Icyo ukwemera kudusaba

Ku wa gatandatu – Icyumweru cya 3 cya Pasika, Umwaka C

Ku wa 20 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe, burya kuyobora abantu ntibyoroshye. Na Yezu wari uzwiho kuvuga ukuri abamukurikiraga bageze aho bamubwira ko ababwira amagambo ahambaye bityo bahitamo kurekeraho kumukurikira. Ntabwo ari rubanda yamukurikiraga gusa yatangiye kumuhunga ahubwo na ba bigishwa be cumi na babiri batangiye kugenda baseta ibirenge. Amavanjiri ya Matayo, Mariko na Luka avuga ko icyo kibazo cyabaye nyuma y’aho Yezu ababarije i Sezariya ya Filipo uwo ari we. Muribuka ko mu kigwi cya bagenzi be Petero yavuze ko Yezu ariwe Mukiza wari utegerejwe akaba ari n’Umwana w’Imana. Nyamara yahise ababwira ko agomba kubabazwa, ikicwa ariko nyuma akazazuka. Ibyo byo kubabara ntabwo abigishwa babyakiriye neza. Ndetse Petero yabwiye Yezu ati rwose ibyo ntibizakubeho ! ArikoYezu yaramuhindukiranye amubwira ko ibyo ari Shitani irimo kubimwoshya.

Iyi vanjili ifite inyigisho ikomeye ishaka kutwigisha kandi izakomeza kubaho mu mateka yose ya Kiliziya. Iyo nyigisho ni uko buri mukrisitu agomba guhora yibaza icyo ukwemera kwe kumusaba gukora, n’imyitwarire ukwemera kwe kumusaba kugira. Ikindi ni uguhora twiyibutsa umwanya w’isakaramentu ry’ukaristiya na misa mu buzima bwa Kiliziya. Burya ukaristiya niyo yubaka Kiliziya.

Aho natwe ntitujya tugeraho tugashaka gukuramo akacu karenge, iyo duhuye n’ibibazo birebana n’ukuri kw’Imana, cyane cyane iyo uko kuri kudahuza n’uko dutekereza ? Icyo Yezu adusaba ni ukwigarukaho tukongera guhitamo koko niba dushaka gukomeza kumukurikira. Mu gisubizo Petero yahaye Yezu yaragize ati : « Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka ? » Muri ubu buhamya bwa Petero dusangamo inyigisho ikomeye Yezu atahwemye kugeza kuri rubanda rwo mu gihe cye aho yarubwira ko umuryango we, ababyeyi be, abavandimwe be,… ari abantu bumva ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa.

Muri iki gihe cya Pasika Kiliziya yashatse ko tuzirikana ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Muri icyo gitabo tubona uruhare rya Roho Mutagatifu mu kuyobora no kumurikira Kiliziya ya Yezu. Ikigaragara ni uko Yezu yasigiye abigishwa be bahindutse intumwa ububasha bwe bwo gukiza abantu. Yabahaye ububasha bwo gukiza indwara zose ndetse n’abapfuye bakabazura. Ibyo babikora babifashijwemo na Roho Mutagatifu. Ariko abakizwa ni uko baba bagaragaje ukwemera gushyitse.

Nimucyo dusabire ababatijwe bose kugirango bajye bigarukaho bavugurure amasezerano yabo, bongere bahamye ukwemera kwabo. Nibwo bazakizwa ! 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho