“Icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo”

Inyisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 13 gisanzwe/B, 6/7/2018

Amasomo: Amosi 8, 4-6.9-12; Matayo 9, 9-13

Bavandimwe Yezu Kirisitu naganze iteka.

Abakurambere bacu bamaze kureba ibintu bagasubira ibindi barateruye baravuga bati: “Umira inshuro n’inshuti ariko ntushire inzara”. Ni uko umuhanzi Kabengera Gaburiheli, na we agatera mu ryabo mu ndirimbo yise “Umpora iki?”. Araterura agahanika ati: “Umpora iki? Twahuriye kuri iyi si (…) Twigendera nk’abagenzi. Ni iki? Muvandimwe wimbabaza, tuva inda imwe, mu by’ukuri, mu mahoro, mu rukundo, ni iki?”. Aha akaba atubajije icyo dupfa. Bavandimwe nkunda, abantu dupfa iki koko kandi ejo bizarangira dupfuye. Birababaje, nimucyo twivugurure tubane mu mahoro.

Ayo magambo yuje impanuro, araduhamagarira, kwibuka ko urukundo ruruta byose kandi ko Imana nta kindi itegereje ku bana bayo, uretse, urukundo, impuhwe n’ubutabera. Ni kenshi twibuka agaciro k’ineza iyo tugeze mu bihe bikomeye. Ndetse hari n’ubwo tubinyuramo, Imana yatugirira ubuntu, ugasanga twitwaye nk’aho ibyo dutunze ari twe ubwacu twabyigejejeho. Haba n’ubwo uwagukuye ahaga umurenza imboni, ukamurebera ku rutugu nk’aho utamuzi. Nyamara ibyo tukabikora mu rwego rwo kwigira abere nyamara umutima uri kutubwira ngo nyamuneka wikabya ibuka, zirikana aho wahora. Iyo abakuru batwibutsa ko iyo uriye ugasonzoka, ariko ntiwibuke mugenzi wawe, si byo biguha guhirwa no kubaho wumva wifitemo amahoro. Ibintu turabishaka kandi ni byiza kubishaka ngo umuntu atavaho yandavura, ariko ntibikaduhume amaso ngo bitwibagize ko hari undi udukeneyeho ubufasha.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi, twiyumviye uko abantu bivuga imyato mu gushaka ibintu, ifaranga n’ibindi. Bageze n’aho basigara bavuga ngo igihe gitinze kugera ngo dukomeze gukandamiza, kurenganya  abakene cyangwa abatagira kivugira. Baraterura bakabivuga muri aya magambo: “Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari (…), tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri?”.

Namwe nimwiyumvire ukuntu abagize amahirwe bagahirwa no gutunga, bagatunganirwa, aho gushira inzara ahubwo basonzeye, kandi bahimbajwe no kubuza amajyo umuzigirizwa, umutindi n’umukene. Birababaje kubona umuntu yibagirwa ko uwo arenganya na we yavutse nka we, yifuza kurya utwo yaruhiye mu mahoro. Umukene aho kumukinguruka, ngo abakire bamuve mu zuba na we yitaragaze, ahubwo bafite imigambi mibisha yo kumupyinagaza no kumubuza amahwemo. Icya mbere kuri abo barenganya abaciye bugufi, ni uko bababera isoko idakama y’ubukungu. Bati tuzanyonga iminzani, tubahe ibidashyitse, yewe n’inkumbi ntabwo tuzazimena kuko na zo tuzazibagurisha, kandi ntabwo bizagarukira aho na bo ubwabo bizarangira tubagurishije. Abatindi bazagurwa amafeza naho abakene bo tuzapfa kubahanjura ku giciro cy’amasandari abiri. Ubuhanuzi bwa Amosi bureba abantu b’ibihe byose, akabibutsa ko ibyo bikorwa byose bakora, n’ubwo mu gihe gito bibeshya ko byabahiriye ariko ntibizatinda kuko bizabagaruka , maze  ayo basekeshaga bayaririshe. Kuko burya nta neza ihera kimwe n’ uko nta wakoze amahano byarangiye atamugarukiye.

Ibyo dukora byose, iyo tubikoze kubera umutima mubi, Imana ikomeza kuduha amahirwe ngo twisubireho, ariko iyo dukomeje kuganda, tukanangira umutima wacu, ibibi twabibye birangira bitwereye imbuto zisharira. Umuhanuzi atangaza uko Imana yamubwiye kubigeza ku muryango wayo ati: “Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Nzabatera akababaro k’urupfu n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya”. Tugarutse ku magambo y’umuhanzi Kabengera twakwibaza tuti: Abantu bahora iki abandi? Abantu baziza iki abandi? Kuki hari abishimira kubona undi ababaye? Twese ko kuri iyi si turi abagenzi, dusangiye kuvuka, kurwara, guseka, kubabara no gupfa: Dupfa iki koko? Aha buri wese akwiye kwibaza: Ese jye ibyo nkorera abandi cyangwa ibyo nifuza ko bankorera, njye nshimishwa no kubibagirira? Ese bangereye mu kebo nabagereyemo nanezerwa. Bavandimwe twese turi abagenzi kuri iyi si. Twari dukwiye gufatanya tugaharanira ko isi yacu tutayisiga iriho ikaranga cyangwa yanitse abadukomokaho.

Yezu Umwana w’Umuntu yemeye kuza muri iyi si ngo atwigishe inzira ikwiye. Inogeye buri wese kandi akabaho anezerewe; nta yindi ni uko anyura kuri buri wese akamusaba ko niba ashaka, dore ko ntawe ashyiraho agahato cyangwa igitugu, aduhamagaza ineza impuhwe n’ urukundo. Mu Ivanjiri twumvise uko intumwa Matayo yatowe, igihe Yezu amusanze mu kazi yakoraga ati: “Nkurikira”. Buri wese aho ari, aho akora, atuye, agenda, akwiye kumva ko ari ho Yezu amutuma.

Yezu aduhamagarira, gukunda, kubaha, gufasha, kumva mugenzi wacu, yaba umuvandimwe, umuturanyi, inshuti n’umunyamahanga. Ntawe tugomba kwirengagiza. Dore ko abantu dukunze kubangukirwa no kunenga, gusuzugura, yewe hakaba n’ubwo tubonekamo kutishimira ko undi na we yahirwa. Ni yo mpamvu Yezu aduhamagarira kumukurikira no kumukurikiza, tukabiba imbuto y’ubuntu n’ubumuntu, imbuto y’amizero n’ubugwaneza, ubunyampuhwe no gusabana n’abo turi kumwe bose.

Matayo yari umusoresha n’umunyabyaha. Mu gihe cya Yezu abo bagabo barasoreshaga, na bo bakabyungukiramo bakuramo ayabo, tubivuze tudaciye ruhinga bari abajura, bakamenya kwandika 6 bagatwara 4. Nyamara igihe Yezu amunyuze iruhande, akamusaba kumukurikira, ni ukuvuga igihe yemeye ko Yezu yinjira mu buzima bwe, byose byarahindutse, aba umuntu mushya, ndetse agabirwa ubutumwa bushya aba Intumwa ye muri ba Cumi na Babiri.

Natwe iyo turetse Yezu agataha kandi agatura mu mitima yacu atugira abantu bashya, inshuti n’intumwa ze. Zitishimira akarengane ahubwo zigahimbazwa n’ukuri no gusubiza icyanga ubuzima bwa bagenzi babo, babikesha Yezu, Umucunguzi. Burya uburwayi budapfa bukize ni ukuba urwaye ariko ntiwemere ko warembye. Abo ni bo begereye Yezu bamushinja gusangira n’abanyabyaha cyangwa badasobanutse. Hari abakirisitu usanga, twumva misa, tugatura amaturo mu kiriziya, tukavuga rozari, tugakora amanoveni, ingendo nyoboka –Mana ariko wareba uko babaniye ababo baciye bugufi, abakozi babo, abo mu rugo, abo bakuriye mu buyobozi ugasanga aho kumva ingorane barimo ahubwo barushaho kuba abamenyerane b’ibyago n’agahinda. Niba dusenga, dukunda Imana n’abayo nibigaragarire mu byuryo tubanye kandi dufatanya dushaka icyaduha amahoro n’akanyamuneza ko kwishimira twese turi umuryango ufite Umubyeyi umwe Yezu Kirisitu.

Bavandimwe dusabe guhorana umutima wumva ko undi na we ari umuntu, ushaka kubaho, gutunga no gutunganirwa. Ni uko mu rukundo, mu kuri no mu mahoro, turusheho kubaka umuryango umwe n’Umubyeyi umwe. Nyagasani Yezu, turinde gusuzugura, kwiyemera no kugagara mu mubano wacu, ahubwo dohore tuzirikana kandi twirinda gutatira inyigisho watwiyigishirije utwereka icyo utwifuzaho: “Icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo”. Amina

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho