Icyo ukwiye gukora

“HARANIRA KUBONA ICYO UKWIYE GUKORA”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXIX, Gisanzwe/C

Amasomo:  Efezi 4,1-6; Zab 23, 1-2, 4-5, 11-12, 18-19; Luka 12, 54-59.

Yezu naganze iteka.

Imana, Umubyeyi wacu mu rukundo ikunda abana bayo ari bo twe, nta na rimwe ijya idutererana, mu buzima bwa buri munsi. Cyane ikunda kutubwira ku buryo bunyuranye, gusa tukanga tukaba ingumba z’amatwi. Hari Ijambo ryayo dusanga muri Bibiliya. Hari abatwigisha mu Kiliziya, muri Remezo cyangwa undi muryango duhuriramo duhugurana iby’Imana. Yewe ntabwo igarukira aho no mu byo yiremeye ni kenshi itubwira ariko tukabifata nk’aho nta gishya. Aha bishobora kuba mu bigaragarira amaso, imvura, izuba, umuyaga, inyamaswa n’ibindi. Nyagasani Mana, duhe guhumuka amaso y’umutima n’ay’umubiri, bityo tubashe kumenya no gukora igihuje n’ugushaka kwawe.

Abantu dukunze gukurikirana no gusesengura, ibintu byose tubona bishobora kutugiraho ingaruka nziza cyangwa imbi. Bikageza aho buri wese amenya uko abyifatamo. Yezu yatwihereye ingero tuzi kandi dukunze kwibonera. Yahereye ku gicu, iyo tukibonye kivuye iburengerazuba, kiba ari integuza y’uko imvura iza kugwa. Umuyaga wahuha uturutse mu majyepfo, abantu bakemeza ko haza kuba ubushyuhe, kandi ibyo byose bikaba uko byavuzwe. Ibi ntako bisa kuko ni ngombwa kumenya ibitwubaka n’ibishobora kudusenya.

Ikibazo gikomeye, ni uko muntu usanga ahimbajwe no kugira ubumenyi mu bihita ariko ugasanga akerensa iyo ava n’iyo agana. Ubwabyo uko isi tuyibayeho, twakagombye kumenya guhitamo no gukora ikiri ingenzi. Usanga mu buzima twiyibagiza kureba amaherezo yacu: ndavuga urupfu, dore ko ruza guhitamo abarwo aho rushakiye.

Ni koko usanga uburyarya n’ubwikunde burenze byaraduhumye amaso, ni uko ugasanga dufite umwanya wa byose ukuyemo akanya gakwiye twagenera Iyatwiremeye mu ishusho ryayo. Tugira umwanya w’umurimo udutunze, umwanya w’umuryango, ibirori n’amanama, nuko akanya kabonetse uko kangana kose, dore ko Imana yacu itajya itubaza ibintu byinsi, bikarangira umuntu atakaje imbaraga n’umwanya byo gushimira, Imana yamwiremeye.

Uko tubangukirwa no kumenya icyo ibyo tubona bituzigamiye, biranakwiye rwose ko tubasha kumenya icyo Imana itwiyigishiriza mu byo twumva n’ibyo tubona.

Umunsi umwe umubyeyi wari ufite umwana yonsa, yatashye mbere kubera kujya guha umwana ibere, uko amategeko abigena. Umunsi umwe yaratashye agihe guha umwana ibere, igihe ashyitse mu rugo yumva arashonje pe. Yasabye icyo yashyira mu gifu, asaba uwareraga uwo mwana kwirinda ko yamubona. Ngo atarira ashaka ibere kandi ntacyo arashyira mu nda. Yicaye ku gatebe kari aho. Igihe ategereje ko bamuhereza agafunguro yari asabye, inkoko iba isohotse mu nzu ikimara guturaga. Murabizi iyo bimeze uko, ukuntu inkoko yigomwa gutoragura ngo uwo murimo w’ituraga ugende neza. Kuko isohoka ifite inzara, yasohotse ihamagara imishwi yayo iba ibonye ikirayi aho bogereje inkono, iba iranyarutse iragifashe irakimanyaguye ngo utwana twayo dusamure, ni uko na yo ireba igikwiye irihemba, ariko yabanje abana. Umugore akibibona yahise ahamagara uwari ufite umwana ati: “Nzanira umwana, muhe ibere, inkoko ntikwiye kundusha kugirira impuhwe urubyaro”.

Ese muvandimwe, ujya ubasha gusesengura uburyo bwose Nyagasani Imana akubwiriramo, kumugarukira, gukora icyiza, kumugandukira no kubanira abavandimwe, inshuti n’ababyeyi? Jya wibaza ufate akanya usingize, unashimire Imana, umubyeyi wawe. Ni we wenyine uzaguha ibyo isi n’abayo batazigera baguha: Amahoro, umugisha, ineza no guhirwa.

Nk’uwo mugore natwe nimucyo twisubireho, tugarukire Imana, kuko Yo ubwayo izagenda iduhera umugisha mu byo dukora no mu buzima bwa buri munsi. Inkoko yatumye uwo mubyeyi yigaruramo imbaraga z’uko nta kintu gikwiye kumurutira umwana. Natwe tube maso, maze buri gihe tumenye icyo tugomba gukora no kwitaho, kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa bose.

Dore ni kenshi, itubwira ko umukiro watugezemo, ariko tukanga tukavunira ibiti mu matwi. itwereka ibimenyetso tugasa nkabatagira amaso: akababaro k’abavandimwe, ubwicanyi n’ubucabiranya, ubugizi bwa nabi n’amahohoterwa akorerwa abo tubana, akarengane, urugomo, inzara n’ubukene, ntaretse n’abapfa bazira akamama.

Ibyo byose hamwe n’ibindi ntarondoye ni uburyo Imana ituvugishirizamo ngo tugire icyo tubamaririra, mu rwego rwo kubaka no kwamamaza Ingoma yayo, ngo igere kuri bose. Kenshi usanga ubwikunde bwadupfutse amaso, tukihugiraho aho kwibuka abo bavandimwe, ngo buri wese arebe icyo yabasha, kuko na bo ni abana ba Aburahamu kandi nta cyaha bakoze ngo byitwe ko ari igihano cy’ibyo bangije. Ese koko birakwiye ko Yezu yagera aho atwita “Indyarya” zisobanukirwa ibidufitiye akamaro gusa, ariko byagera ku bavandimwe bacu tukagobwa.

Twibuke ko buri wese afite uburenganzira bwo kwakira ubu butumire bwa Yezu, akabwemera cyangwa akabuhakana. Gusa buri wese azirikane ko iyi si ari intizo, tuyiriho nk’abagenzi. Umunsi umwe, ibituma tumarana, duhangana, twangana, dushyamirana, bizarangira buri wese abazwe ibyo yakoze abihemberwe cyangwa abigayirwe.

Nk’uko Pawulo intumwa yabitubwiye nasaba buri wese kuzirikana ubu butumwa yatugejejeho kuko ari igisubizo ku kibazo cyo kumenya icyo dukwiye gukora. Yabitubwiye neza muri aya magambo: “Nimusabane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro”.

Mbifurije ineza n’amahoro biva kuri Kristu umwami wacu. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho