Icyo munterera amabuye ni iki?

INYIGISHO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA V CY’IGISIBO, C, 12/04/2019

“Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?”

Amasomo: Irya mbere: Yer 20,10-13; Zab 18(17) ,2-3,5-6,7; Yh 10,31-42

Bavandimwe muri Kristu, nimugire amahoro n’umugisha bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Dukomeje urugendo rwacu twegera umunsi mukuru wa Pasika. Ijambo ry’Imana turimo kuzirikana muri iyi minsi riratwereka Yezu mu rugamba rutoroshye n’Abayahudi badashaka kumwemera no kumwakira.

Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya riradutegurira kuzirikana ku rugamba Yezu arimo kurwana rumutegurira inzira y’umusaraba. Kuvuga ukuri no kuba yaraburiraga umuryango we, ntibyabujije Yeremiya gutotezwa kugeza no ku bo mu muryango bitewe n’uko yavugaga imvugo batifuzaga kumva.

Nyuma y’akaga ko gutwarwa bunyago, abahanura-binyoma babwiraga umuryango w’Imana ko uri hafi guhumurizwa nyamara Yeremiya agakomeza kuwuhamagarira kwisubiraho kugira ngo urokoke uburakari bwari buwutegereje nyamara byarangiye bahuye n’akaga.

Mu Ijambo ry’Imana tuzirikana muri iyi minsi, turababona Yezu bamubaza ibibazo bagamije kumutega imitego kugira ngo babone imbarutso yo kumushinja, turababona bamugisha impaka bashaka kumufata nk’umubeshyi bagambiriye ko ibyo byamubera icyaha, turababona bashaka kumufata ariko ntibikorwe kuko isaha ye yari itaragera.

N’ubwo bwose yahigwaga, n’ubwo bwose hari abari bagambiriye kumuvutsa ubuzima, hari n’abakomezaga kumukurikira bamwemera kandi na we ntiyahwemye kunyura hose agira ineza.

Ivanjiri ya Yohana tuzirikana uyu munsi iteye agahinda. Iratwereka abayahudi bashaka  kwicisha Yezu amabuye akababaza mu by’ukuri icyo bashaka kumuziza ati: “ Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?”

Ibyo ni ukuri Yezu yarangwaga n’ineza aho yanyuraga hose, yahagije abantu ibyo kurya n’ibyo kunywa,  yaciye bugufi yegera abakene n’abanyabyaha, yagaruriye ikizere kandi agarura mu muryango abari baramaze gucibwa (aha twavuga nk’ababembe) yakizaga indwara zinyuranye, azura abapfuye n’ibindi.

Icyo yari agamije muri ibyo byose kwari ukugira ngo abantu bamenye Imana n’uwo yatagatifuje ikamutuma nyamara amaso yabo ntiyigeze arenga ibyo bimenyetso kuko ubwo yari atangiye kubabwira ku buryo bweruye uwo ari we ni bwo intambara yatangiye ndetse kuba ababwira ko ari umwana w’Imana babifatamo nk’igitutsi atutse Imana.

Hari ibyo umuntu ashobora guhakana ariko hari n’ibindi bigoye cyangwa bidashoboka ko umuntu yahakana. Ibikorwa bya Yezu ntawashoboraga na gato guhakana ko ari ibikorwa byiza kandi bikomoka ku Mana, ni ho Yezu ahera ababwira ko bakagombye kubiheraho bakamenya ko Data amurimo na we akaba muri Data.

Gusa umutima unangiye uba unangiye aho kwemezwa n’ayo magambo ye ahubwo barushijeho kubisha bashaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki yisubirira hakurya ya Yorudani kuko isaha ye yari itaragera.

Bavandimwe, Imana ikora byinshi mu buzima bwacu igamije kutwigarurira nyamara rimwe na rimwe ntibigire icyo bidufasha mu kwemera kwacu. Dusabe Nyagasani ingabire yo gufashwa n’ibyo duhura na byo mu buzima bwacu kugira ngo kimwe na bariya bakurikiye Yezu hakurya ya Yorudani batangaza ukwemera kwabo, duhamye ko Yezu ari Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho akomeze kuduherekeza mu rugendo rwacu rugana kuri Pasika yegereje.

Padiri SIBOMANA Oswald

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho