“Icyo ababwira cyose mugikore”

Inyigisho yo ku wa gatandatu, tariki ya 7 Mutarama 2017

Amasomo: 1 Yh 5, 14-21; Yh 2, 1-12

Bavandimwe,

Mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2017. Uzababere uw’amahoro, ibyishimo n’umunezero bikomoka ku Mana Umubyeyi wacu twese. Muzawuronkeremo imigisha myinshi ikomoka ku Mana. Mu ntangiriro za buri mwaka, umuntu agira ibyo yiyemeza, agafata imigambi. Nizeye ko mu byo mwiyemeje muri uyu mwaka wa 2017, mutibagiwe kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana. Ndifuriza buri wese ko Ijambo ry’Imana ryamubera ifunguro rya buri munsi. Yezu yabivuze neza cyane ati « Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana » (Mt 4,4). Ijambo ry’Imana riraduhoza, rikaduhumuriza, rikadukomeza, rikatumurikiza mu buzima bwa buri munsi no mu bibazo duhura na byo.

Yezu n’abigishwa be bari babutumiwemo

« Icyo ababwira cyose mugikore » (Yh 2, 1-11). Ayo ni amagambo Bikira Mariya yabwiye abaherezaga inzoga mu bukwe bw’i Kana mu Galileya. Umusore n’inkumi bari bakoze ubukwe. Nk’uko bigenda mu bihugu byose baratumira. Mu bo batumiye bahereye kuri Mariya Nyina wa Yezu. Na Yezu baramutumiye ndetse n’abigishwa be. Abo ni abatumirwa b’ingenzi. Nawe nukoresha ibirori ntuzibagirwe gutumira Yezu na Bikira Mariya. Ubukwe Yezu arimo burangwa n’amahoro n’ibyishimo. Ndetse n’iyo amafunguro abaye make, barayasaranganya nta kibazo hakumvikana bya bindi abakurambere bacu bavugaga ko « ahari amahoro, uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu ». Ayo mahoro ni yo Yezu duhimbaza ivuka rye yatuzaniye. Jambo yigize umuntu kugira ngo abane natwe mu byishimo no mu mibabaro. Hari ubwo twibuka Imana tugeze mu byago no mu ngorane bitabura mu buzima. Tujye tuyibuka no mu byishimo.

Nta divayi bagifite

Aba bageni bacu baje kugira ikibazo kitoroshye. Igihe gahunda z’ubukwe zitararangira, hari amagambo ataravugwa, divayi yaje kubura. Niba bari abakene, niba bari batumiye birenze ubushobozi… Yohani wari muri ibyo birori ntacyo abitubwiraho. Ikibazo cyaravutse, Mariya arakibona asanga atacyihanganira. Ni ko kwegera umuhungu we ati “Urabizi, nta divayi bagifite”. Yezu yahise yumva aho Mariya ashaka kuganisha. Ati: “Ko atari twe dushinzwe gahunda z’ubukwe, ko turi abatumirwa nk’abandi bose, ntitwaba twivanze mu bitatureba?”. Yongeraho ko igihe cye cyo gutangira ubutumwa ku mugaragaro kitaragera.

Icyo ababwira cyose mugikore

Mariya ariko n’ukwemera asanganywe, yumva ko uko azi Yezu, atareka ibintu bizamba. Ni ko kubwira abaherezaga ati: “Ntimwigire ba nyirandabizi. Icyo uriya mugabo ababwira cyose mugikore, n’ubwo atari we shefu wanyu ».

Ni ko byagenze. Yezu yabategetse kuzuza amazi intango, barangiza bakadaha bagashyira umutegeka w’ubukwe amazi yahindutse divayi, gahunda z’ubukwe zigakomeza. Divayi ya Yezu yari iryoshye kurusha izindi abantu biyengera mu mizabibu.

Yohani na we wasomye kuri iyi divayi asoza agira ati: « Aho i Kana mu Galileya ni ho Yezu yatangiye ikimenyesto cye cya mbere, maze agaragaza ikuzo rye ni uko abigishwa be baramwemera ».

Inyigisho twasigarana

Inyigisho twavanamo ni nyinshi. Reka mbasogongeze kuri enye z’ingenzi

Hari ugutumira Yezu na Bikira Mariya muri gahunda zacu nk’uko bariya bageni babikoze. Natwe tuzabyungukiramo, natwe Yezu azadukorera ikimenyetso (igitangaza) cyerekana ko ari kumwe natwe uko yabidusezeranyije. Ntimugire ubwoba « ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,20).

Hari ugusabira abandi nka Bikira Mariya wegereye Yezu ati: « Nta divayi bagifite ». Tujye twibuka gusabira abandi. Tujye turangwa n’ubushishozi tumenye ibibazo aba turi kumwe bafite, tubafashe kubishakira umuti. Kwitwaza ko bitatureba twaba tubaye nka Kayini igihe abwira Imana ati : « Sindi umurinzi wa murumuna wanjye » (Intg 4,9). Ibibazo abo turi kumwe bahura na byo biratureba.

Hari ukumvira nka bariya bagaragu bakoze icyo Yezu ababwiye cyose nta kujya impaka kandi atari we wari wabahaye akazi. Bisaba ukwemera n’ubushishozi.

Narangiriza ku kwemera kwa bariya bigishwa ba Yezu. Babonye iki kimenyetso bemera ko Yezu atari umuntu usanzwe, ari Umwana w’Imana. Natwe dusabirane kugira ngo ibimenyetso Imana igaragaza mu buzima bwacu bidufashe gukura mu kwemera.

Uyu mwaka wa 2017 uzafashe buri wese gutera agatambwe mu rugendo rwo guhinduka.Muzarusheho kuryoherwa na divayi Imana ibabikiye, ifite uburyohe burenze kure ubw’iyo mwakwiyengera cyangwa se mwakwigurira. By’umwahariko Kiliziya gatolika yo mu Rwanda izahimbaza yubile y’imyaka ijana ihawe ingabire y’ubusaserodoti (1971-2017). Izarusheho gufasha abakristu gukomera mu kwemera, ukwizera n’urukundo bamurikiwe n’Ijambo ry’Imana

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho