“Icyo tumenyeraho ko tumuzi : ni uko dukurikiza amategeko ye.”

Inyigisho yo ku wa mbere, 29 Ukuboza 2014, Igihe cya Noheli.

Amasomo: 1 Yh 2, 3-11 ; Z 95, 1-2a, 2b-3, 5b-6 ;Lk 2, 22-35.

Kuba umukristu , kwitwa umukristu biravunanye kandi bisaba ubwitange. Mu mvune nyinshi no mu kwihata hari ubwo dushobora kwibaza imbuto n’umusaruro w’ibyo turimo. Ibiyobya byabaye byinshi, abiyitirira Kristu na bo ni benshi. Kuri bamwe birahagije gufata Bibiliya, Ijambo ry’Imana ubundi itorero rikaba riravutse. Kubera uruvangitirane rw’abatanga inyigisho kumva ijwi ry’Imana no kumenya inzira zayo kuri ubu bisaba gushishoza.

  1. Ntibihagije kuvuga ngo “ndamuzi”.

Amategeko y’Imana arazwi. Ariko mperutse kwitegereza nsanga muri iki gihe abakorera Sekibi bafite uburyo bwinshi bwo kuvangavanga ayo mategeko ku buryo kuyamenya mu minsi iza bizaba bigoye.

Kumenya ikibi kinyuranye n’amategeko y’Imana bisaba kugira umutimanama muzima. Kugira umutimanama muzima bituruka ku burere n’inyigisho z’iyobokamana abantu bahabwa. Iyo nta burere bwo gutandukanya ikibi n’icyiza duhawe, ntitugire iyobokamana twigishwa biragoye kugira umutimanama utunganye.

Inyigisho z’ubu ziva ahantu henshi rimwe na rimwe hatizewe. Umubyeyi agira ibyo abwira umwana, telefoni zikamubwira ibindi kandi ku buryo bwihuse. Turigisha mu Kiliziya amaradiyo amwe na za Interneti bikamamaza ibivuguruza ibyo twigisha kandi bikabikora ku buryo bwihuse. Ntibitangaje kumva ibyo twitaga indangagaciro mu myaka mike ishize hari ababifata nk’ubuturage cyangwa kutajijuka. Mu mategeko y’Imana se dusigaranye angahe?

Niba hari ibikenewe kongera kugarukwaho cyane ni ugusobanukirwa n’amategeko y’Imana kuko niyo atuma tumenya iyo tujya, tukamamenya n’abo turibo. Kuri ubu amategeko y’Imana ameze nk’ibyapa abantu baza bagashyiraho (affichage), izindi nyandiko ku buryo abo byari kuyobora baba batakibona neza icyo ibyo byapa bivuga.

  1. Ukunda umuvandimwe we aba ari mu rumuri

Muri ibyo byose bitujijisha ubanze icyadukiza ari ririya tegeko Yohani adusubiriyemo ryo gukunda. Nta gisobanuro twabona igihe twaba twanga abandi. Gusa hakaba ubwo twikundira “abacu” gusa, abo mu miryango yacu, mu bwoko bwacu mu karere kacu, mu itsinda ryacu tukibwirako twakurikije ibyo Nyagasani adusaba. Burya rero gukunda abacu ubwabyo si bibi ikibi ni uko dushobora kwanga abandi dufite icyo dutandukaniyeho. Tukagira urwango. Ndahamya ko ahari urwango Imana idashobora kuhaba. Tukamenya kandi tukita ku bo dusenga mu itsinda rimwe abandi tukababona nk’abanyabyaha bityo ntibabe bakibaye abavandimwe, ahubwo abanzi. Bityo uko Yohani abivuga “ tukagenda mu mwijima, ntitumenye aho tugana kuko umwijima uba waduhumye amaso”.

Ni umwijima kuko urwango, ubugome, ubugizi bwa nabi , ubugambanyi…ntibiturana n’urumuri rw’Imana.

Iyo ibyo twemera atari byo bigenga imibereho yacu tuba turi ababeshyi. Icyo batumenyeraho ni ikihe? Biragoye kwemeza ko icyo batumenyeraho ari ukubera ko twamenye Kristu. Ibisobanuro byose twatanga n’inyigisho zose twatanga byaba ari ibinyoma niba utubona hari ikindi tumugaragariza atari uko twamenye Kristu. Niba umuntu yaza mu Kiliziya akabasha kuducamo ibice bigakunda ntituramenya Kristu. Hari ibindi bibanza mbere ya Kristu bityo akaba aribyo biboneka. Ibyo bibanza rero bidushyira mu mwijima bigapfukirana urumuri rwa Kristu ruturimo.

Tuzaririmba twambare ibimenyetso ariko Kristu ntazatumenya kuko twamutwikirije ibindi. Isi ikatwanga ikarwanya ubukristu natwe tukayitiza umurindi. Bityo tugahagararira abarwanya Kristu muri Kiliziya.

Nta kindi gipimo nta bindi bisobanuro n’iyo byakoreshwa ikoranabuhanga rihanitse, urukundo rw’umuvandimwe ni rwo ruzaturanga.

Padiri Charles  HAKORIMANA

Reba indi nyigisho kuri uyu munsi wa 29 Ukuboza 2014

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho