Icyo ababwira cyose mugikore

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 gisanzwe, C, giharwe

Ku ya 20 Mutarama 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 62, 1-5; 2º. 1 Kor 12, 4-11; 3º. Yh 2, 1-11

Icyo ababwira cyose mugikore

1. Ijwi ry’Umubyeyi Bikira Mariya

Kuri iki cyumweru, dukomeje gusabira ubumwe bw’abakristu. Turanasaba cyane ngo twese tube ABA-KRISTU koko. Kuba ABA-KRISTU by’ukuri, tubikesha ubufasha butangaje BIKIRA MARIYA atugaragariza. Ni Nyina wa YEZU KRISTU. Ubwo kandi YEZU KRISTU ari Umuvandimwe wacu duhora turirimbira twishimye, natwe BIKIRA MARIYA atubereye Umubyeyi. Akomeza kutubyara muri YEZU KRISTU igihe atubwiriza uko twakora kugira ngo umubano twemeye kugirana na YEZU KRISTU utugirire akamaro. BIKIRA MARIYA ni we wa mbere wanyuze mu nzira nziza, we wemeye ko icyo Imana ishaka kimwuzurizwamo. Ni we wa mbere wamenye igihesha umuntu amahoro n’umukiro. Ni we wa mbere wamenye ko ibifitiye akamaro abantu, byose bitangwa na YEZU KRISTU. Nta kuntu byari kumuyobera kandi yarakiriye YEZU KRISTU mu buzima bwe bwose. Ni we wamenye mbere y’abandi bose ibanga rikomeye ryo gutega amatwi Umwana w’Imana Data Ushoborabyose. Nta we umutega amatwi ngo atamazwe.

Igihe cyose, BIKIRA MARIYA yabaye hafi abigishwa ba YEZU KRISTU. Yabanye na bo asengana na bo ari na ko abagira inama. Si umujyanama w’inkoramutima za YEZU gusa, ahubwo afitiye urukundo rwa kibyeyi abantu bose barukeneye. Abari mu bukwe bw’ikana bari bashiriwe batangiye kumwara, BIKIRA MARIYA Umubyeyi w’abantu bose aba arabireba ababwiriza ibanga rikomeye. Ubuzima bwose bwa BIKIRA MARIYA bubumbye iryo banga. Mu mateka yose ya Kiliziya, yagiye yoherezwa ku isi kugira ngo yereke abana be icyo bagomba gukora kugira ngo bivane mu makoni. No muri iyi minsi turimo, uwo Mubyeyi utagira uko asa, akomeje kutugenderera anatwibutsa ibanga rizatuma dutsinda tukagera mu ihirwe nyahirwe.

Abari mu mahina, nababwira iki! Abahangayikishijwe n’ubukungu bugeze aharindimuka, ngaho nibatuze batege amatwi ijwi ry’Umubyeyi wacu n’uwa Kiliziya. Abayobozi ba Kiliziya, nibumve kandi bakurikize inama Umubyeyi n’Umuyobozi wa roho atubwira. Abayobora ibihugu n’amahanga, ngaho na bo nibemere inama za Nyina w’Umwami w’abami bose babayeho n’abazabaho. Abasaseridoti n’abandi bihayimana bananijwe n’intege nke za kamere muntu, twese duhugukire kwegera Mirukiro y’abarushye n’abaremerewe. Ibanga atwereka ribumbye intwaro zose dukeneye kugira ngo tubeho neza muri iyi si y’umwijima, dutsinde urugamba duhamagariwe kurwana, bityo tuzagere mu Rumuri rw’Ubugingo buhoraho iteka.

2. Icyo ababwira cyose mugikore

Iryo ni ryo banga rihebuje BIKIRA MARIYA atwibukije kuri iki cyumweru. Ni ryo twavuze rizaduhesha amahoro n’imigisha yose dukeneye kugira ngo tubeho ku buryo buhuje n’icyo twaremewe. Ntitwaremewe kwandagara muri iyi si. Ntitwaremewe kuremererwa n’imitwaro yo ku isi. Ntitwaremewe kuremerera abandi. Ntitubereyeho gukembana. Tubuze byinshi bya bgombwa kandi by’ingenzi. Divayi yari imaze gukama i Kana, ishushanya ibindi byose bya ngombwa byadushiranye. Kubigeraho, ni ugutabaza YEZU KRISTU we uduhaza muri byose iyo tumwegereye. Iwe nta kihabuze. Iyo turi kumwe na We tuba dufashwe neza mu rugo rw’Umubyeyi. Iyo tumugiye kure tukanangira, turahaba tukananirwa tukahagira tukagwa ku gasi tukananguka.

BIKIRA MARIYA ahora adushishikariza gukora icyo YEZU adutegeka kugira ngo tugarukane ibyo twabuze bifitiye akamaro imibereho yacu. Biragaragara ko muri iki gihe isi ibuze amahoro. BIKIRA MARIYA akomeje kwigaragaza nk’UMWAMIKAZI W’AMAHORO. Aho abonekera hose, ntahwema kwibutsa isi yose ko izagira amahoro igihe izemera gupfukamira Umwami w’AMAHORO YEZU KRISTU. Isi ibuze ukuri: BIKIRA MARIYA aributsa abantu bose bibumbiye mu madini anyuranye gushaka UKURI muri YEZU KRISTU. Twibuke ko YEZU KRISTU mbere y’uko arangiza ubutumwa bwe ku isi yaraze abe bose AMAHORO bagombaga gukwiza ku isi yose. Ikibabaje, ni uko aho amariye gutirimuka asubira kwa Se, hadutse ibirura n’amadayimoni bigatera amacakubiri mu muryango w’Imana ari wo Kiliziya. Nyamurwanyakristu yarateye atatanya benshi. Ubwo dusabira ubumwe bw’abakristu, tuzirikane ko icyabumunze mu ntangiriro, ari uko bamwe mu bari imbere muri Kiliziya bumviye amadayimoni bakitandukanya n’intumwa. Amadini menshi tubona ahora avuka andi agacikamo ibice n’uduce, si umutako wa Kilizya ahubwo ni ikimwaro n’akumiro kuko habuze gushaka UKURI YEZU KRISTU yatwigishije. Habuze rero kumva icyo YEZU atubwira maze tubura ubumwe n’ubwumvikane none n’isi yose ikomeje gushyira imbere intambara n’ibindi byose bigamije kubuza amahoro bene muntu n’ubwo Sekibi igenda ibyinjiza mu mitima y’abantu cyane cyane abashinzwe kuyobora abandi gahoro gahoro mu cy’ayenge. Ukuri ariko, ni uko iyo Sekibi izatsindwa. N’ubwo tutabona neza uko bizagenda, Ukuri kwa YEZU KRISTU ntiguhinduka: yavuze ko azagumana natwe kugera ku ndunduro kandi ko Kiliziya ye nta bubasha na bumwe buzayihungabanya. Aho tuharonkera icyizere maze tukarindwa kumarwa n’ubwoba.

3. Ingabire ziriho ziratangwa

Icyo YEZU KRISTU atubwira, ni ukorohera ROHO WE MUTAGATIFU. Kumutega amatwi nta buryarya, biduhesha kwakira ingabire atanga ku bamwemera. Icyo dukeneye cyane kugira ngo isi yacu ibone ubuhumekero kuko yitaye mu mugozi, ni ukubasha kugaragaza ibyo Roho w’Imana adukoreramo. Ibyo byose twiyumvamo kandi dukesha YEZU KRISTU utubuganizamo Roho we Mutagatifu, bigamije kugirira bose akamaro. Ntidukwiye gupfukirana Urumuri turwubikaho icyibo. Uko tuzakomera ku mabanga YEZU KRISTU atugezaho, ni ko isi yose izarushaho gutangara ikitandukanya n’inyenga yijugunyemo.

Indi ngabire dukeneye, ni ububasha bwo kumenya kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye. Ibiturutse ku Mana byose, ni byo byubaka buri muntu n’isi yose. Ibiyitambamiye ni byo bitanga urupfu umuntu yikururira yitandukanya n’Uwo akesha kubaho. Birababaje ko muri iki gihe ubona ko umwuka wa Shitani winjiye mu miyoborere y’ibihugu ndetse n’iya Kiliziya hamwe na hamwe. None ahakoreshwa igitugu n’ikinyoma, abantu bakorera nde? Ni Sekibi bakurikiye batabizi! Amategeko ashyigikira ingeso mbi tudashobora no gutinyuka kuvuga, akagambanira abaziranenge, ayo manjwe y’amategeko aturuka he? Ni Sekibi iyahuhera mu bantu banze kumva icyo YEZU KRISTU ababwira! Dufate umwanzuro wuhe?

4. Sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu

Amagambo twumvise mu isomo rya mbere atubere umwanzuro n’intego dukwiye kugenderaho. Dushaka gukora icyo YEZU atubwira cyose. Dushaka ko abitaye mu murunga babohorwa bataraca. Ngaho rero twiyemeze kubagirira impuhwe tubawbira Inkuru Nziza nta kurambirwa. Uhoraho ubwe yatwibukije ko atazatererana Siyoni. Siyoni ni isi yose yiremeye. Muri iki gihe ibuze ubutungane n’amahoro kuko yanze kumva icyo uwo Data yayoherereje ayibwira. N’ubwo Siyoni yamugaragarije ubugome bwose, kubera URUKUNDO rwe ruhoraho iteka, azakomeza kuyigaragariza, ntazayitererana nk’uko abisubiyemo none ati: “Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhibibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri”. Intego y’uwa-KRISTU ikwiye kuba iyo. Icyivugo cy’abatorewe kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro gikwiye kumvikana gutyo, bagatsinda ubwangwe bushobora kubinjiramo.

Ntituzahwema guhibibikanira abavandimwe bacu tubamenyesha UKURI twumvanye YEZU KRISTU. Uko ni ko tuzakomeza gufasha abayobye kurushaho kugaruka mu nzira nziza. Ni uko tuzarushaho kwikosora twumvira Rono Mutagatifu YEZU KRISTU atubuganizamo. NASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU BUZIMA BWACU BWOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho