Icyo twasaba kuri iki cyumweru: Kuzibuka amatwi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 23 gisanzwe, B, ku wa 06 Nzeli 2015

AMASOMO: 10 Iz 35, 4-7; 20 Yk 2,1-5; 30 Mk 7,31-37

Byose yabikoze neza

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 23 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Kiliziya turazirikana Ubuntu bw’Imana muri Yezu Kristu , we ukora byose neza agatuma abapfuye amatwi bumva n’ibiragi bivuga. Koko rero ni igitangaza gikomeye Yezu yagiriye abanyabyaha, abapagani. Mu Ivanjili turamwumva ageze mu turere twa Tiri na Sidoni mu Ntara ya Dekapoli , uturere tw’abapagani ni ukuvuga tutari utw’Abayahudi. Mu yandi magambo umuntu yatwita uturere tw’ubutumwa(Pays de mission).

Bamuzanira igipfamatwi cyidedemanga

Mu by’ukuri uyu muntu ntiyumvaga kandi akavuga ku buryo bugoranye. Ni nabyo twumva mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi no mu Ivanjili ya Mariko : ibipfamatwi bizumve n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo(Iz 35,5-6) ; nuko bamuzanira igipfamatwi cyidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza(Mk 7,32). Ni na byo abari bakikije Yezu batangariraga bagira bati : «  byose yabikoze neza atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga ». Umwanditsi w’Ivanjili Mariko atwereka ko Yezu yujuje amizero yari yarahanuwe n’umuhanuzi Izayi. Ibi rero umuntu yabigereranya n’iremwa rishya ry’umuntu mushya ufite amatwi afunguye ngo yumve n’ururimi rugobodotse ngo avuge. Koko rero, agakiza Imana yari yaravugishije umuhanuzi Izayi nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere ni nk’iremwa bundi bushya rya muntu noneho wuzuye uko Imana ibishaka aho umuntu akizwa ku buryo bwuzuye. Ni nk’aho mu kwemera umuntu yakiriye ubuzima bushya maze akagira imyumvire n’imivugire mishya isukuye kandi yatunganyijwe.

Amuvana muri rubanda amushyira ahitaruye

Bavandimwe, umukiro Yezu yatuzaniye ntiwakirirwa mu kivunge. Wakirirwa mu buzima bwa buri muntu ku giti cye, mu kwemera kwe, mu kwizera no mu rukundo afitiye Imana. Ni na cyo cyatumye Yezu avana uyu muntu mu kivunge amushyira ahitaruye. Koko rero ushaka kwakira umukiro akwiye kuva mu kivunge cy’isi aho abantu bashobora no guhuza imyumvire- mu mvugo y’ubu bavuga kubyumva kimwe- ndetse no mu kibi. Byongeye umukristu ntakwiye gusengera no kuyoboka Imana mu kivunge akwiye kugira rwose ingoro y’Imana muri we, kandi isukuye rwose. Mu mutima we, ha handi agomba guhurira n’Imana mu bisingizo bidategwa kandi bizira kirogoya.

Nyuma yo gukora igitangaza YEZU yihanangirije abantu kutagira uwo babibwira. Nanone ni ikimenyetso cy’ukwicisha bugufi kwe. Ntiyifuza ko bamubonamo Umukiza ako kanya aragira ngo bajye bamumenya gahoro gahoro. Yezu ntararikira ikuzo nk’uko bamwe muri twe babigenza, ntararikira ubukuru no ku mizero yo gukora ibitangaza ahubwo yigira ahitaruye kandi agasaba ababonye ibitangaza bye kutabyamamaza !

Ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi

Mbega ibimenyetso bimeze nk’aho ntacyo bivuze ariko byifitemo ububasha bukomeye ! Muri iki igihe abantu benshi bifuza ibitangaza bikaze ngo bemere. Nyamara ni ibimenyetso by’ubumuntu nyabwo bigomba kuduhuza na Kristu. Tukemera akadukoraho(contact réel ). Mu buzima busanzwe, uwasiga mugenzi we amacandwe umenya batakiranuka. Ariko Yezu we akoresha icyo kimenyetso kidasanzwe kandi gisuzuguritse akageza abantu ku mukiro. Imbaraga zihariye z’Imana zinyura mu bimenyetso bifatika byoroheje kandi biciriritse ariko ikiruta byose ni uguhanga amaso Nyirububasha : « Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru asuhuza umutima ati : « zibuka ». Ibyo byerekana ko muri Yezu Kristu ububasha bw’Imana bukora ibitangaza nkuko yabikoze mu imanyura ry’imigati(Mk 6,41).

Ako kanya amatwi ye arazibuka, n’ururmi ruragobodoka atangira kuvuga neza

Uyu muhango wa « Effata » ubusanzwe ukorerwa ku bigishwa bitegura batisimu ukwiye guhora udukorerwaho kurango tuzibuke, tugobodoke ururimi twumve Ijambo ry’Imana kandi dutangaze Inkuru nziza y’umukiro. Koko rero turamutse tuzibutse amatwi kandi tukagobodoka ururimi twakumva Imana na Mugenzi wacu, tugasabana neza n’Imana na mugenzi wacu mu byo tuvuga, mbese muri make tukumvikana.

Icyo twasaba kuri iki cyumweru:

  1. Kuzibuka amatwi

Benshi dufite amatwi, duhora twumva Ivanjili ariko ntiratugera ku mutima. Yezu aravuze ngo tuzibuke. Iyo Yezu agira ati : « zibuka » aba ashaka kuzibura byose, amatwi y ‘umubiri, ay’umutima n’ay’ubwenge ngo abantu bamwakire nk’UMUKIZA. Kuzibuka ni ugufata umugambi w’umukiro, tukumva inkuru nziza y’umukiro, kandi tukayumvana umutima mugari kuko Yezu yatubwiye ati : « Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza »(LK 11,28). Kuzibuka ni ukumva inama y’ukuri, inama nziza, ukemera gukosorwa kivandimwe, ukumva n’ingero nziza zitangwa n’abandi. Kuzibuka ni ukumva wa wundi ukubwira ati : « Ndashonje, mfite inyota, ndababaye, naraguye, ntabara, mbabarira,…. », mbese muri make kumva Imana n’imiborogo y’isi.

  1. Kugobodoka ururimi

Twumvise ko Yezu yakijije ikiragi. Ikiragi ni umuntu utavuga cg udedemanga. Ese twe ntituri ibiragi cyangwa ntitudedemanga ? Hari igihe koko usanga twaragobwe ururimi tutabasha kuvuga : isoni n’ubwoba bitubuza kuvuga no gutaka, uburangare n’ubwoba bikatubuza gusaba no gusenga. Kudasaba, kudasenga ni ukugobwa cyane rwose.

Mu rugo, imbere y’abategetsi n’abakire, imbere ya ba shobuja, imbere y’abajijutse n’abasakabaka hose turaceceka. Imbere y’amafuti, ubuyobe, ibinyoma tugaceceka. Ururimi rwa bamwe mu bakristu rwaragobwe pe ! Ntibakimurikira abandi, amagambo ya benshi yarakayutse ; Imana ntikivugwa mu ngo, mu mashuri, mu nkiko, mu buyobozi, mu nama, no mu mirimo yacu inyuranye. Uvuge Yezu baguseke !! Yewe twaragobwe koko !

Nimuhumure amasomo y’uyu munsi aratuvugutira umuti.

Nimuhumure mwigira ubwoba. Umuhanuzi Izayi aradutera inkunga atubwira ati : « Ngiyi Imana yanyu iriyiziye ije kubarokora ».

Kiliziya si umuryango w’abakire cyangwa abakene ahubwo ni umuryango w’abana b’Imana. Yakobo Intumwa aratwereka ibitekerezo dukunda kugira byo kwakira abakire tugasuzugura abakene nyamara ari bo bagenerwamurage. Nitwikosore !

Twebwe twagobwe tukaziba n’amatwi uyu munsi Kiliziya ituzaniye Kristu ngo atugobotore ururimi kandi atuzibure. Yezu Kristu ntadukozaho urutoki cyangwa amacandwe gusa ahubwo aratwiha wese mu Gitambo cy’Ukaristiya ngo tuzibuke kandi tugobodoke ururimi tumwamamaze kandi tumubere abahamya n’aho rukomeye. Yezu Kristu wakoraga byose neza natwigishe gukora neza n’aho dukora nabi atubabarire.

Bikira Mariya, Nyina w’Umukiza, umubyeyi w’abakene aduhakirwe !

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho