Icyiza n’ikibi

KU WA 3 W’ICYA 13 GISANZWE A, 01/07/2020

Amasomo: Am 5, 14-15.21-24; Zab 50 (49), 7ac-8, 9-10, 12-13, 16bc-17; Mt 8, 28-34

Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke

Imana yakunze kwitorera abahanuzi kugira ngo babwirize abantu bose ikizabaronkera umukiro. Abahanuzi babwiriza ibyiza bakamaganira kure ibibi byose. Ubuhanuzi si ubwo mu Isezerano rya Kera gusa. N’uyu munsi Imana isaba umuntu wese wakiriye Umwana wayo nk’Umukiza n’Umucunguzi, gushira amanga akabwiriza abandi ibyiza Imana ibashakira.

1.Amosi

Umuhanuzi Amosi wavukaga mu Majyepfo ya Yuda, yatorewe kujya gukebura abo mu gice cy’Amajyaruguru ya Isiraheli. Ni muri Samariya ahitwa i Beteli haturirwaga ibitambo bitagira ingano. Erega ni na ho bari barimitse ikigirwamana gicuzwe muri zahabu!

Igihe Amosi atangiye kwigisha, ibintu byari byarageze iwa-Ndabaga. Hari mu kinyejana cya munani mbere ya Yezu. Kuri bamwe, cyari igihe cy’uburumbuke n’ubukire muri Isiraheli. Abakire bari baragashize! Biberaga mu birori. Bagandagazaga mu mariri anepa, bakarya by’agatangaza. Nyamara kandi hariho ubwikanyize burenze urugero. Rubanda bakumbagurikaga mu bukene butavugwa. Nta wari ubitayeho. Kuyoboka Imana byari bisigaye ku rurimi gusa imitima yuzuye ubugome n’uburiganya. Cyari igihe cy’amarira n’imibabaro kuri rubanda.

2.Nta bwoba

Yuzuye umwuka wa gihanuzi, Amosi ntiyigeze agira ubwoba bwo gutota abo bose biberagaho nk’abagashize nyamara akarengane karahawe intebe. Abaherezabitambo bari bandagaye mu gihugu. Nyamara bari imburamumaro. Ibitambo byabo byari amanjwe kuko bitaheshaga Imana ikuzo. Yemwe hariho n’abahanuzi bari barahindutse za sagihobe zamamaza gusa abategetsi! Nk’uko tubisoma mu Ijambo ry’ibanze kuri uyu muhanuzi muri Bibiliya Ntagatifu, “ Amosi ntiyigeze abembereza abakire, abakomeye, abacamanza n’abaherezabitambo, ahubwo abacyahira ukuntu bacishije ukubiri n’ubutumwa bahawe”.

3.Gushaka icyiza no guhunga ikibi

Mu gihe abantu benshi cyane cyane abakomeye batumvaga icyo kuyoboka Imana ari cyo, Amosi yabahamagariraga gushaka icyiza no guhunga ikibi. Mu by’ukuri, ni icyo kiranga umuntu wamenye Imana y’ukuri. Aharanira icyiza akirinda ikibi. Tuzi neza ko uhorana n’Uhuraho akora icyiza kimutuza ubudahuga muri Uhoraho nyine. Abwirizwa gukunda ukuri akifuriza ineza umuntu wese. Uwitandukanyije n’Imana ahinduka injiji n’aho yaba yarize amashuli angana iki, n’aho yaba afite ubutunzi buhambaye! Hari ibihe bigera ugasanga muri rusange icyiza cyaribagiranye cyitiranywa n’ikibi. Aho ikibi cyitwa icyiza icyiza kigacunaguzwa, ibintu biba bigiye gucika. Ikibi gihabwa intebe icyiza kikarebwa nabi, ni byo bica amarenga y’ibijya gucika.

Aho basenga by’ukuri, bamenya icyo Uhoraho ashaka. Amasengesho y’urudaca adacana uwaka n’ukuri, nta handi aganisha usibye mu nyenga. Abasenga Imana Data Ushoborabyose mu kuri, bimika urukundo n’ubutabera. Abavuga mu izina ry’Imana aho bari hose, bashinzwe kugenzura niba urukundo n’ubutabera byubahirizwa. Iyo bitubahirizwa nyamara abantu bagakomeza kwigisha iby’Imana batibutsa iyubahirizwa ry’uhoraho n’ikiremwamuntu, amajwi yigisha agasenga ahinduka urusaku rutagize icyo rubyara. Amagambo avugwa atera ishozi Uhoraho mu gihe atamwubahisha mu bantu bose.

4.Urugero rwa Yezu

Mu byo Yezu yakoze tubonamo ukuntu yakunze kwegera abamerewe nabi akabakiza. Ari abafite indwara zidakira, ari abahanzweho na roho mbi, abo bose bamwegereye yarababohoye. Ibyo byumvikanisha ko yerekanye ko umuntu agomba gukundwa agafashwa kugira ngo agubwe neza kandi agane Imana. Ba bantu babiri bari barahanzweho na roho mbi yayibirukanyemo ayohereza mu bindi biremwa. Yemeye ko ayo mashitani yoherezwa mu mukumbi w’ingurube ukunkumukira mu nyanja. Ibyo bivuze ko ubuzima bw’abo bantu burenze kure uwo mukumbi w’ayo matungo.

Nta kintu na kimwe rero cyarusha agaciro ubuzima bw’umuntu. Ni yo mpamvu no mu iyobokamana ryacu tugomba gushishoza tukareba niba rijyanye no kubohora muntu ku ngoyi iyo ari yo yose. Amosi yakunze kuvuga ku iyobokamana rititaye ku neza ya muntu mu mubano we n’Imana n’abandi: “Bene iryo yobokamana ni uburyarya butuka Imana (Am 2, 8; 2, 14; 4, 4-5; 5, 21-25)” (reba Bibiliya Ntagtifu, Ijambo ry’ibanze ku Muhanuzi Amosi). Ni yo mpamvu Amosi atahwemye kwamagana uburyamirane muri rubanda. Abahanuzi bo mu bihe turimo, uwabatijwe wese cyane cyane Abepisikopi n’abapadiri, tubasabire. Hirya no hino mu bihugu haba mu bivugwa ko bikize, haba mu bikennye, nibumvikanishe ijwi rihamagarira bose kwimika icyiza no gukumira ikibi cyose.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Aroni, Esiteri, Gali, Tiyeri, Nikasiyo, Tewodoriko, Yusitini Orona na Atilano Cruz, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho