Icyo Yezu yatoreye ba Cumi na babiri

Ku wa 5 w’icya 2 Gisanzwe B, 19 Mutarama 2018

Amasomo:

Isomo rya 1: 1 Sam 24, 3-21

Zab 56 (57), 2-6.11

Ivanjili: Mk 3, 13-19

Dusanzwe tubizirikana ariko ntibikunze kwitabwaho: Icyo Yezu Kirisitu yatoreye intumwa ze cumi n’ebyiri, nta kindi ni ukubana na we. Nk’uko na we ubwe abana na Se nta kwitandukanya na We na rimwe, ni ko intumwa ya Yezu Kirisitu ishaka gusohoza neza ubutumwa, igomba kwitoza kugumana na We igihe cyose. Ni We umukunda wese akomoraho imbaraga zo kwigisha ku isi yose ineza n’amahoro, ya neza itsinda inabi.

Yezu Kirisitu yarangije neza ubutumwa bwamuzanye kuri iyi si. Kuko yigize umuntu nkatwe, ntacyo twakwitwaza mu gihe twaba twibereye mu zindi nzira zidahuje n’icyo Imana Data ashaka. Hari ubwo tuvuga ngo turi abantu ntacyo twishoboreye.Yezu Kirisitu yatweretse uko tugomba kugenza. Yaduhaye intwaro ikomeye irangwa n’umusaraba. Sinzi aho dukura ibikabyo twiratana muri iyi si, mu gihe tuzi ko we yiyoroheje ku buryo bwose atararikiye amakuzo yo kuri iyi si cyangwa kwigaragaza neza mu maso y’abantu. Sinzi aho tuzindarira tugatsindwa n’amoshya. Sinzi impamvu twishongora tukigira akarahakajyahe kandi mu gihe gito n’aka kuka duhumeka gahera tukava ku isi. Hari ubwo twibwira ko dukomeye nyamara nta mikomerere, icyo Yezu Kirisitu atwigisha ni uguca bugufi, ibanga riduteza intamwe rikaba ukumuhora iruhande mu bwiyoroshye.

Intumwa ze yatoye cumi n’ebyiri nta kindi yazitoreye. Ivanjili ya none yadusobanuriye ko yabahamagariye kubana na we kugira ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro w’iteka. Bemeye kubana na we maze bahabwa n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. Uwatowe na Yezu Kirisitu agomba kumuguma iruhande ari byo kumukunda kuruta byose na bose, gusabana na we, guhuza umutima na we, kurangwa n’Amategeko n’amatangazo ye buri munsi. Iyo uwatowe na Yezu yihaye gusambira byose muri iyi si, ibyo Yezu amwigisha bisa no kuvomera mu rutete. Kubana na Yezu Kirisitu, si ukuyagara muri byose. Abakirisitu twese twatowe na Yezu kugira ngo iyi si tuyimurikire ive mu mwijima. Amateka y’isi atugaragariza ko hamenetse amaraso menshi, ko inzirakarengane zihora mu marira menshi. Ariko nyamara ibyo biterwa no kwitarura uwaje kudukiza. Amatwara ya muntu yo kwishongora no kuvunira ibiti mu matwi ntiyumvire Uwamuremye, ni yo atuma isi ayihindura umwaku maze abavandimwe be na we ubwe bakadudunganywa n’ibyago.

Tugaruke ku rugero intumwa zadusigiye. Na bo bakurikije Yezu Kirisitu. Ndetse na bo bishwe kimwe na we bamwe babambwe ku musaraba, abandi baciwe umutwe cyangwa bishwe urubozo. Ineza ya Yezu Kirisitu ni yo yabasabyemo batsinda inabi yose. Natwe twitoze kurangwa n’ineza tubabarire abanzi bacu. Dawudi wo mu Isezerano rya kera, ntakaturushe kurangwa n’ineza. Twiyumviye ukuntu yababariye umwanzi we Sawuli. Mu gihe yari abonye uburyo bwo kwihorera, yarabyanze ahitamo ineza n’imbabazi. Iyo ni yo nzira Yezu Kirisitu yujuje. Ni yo intumwa ze zabanye na we zakurikije. Ni yo natwe duhamagariwe kugenderamo niba dushaka kuzahirwa iteka mu ijuru.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho