Icyo Imana ishaka

KU CYUMWERUCYA XXIII GISANZWE, C, 04/09/2022

Buh. 9, 13-18b; Zab 68; Heb 90; Filem 9b-10.12-17; Lk 14, 25-33.

Bavandimwe muri Kirisitu, kuri iki cyumweru Ijambo ry’Imana riradushishikariza kumenya ibishimisha Imana Nyagasani. Nta muntu n’umwe ushobora kubyigezaho. Ikizwi cyo ni uko ubuhanga buva ku Mana ari bwo budushoboza. Ni bwo budushoboza kuva mu bucakara tukinjira mu bwigenge bwuzuye. Ni na bwo kandi tuvomamo imbaraga zo gutwara umusaraba wose twahura na wo.

Kuva muntu yaremwa, ubwenge bwe ntibushyikira neza iby’Imana. Ni byo Igitabo cy’Ubuhanga gisobanura. Koko rero, nta muntu wamenya imigambi y’Imana. Nta n’usobanukirwa byoroshye n’icyo Nyagasani ashaka. N’ikimenyimenyi, ibitekerezo byacu abantu ntibifashe, nta reme bigira. Bihora bihindagurika. Ndetse usanga bitagira ishingiro.

Umuhanga wa Bibiliya yungamo ko muntu afite umubiri uremerera roho kandi nyamara wo ugenewe gushanguka. Umutima uhora ushakashaka, ubangamirwa n’umubiri ugereranywa n’ihema ry’ibumba. Iri shusho rirumvikanisha ko muntu kuri iyi si nta mikomerere ye. Haba ku mubiri haba no mu bitekerezo, ntacyo yakwiratana. Cyakora aripomba akamenya ibyo ku isi na bwo by’igicagate kandi ubwo bumenyi akabugeraho abize ibyuya. Uko biri kose, ibyo yakora byose, gutahura ibiri mu ijuru ni inshoberamahanga kuri muntu.

Cyakora Imana yicishije bugufi yegera muntu. Agatekerezo gato ashobora kugira agakesha ubuhanga Imana imuha. Yohereza umwuka wayo mutagatifu abantu bagasobanukirwamo buke n’iby’ijuru. Ubwo buhanga bw’Imana, ni bwo bukiza abantu. Bubakura mu bujiji bagatozwa kumenya ibishimisha Imana bukabakiza gutyo.

Kwakira ubuhanga bukomoka ku Mana ni ko kuva mu bucakara bw’umwijima ukuri kukamenyekana. Ubuhanga buhindura imyumvire ya muntu maze umubano hagati y’abantu ukarangwa n’umwuka wa kivandimwe. Abakoresha bafata neza ababakorera. Ndetse kera mu gihe cya Pawulo intumwa ubwo hariho ubucakara, iyo umunyacyubahiro yakiraga ubuhanga bw’Imana, abacakara be bahindukaga abavandimwe n’inshuti ze. Uwitwa Onezimo, Pawulo Intumwa yamwigishirije mu buroko bari basangiye. Uwo mugabo yahindutse uwa Kirisitu ku buryo Pawulo atashidikanyaga ko nagera kwa Sebuja azahagaragara nk’umuvandimwe n’inshuti. Pawulo intumwa ashishikariza Filimoni kwakira neza Onezimo kuko yahindutse umwana mwiza muri byose.

Ubuhanga buva ku Mana kandi buvomwamo imbaraga zituma umuntu aheka umusaraba we akagana ijuru. Kugira ibyo twigomwa tugakurikira inzira y’ijuru, ni ubwenge buhanitse. Iby’isi ntibigomba kutubuza gukorera ijuru twamamaza Ingoma y’Imana. Ukorera ijuru wese arangwa n’Urukundo mbere ya byose. Ntagira inabi mu mutima we, ahubwo ashishikazwa n’umukiro wa bose. Hariho abantu bigomwe iby’isi bareka kubaka urugo, basezera ku kubyara abana n’ubwiza bw’umugore kugira ngo bamamaze Inkuru Nziza. Bihatira gukura mu Rukundo kandi nta kintu bakora kitayobowe n’Urukundo nyakuri. Mu mubano wabo n’abandi, bahora bagenzura bashishoza kugira ngo uko babana n’abantu barusheho kwera imbuto z’ineza kuri buri wese.

Twavuze ku bukene bwa muntu twiyumvisha ko akeneye ubuhanga bw’Imana kugira ngo amenye icyo Imana ishaka. Abigira ibihangange ku isi bagasuzugura Imana, burya nta gashashi k’ubuhanga bw’Imana kaba karabagezeho. Haba n’ubwo baba baranze ku bwende kwakira ibyiza Imana ibahamagarira.

Nihasingizwe Yezu Kirisitu udusangiza ibyiza bihebuje. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho