Icyo Yezu ategeka

KU WA 5 W’ICYA 5 CYA PASIKA, 15 GICURASI 2020

Amasomo: Intu15, 22-31; Z 56,6-9.10-12; Ev 15,12-17

‘‘Icyo mbategetse ni uko mukundana’’ (Yh 15,17)

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Muri iki gihe cya Pasika kigenda kigana ku musozo, turazirikana urukundo rwa Yezu, tukiga isomo rikomeye ry’uko rutajya rutsindwa na rimwe. Yezu ni umuzabibu tukaba amashami, ibibeshaho umuzabibu ni na byo bibeshaho amashami (Yh 15,1-8). Urukundo rumurimo ni rwo rukwiye kuba mu bamuyobotse, twe na we dukwiye kubeshwaho n’ifunguro rimwe ry’urukundo. Isano dufitanye na we ishingiye ku rukundo yadukunze, natwe dukwiye kumukunda bityo tukamubera inshuti, amategeko ye tukayabonamo ubuzima, ntabe amwe arusha amabuye kuremera. Iyo urukundo rwa muntu rwakonje, rwaba urwo afitiye Imana ndetse n’urwo afitiye abandi, atangira kongera umubare w’abimika ikibi mu buzima bwabo, maze isi bakayibera umutwaro aho kuyibera ibisubizo, ikabihomberamo, ikahababarira. Byinshi mu byago ducamo kuri iyi si ni ingaruka z’ urukundo rucye cyangwa rutakibaho mbese rwahindutse umugani.

Yezu Kristu ati: ‘‘Icyo mbategetse ni uko mukundana’’ (Yh 15,17). Tumurikiwe n’itegeko rya Yezu Kristu wamenye kandi agashobora  gukunda by’ukuri,  reka nibaze kandi nawe wibaze. Mpagaze nte mu rukundo? Uhagaze ute mu rukundo? Ni neza cyangwa ni nabi? ‘‘Ntawishyira ahabi kandi aheza hahari’’. Akenshi umuntu ashobora kwibera, akishyira aheza maze buri igihe igipimo cy’abananiwe gukunda kikaba ku bandi, igipimo cy’abagerageza kikaba we. N’ubwo kandi urukundo turi bwibandeho cyane ari urwa bagenzi bacu, tunibuke ko rutajya rutana n’urw’Imana, dore ko ari na yo Soko yarwo. Ndetse Yohani Mutagatifu iyo avuga Imana atwibutsa ko ari urukundo (1 Yh 4,8). Imana Urukundo yaremye muntu mu rukundo, imuhamagarira gukunda no gukundwa kandi ibyo byombi bituma muntu abaho mu byishimo. Urukundo rw’Iyaguhanze ruracyarangwa muri ubu buzima bugufi akigutije cyangwa rwarazimye? Imana iracyabonerwa akanya mu isengesho? Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, ni we ugira, ati: ‘‘uzavuga ngo ntagisenga kuko yabuze umwanya, azaba abeshya ahubwo icyo yabuze ni urukundo’’. Ntitukibeshye, dukennye ku rukundo, turi abatindi n’abatindahare muri rwo. Tugarutse kuri bagenzi bacu ni ryari tuzakora ibishoboka ngo ibyiza twifuza ko abandi batugirira na bo tubibagirire (Mt 7,12)? Ni ryari tuzumva amarira yabo tukarirana na bo? Ni ryari tuzishima kuko na bo banezerewe? Kubabarana n’undi ni ikimenyetso gikomeye cy’intambwe ishimishije mu nzira y’urukundo. Ni ibyo Yezu yakoze. Mu buzima bwe yabaga arizwa n’abababaye b’ibyiciro bitandukanye (abashonje, abarwayi, abanyabyaha, abahuye n’ibyago binyuranye birimo kubura abawe ukunda, kubura ibyawe…). Yezu ntiyashoboraga gufunga amaso ku gishikamiye muntu. Impuhwe ze ni aho zigaragarizaga, maze agatangaza ijambo ry’ihumure cyangwa akagira icyo akora kigamije guhoza no guhumuriza, ngo uri mu kaga atiyumva nk’uwatereranywe. Amagambo ya Yezu n’ibikorwa bye, byari urukundo rusa. Nitwemere tujye mu ishuri rye na ho ubundi iyo nta rukundo rw’Imana n’urw’umuvandimwe, tubuza abandi ituze n’amahoro kandi natwe tutiretse maze iyi si twahawe ngo tuyitureho tuyitunganya, tukayibamo tuyihindanya, tukayizambya. Ku bacengewe n’urukundo rwa Yezu, umugani Agahwa kari ku wundi karahandurika  ntuba ugicibwa, uba warahindutse umugani koko.

Bavandimwe uru rukundo Yezu yagize itegeko ku bamuyobotse, akarubasigiraho umurage ukomeye, mu gihe tutararwimika mu buzima bwacu twibuke kandi twemere ko dufite umwenda ukomeye. Ntawe ukwiye kwibaza ngo nkunde nte kuko ibyo Yezu yarabishubije. Urukundo rwe ntirwabaye urwo gutanga ibintu bifatika nk’uko duhana amakado, rwabaye urwo kwitanga. Yezu ni we wenyine utwereka igipimo nyacyo cy’urukundo. Mutagtifu Agustini ni we uvuga, ati: ‘‘Igipimo cy’urukundo ni ugukunda nta mupaka’’. Aho rero ntiturahagera kandi nta n’uwahigeza adafashijwe na Kristu.

Twijore, twikebuke, duce bugufi, dusabe urukundo. Ntiturushakire ku bo rwihishe cyangwa abakirushakashaka ariko kandi abo bari mu nzira nziza. Urukundo turushakire muri Kristu, ni we gipimo cyo gukunda kandi umwitozo aduha urakomeye: ‘‘Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze’’ (Yh 15,12).

Muri ibi bihe by’amajye ashingiye ku cyago Covid 19 tutarasohokamo, ni bangahe wagaragrije umutima w’urukundo ubahumuriza, ubitangira, ubabera inshuti n’umuvandimwe ubikesha kuzirikana itegeko ry’urukundo risumbye andi yose?

Mu gihe Yezu abajije Petero ubugira gatatu niba amukunda, Petero arira yaramusubije, ati: ‘‘Nyagasani, uzi byose uzi ko ngukunda’’ (Yh 21,17). Ubwo tutabeshya Imana dore ko ntaho twayikinga mu nkebe z’imitima yacu, turahirwa niba twatinyuka kuyibwira tuti:‘‘Nyagasani uzi byose uzi ko ngukunda kandi urabizi ko nkunda abo wampaye’’.

Urukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe, turuvome muri Ukaristiya ntagatifu, i kimenyetso cy’urukundo rwa Yezu.

Mu kwezi kwa gatanu kwahariwe Bikiramariya, tumusabe adutoze kuba ibimenyetso n’abahamya b’urukundo, cyane cyane ahimitswe umwijima w’urwango ruganisha iteka ku rupfu, maze turonkere isi yacu umukiro, amahoro n’ibyishimo birambye.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho