Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 23 Gisanzwe Umwaka C giharwe, Tariki ya 9/9/2019
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!
- Uyu munsi nimucyo turangamire Yezu Kristu Umukiza wacu. Nta gishobora kumutambamira mu butumwa bwe bwo kugira neza n’ubwo gukiza muntu Imana yaremye mu ishusho ryayo. Koko rero ni cyo cyamuzanye. Nk’uko tubihamya mu Ndangakwemera yacu, icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. N’ubwo abanzi be bagerageje kumutambamira ku buryo bwose, ariko ntibashoboye kubigeraho. Ni byo twumva mu Ivanjili y’uyu munsi.
- Yezu ari mu isengero ku munsi w’isabato. Arimo kwigisha iby’Ingoma y’Imana yaje rwagati mu bantu: Ingoma y’ubutabera, amahoro, impuhwe, imbabazi n’urukundo. Iyo Ngoma yifuje kuyishyikiriza ku buryo bw’umwihariko umuntu ufite ikiganza cyumiranye. Ariko Abigishamategeko n’Abafarizayi bafite umutima unangiye, ucumba urwango n’ubugome. Barimo kumugenzura “ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega” (Lk 6, 7).
- Ariko icyo batazi, ni uko Yezu ari “We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose” (Kol 2, 3), nk’uko tubyumva mu Isomo rya mbere ry’uyu munsi. Arabazi neza; azi n’ibitekerezo bibundikiye mu mutima wabo mubi. Ariko, ari amaso yabo yuje umunabi, ari ibyo bitekerezo byabo by’ubugome, nta na kimwe kimukanga. Ngo nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati: “Haguruka, uhagarare hano hagati” (Lk 6, 8).
Urahirwa muvandimwe, wowe wumvise ijwi ry’Umutabazi. Haguruka wowe washenguwe n’agahinda n’ibikomere byo kwitwa uwamugaye. Hagarara wemye, kuko Nyagasani ari kumwe nawe. Aragukunda. Agufitiye umugambi mwiza. Aguhozaho indoro y’impuhwe n’urukundo. Iyo ndoro ya Nyagasani nikomeze ibirenge byawe bidandabirana n’amaboko yawe yahinamiranye!
- Yezu arifuza no gukiza Abigishamategeko n’Abafarizayi abereka ubujiji n’ubuyobe bwabo bwatumye bimika itegeko ry’isabato kugeza aho bibibagiza agaciro n’umukiro bya muntu. Ati: “Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?” (Lk 6, 9). Ntacyo bashubije!
Bigishamategeko namwe Bafarizayi, ko mubuze ijambo? Rya jabo ryanyu riri he? Mwamazwe n’ipfunwe! Reka mubure icyo muvuga, kuko ku munsi w’isabato Nyagasani Yezu ashaka kugira neza, na ho mwe mugambiriye kugira nabi; arashaka gukiza, mwe muracura imigambi mibi yo kumwivugana! Nimwicuze, muhinduke! Kuko muri imbere y’Umugenga w’isabato (reba Lk 6, 5); kuko icyo Imana ishaka atari ibitambo, ahubwo ni impuhwe (reba Mt 9, 13); kuko isabato ari yo ibereyeho umuntu, atari umuntu ubereyeho isabato (reba Mk 2, 27). Niba kandi mudashaka kubyumva, reka We abibereke nibura mubibone.
- Nuko Yezu abwira umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati: “Rambura ikiganza cyawe”. Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira (Lk 6, 10).
Urahirwa muvandimwe, wowe wemeye ijambo ry’Umukiza. Aravuga byose bikaba. None dore ikiganza cyawe kirakize. Kirambure maze wakire ibyiza Nyagasani akuzaniye. Kiramburire abaza bakugana bose kugira ngo ubakirane yombi, ubahe amahoro. Kiramburire abakene n’abashonji bagutegeye ibiganza byabo kugira ngo ushyiremo imfashanyo bakeneye. Kirambure usangize abavandimwe bawe umugisha Nyagasani yaguhunze.
- Bavandimwe, uyu munsi dusabe Nyagasani Yezu guhindura imitima yacu, maze ayigire nk’uwe utuza kandi woroshya, wuje impuhwe, ineza, ubuntu n’urukundo. Natumare ubwoba butubuza gukora ikiri icyiza. Ariko se koko, kuki twanga gukora icyiza kubera gutinya amaso y’abantu, kubera gutinya za “baravuga iki, barabivugaho iki, barabitekerezaho iki, barabibona bate?” Ni kuki twihisha inyuma y’amategeko kugira ngo tubone uko twirengagiza itegeko risumba ayandi, ari ryo tegeko ry’urukundo? Ni ukubera iki ubugome, uburyarya, ubwikunde n’urwango biduhuma umutima n’amaso kugeza n’aho tutabona icyiza gikozwe na mugenzi wacu cyangwa icyiza kimukorewe?
- Nyagasani Yezu, We Rukundo rugera ku ndunduro, naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amen.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Diyosezi ya Kabgayi