Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 29 Gisanzwe, C, ku wa 20 Ukwakira 2016
Amasomo: Efezi 3,14-21; Za 32; Luka 12,49-53
Ivanjili Ntagatifu iratwereka icyifuzo giharanya Yezu Kristu. Aragira ati: Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! Yezu yifuza ko isi yose yarabagirana umuriro w’urukundo n’imigenzo mbonezamana. Twibuke ko umuriro muri Bibiliya ushushanya Roho Mutagatifu ndetse n’ibikorwa bitagatifu akoresha abantu. Yezu ababajwe cyangwe se ahangayikishijwe n’uko isi ibayeho! Ihengamiye ku cyaha n’urupfu. Yezu azi neza ko isi kugira ngo irokoke, isukurwe nk’uko zahabu isukurwa n’umuriro bizamusaba kwitanga no gutanga ubuzima bwe ku Musaraba. Yezu arasanga byihutirwa gucana uwo muriro w’urukundo ku isi.
Yongeraho ko anyoteye rwose guhabwa Batisimu nk’ikimenyetso-mbarutso kugira ngo abone kurangiza by’indunduro ibyamuzanye. We yivugira ko yazanywe no gukongeza umuriro ku isi. We yivugira ubwe ko nta na kimwe kizabangamira Batisimu agomba guhabwa. Yariyemeje. Mu Kiragano cya kera umuntu kugira ngo aronke imbabazi z’ibyaha, babanzaga kumusukaho amazi nk’ikimenyetso cya Batisimu cyangwa se na we akiyuhagira, akabona kwigaragariza abantu no gufatanya na bo iterambere. Yezu na we azigerekaho ibyaha bya muntu, abone kwigaragariza abantu, amaze koko kubasukura, kubacungura no kubasubiza agaciro imbere y’Imana.
Muri make, iyi Batisimu ntakuka Yezu yiyemeje guhabwa ni ugupfira abantu ku musaraba. Muri iyi Vanjili, yiyemeje bidasubirwaho ko azigabiza urupfu rw’umusaraba ku bushake bwe kugira ngo abone kudusubiza isura nzima y’abana b’Imana. Urupfu n’izuka bye, ni byo byonyine bizakwiza ku si ikibatsi (umuriro) cy’urukundo n’amahoro nyayo. Yezu ni we mahoro yacu. Isi yatanga agahenge ariko ntiyatanga amahoro nyayo.
Ivanjili isoza idusaba gufata umwanya n’icyerekezo ntakuka mu rupfu n’izuka rya Nyagasani. Uwo Yezu yigombye na we akemera gutwarwa akamubera umusangirangendo byanga bikunda azagira imyumvire itandukanye n’iy’abataramumenya. Ibi turabibona aho bamwe batatwumva kandi tuvukana ngo ni uko twemera Kristu. Hari aho bamwe bacibwa n’ababyeyi babo ngo ni uko bagiye kwiha Imana. Tuzi abatotezwa n’ababyeyi bazira ko banze gushyingirwa cyangwa kwishyingira gipagani. Hari abagizwe ibicirwa mu miryango yabo bazira ko banze gusiba Misa y’Icyumweru ngo babirize mu makwe yabo! Ingero ni nyinshi. Uwahisemo Kristu ntatana n’ibitotezo. Umwana wa Bikira Mariya ntatana n’imibabaro. Nyamara ibi, nta na rimwe bimubuza amahoro y’umutima n’ibyishimo iyo azi koko uwo yemeye. Dushime abakristu basubiza abo bose ba rucantege bati: Nzi uwo nemeye!
Twumvire inama Mutagatifu Pawulo atugiriye niho tuzaba abatagatifu rwose. Ati: Kristu nature mu mitima yanyu. Nimushore imizi mu rukundo rwe ruhebuje maze murushingemo n’imiganda.
Nyagasani twishyize mu maboko yawe, waturekura twagwa. Mubyeyi Bikira Mariya na mwe batagatifu nimudusabire, mudufashe ntituzigere twitandukanya na Yezu Kristu bibaho!
Padiri Théophile NIYONSENGA/ Madrid/Espagne