Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 15 gisanzwe. 21/07/17
Bavandimwe,
Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye ngo ritubere ifunguro ritubeshaho. Yezu yabivuze ukuri, umuntu muri rusange, umukristu by’umwihariko, ntatungwa n’umugati gusa. Ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. Ni byo rwose.
Icyakora kugira ngo intungaroho ziri mu Ijambo ry’Imana zishobore kutuyoboka no kwera imbuto nziza kandi nyinshi, ni ngombwa kugerageza kurisonanukirwa. Ijambo ry’Imana rigamije kutumurikira mu mubano wacu n’Imana no mu mubano wacu n’abandi. Ntirigamije mbere na mbere kutwigisha amateka, ubumenyi bw’isi, politiki, uburere mboneragihugu n’ibindi. Ibyo byose tubisanga muri Bibiliya ariko si byo by’ingenzi. Icy’ingenzi ni umubano w’Imana na muntu n’umubano w’abantu hagati yabo. Roho Mutagatifu wamurikiye abanditse Bibiliya, tujye tumwiyambaza kenshi natwe atumurikire turusheho gusobanukirwa n’icyo Imana yabwiraga abakurambere n’icyo itubwira muri iki gihe turimo. Roho Mutagatifu ni we uduha kumenya ikiruta ibindi tukagikomeraho. Na ho ubundi hari ubwo twibanda kubishashagira, kubigaragarira amaso y’abantu (les détails) tukirengagiza iby’ingenzi. Nyamara nk’uko umwanditsi w’umufaransa yabivuze neza, « on ne voit bien qu’avec le cœur. L’essentiel est invisible pour les yeux ». Tugenekereje mu kinyarwanda : « umuntu areba neza akoresheje umutima. Ikiruta ibindi ntikibonwa n’amaso. »
Mu Ivanjii y’uyu munsi, hari impaka zijyanye no kubahiriza isabato. Ntabwo ari ibya kera mu gihe cya Yezu gusa no muri iki gihe kubahiriza isabato hari ubwo umuntu abyibazaho. Nigeze gukora ubutumwa mu Kabagali, ahitwa i Gitwe ndumva muhazi. Higanje Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi. Ku munsi wa gatandatu, ari wo bita isabato, nta duka ryafunguraga, mbese ubuzima bwasaga n’ubwahagaze. Ku buryo nk’umurwayi wageraga ku kigo nderabuzima, bikaba ngombwa ko bamwohereza mu ivuriro rikuru, bazaga kureba Padiri akaba ari we umujyana kwa muganga. Imodoka z’Abadiventisiti, dore ko ari bo bafite amafaranga muri ako gace ntizakoraga ku isabato. Kujyana umurwayi urembye kwa muganga ngo binyuranye no kubahiriza isabato !
Yezu araduhumura. Aratwereka ko icy’ingenzi ari umuntu. Isabato ntiruta umuntu, dore ko ari we yashyiriweho ngo imufashe guhimbaza Imana, kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Kwirengagiza umuntu ugukeneye, ukavuga ngo urahimbaza isabato, ni ukuyoba. Guhimbaza isabato by’ukuri ni ugufasha umuntu kwigobotora ingoyi zose zimuboshye ari kuri roho ndetse no ku mubiri.
Ntimugire ngo ni abadiventi gusa bumva ku buryo buciriritse Ijambo ry’Imana bikagaragarira mu myifatire yabo. Niga mu mashuri yisumbuye hari umupadiri wafashaga abakene cyane. Hari ubwo yigeze kudusomera Misa mu nyigisho avuga ukuntu dushobora kugura kalisi n’inkongoro bya Misa bikoze muri zahabu bihenda cyane. Tukabigura tugamije gushimisha Yezu. Nyamara Yezu tumusize ku muhanda asabiriza, yaburaye, adafite icyo yambara, adashobora kwivuza. Tukamunyuraho ntitumurebe n’irihumye, mbese tukamwirengagiza.
Ibyo si ukuvuga ko tugomba gosomera Misa mu kigonyi. Ntako bisa ko ingoro y’Imana iba akataragoneka, ndetse n’ibikoresho bya Misa bikitabwaho ku buryo bw’umwihariko. Icyo tutagomba kwibagirwa, ari na cyo Padiri Peters yatwibutsaga, ni uko imbere y’Imana, ingoro iruta izindi ni muntu waremwe mu ishusho ryayo. Kwirengagiza umuntu, kumuhindanya cyangwa se kumuhohotera, warangiza ukavuga ngo urahimbaza isabato cyangwa se icyumweru, ntabwo ari ryo yobokamana Yezu atwigisha. Mutagatifu Irene abivuga neza ati « Ikuzo ry’Imana ni umuntu umeze neza. » (La gloire de Dieu, c’est l’homme debout. »
Ibitambo n’amaturo si byo by’ingenzi. Umuhanuzi Mika yarabivuze neza mu gitabo cye, umutwe wa gatandatu, umurongo wa munani ati « Muntu, wameyeshejwe ikiri cyiza, ikiboneye. Icyo Uhoraho agusaba, icyo agutegerejeho ni ugushyira mu bikorwa ubutabera, kugira urukundo n’impuhwe no kugendana n’Imana mu bwiyoroshye.
Bavandimwe, Roho w’Imana akomeze atumurikira mu buzima no mu butumwa dukora. Twemerere Yezu we mugenga w’isabato atwigishe uburyo bwo kuyihimbaza. Amasengesho tuvuga, ibitambo dutura, inyigisho dukurikira, bituvugurure turangwe n’urukundo n’impuhwe nk’uko Yezu adahwema kubidushishikariza.
Padiri A. Uwizeye