INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYA 4 CYA PASIKA, 6 GICURASI 2020
AMASOMO MATAGATIFU: Int 12,24-13, 5a; Sal 66,2-3.5.6 .8; Yh 12,44-50
Yezu Kristu ntiyifuza ko duhera mu mwijima
Bavandimwe muri iki gihe cya Pasika, dukomeze guterana inkunga nk’abakristu mu kuzirikana ibyiza dukesha Yezu Kristu Umucunguzi wacu. Urupfu rwe n’izuka, turabyamamaza. Tubyamamarisha umunwa bikumvikana, ariko ikimunyura cyane ni ukubyamamaza mu mitima yuje ubutungane yamuyobotse mu kuri, umunwa ukaza nyuma. Urupfu n’izuka bya Yezu si imfabusa kuri twe abamukurikiye ahubwo ni isoko y’ubuzima bushya.
‘‘Naje mu isi ndi urumuri kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima’’ (Yh 12,46): Iri jambo rikomeye Yezu atubwiye riradutera kwibaza byinshi muri iyi nzira turimo y’ubukristu. Ese abari mu mwijima ni bande? Yezu Kristu, kuza yaraje, ariko se ko umwijima ukomeza gucura ku isi? Nta munsi w’ubusa tutabona icyaha kivugiriza, kivuza ubuhuha mu bice byose by’isi. Kuba inkuru nziza yamamazwa, kuba Yezu Kristu yaraje, akaba ahorana natwe mu ijambo rye, mu masakramentu, mu bavandimwe bacu cyane cyane abaciye bugufi, umwijima ukarenga ukatubundikira, ni ikimenyetso cy’uko Urumuri rwaje rukarasira mu mwijima ariko ukaba waranze kurwakira (Yh 1, 5). Yezu Kristu arashaka gutura mu mutima wa buri wese, ariko ntatura aho batamwakiye.
Mbega ngo turaba abagomeramana! Imana mu bwiza bwayo, yamurura uwo mwijima ku wemeye kuyakira, kuko urumuri rudaturana n’umwijima. Hari n’ibijya bidutangaza, ukuntu n’ushatse ibirangaza amaso y’abantu, akabaho mu buryarya, icyaha atinya kikaba icyamenywa n’abantu, akarangwa n’imigenzereze imugira intungane n’igitangaza kandi mu mutima we huzuye umwijima, ikibangukira Imana si ukumutamaza. Mu bubyeyi bwayo nyampuhwe ihora itugirira akabanga, idufitiye icyizere ngo tuyigarukire. Tumenye rero ko abatuye mu mwijima n’abatuye mu rumuri baturanye muri iyi si yacu, muri Kiliziya yacu. Bavandimwe, n’ubwo tutaba dutuye mu Rumuri rwa Kristu nk’uko byakagombye, nibura twihatire kuba muri iyo nzira, umuntu akwiye kugendamo ubutarambirwa n’ubutaruhuka. Nitwumve amagambo Kristu atubwira, tuyakurikize twoye kuzacibwa, tukabura umukiro kandi umukiza abana natwe.
N’ubwo twatinda ku bigaragaza ko ku isi yacu hari umwijima, ko ikibi kiriho n’ubwo Yezu Kristu yaje kukidutsindira, twitinda ku bandi, nimucyo twirebe. Nituzirikane ibyiza byo kwakira Kristu by’ukuri, maze urumuri rwe ruganze umwijima udakwiye kugira ikibanza mu buzima bwacu.
Kristu Rumuri rwacu wunze ubumwe na Se azaduha natwe kunga ubumwe na Se ari we Data. Mu yandi magambo, ukwemera kudufasha kunga ubumwe n’Ubutatu butagatifu. Ni impano duhabwa n’Imana ngo idufashe kubana na yo byuzuye, koko rero Imana iduhitiramo impano zatugirira akamaro, akenshi tukinanirwa, tukanga kwakira.
Muri iyi minsi y’icyorezo Covid 19 cyugarije isi, buri wese yabaye nk’uwisuzuma mu kwemera kwe, abona ukuntu kamere yacu mu bwibone bwayo itishoboye, abona ukuntu ibintu ari ubusa, abona aho ubuzima bw’abantu butikira, aho ibihangange n’inzobere bashoberwa. Imana Nyirimpuhwe ikaba ibireba byose kandi igira ngo tubyigiremo. No mu mage ukwemera gukwiye kuhakomerera, umuntu akwiye kuhakirira Kristu urumuri, akahasohokana ubutungane. Ndetse nku’uko zahabu iyungururirwa mu muriro (Buh 3,6), n’ibyago nk’ibi isi iri kunyuramo bikwiye kuyikangura, bikayisukura, ikamenya kandi ikagarukira uwayihanze, maze tukahasohokana ukwemera gushinze imizi.
Mu kwezi kwa Bikiramariya, dusabe uwo Mubyeyi w’Imana n’uwacu atwigishe kwakira Yezu uko bikwiye dore ko ntawamurushije kumwakira kuri iyi si yacu. Kwakira Yezu byamuhaye icyubahiro gikomeye. Koko rero yasumbije icyubahiro abamalayika n’abatagatifu bose. Ikiduha kuba beza mu maso y’Imana kabone n’ubwo abantu batabimenya, ni ukwakira Yezu Rumuri rwacu, ni ukunga ubumwe na we maze akanaduhuza na Data. Uri kumwe n’Imana ni we ubu uriho, uri kure yayo aba adafite ubuzima, ibyo biragatsindwa, Nyagasani arabiturinde.
Padiri Fraterne NAHIMANA