Icyubahiro cya Kiliziya nk’inzu gishingiye he?

Inyigisho yo ku wa 09 Ugushyingo 2016

Umunsi Bazilika ya Laterano yeguriweho Imana

Amasomo : Ez 47, 1-2.8-9.12 ; Zaburi 45(46) ; Yh 2, 13-22

Icyubahiro cya kiliziya, inzu y’ikoraniro, gishushanya icyubahiro cya Kiliziya umuryango w’Imana ari wo twe abemera.

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru Bazilika ya Mutagatifu Yohani y’i Laterano mu mujyi wa Roma yeguriweho Imana. Iyi kiliziya duhimbariza umunsi mukuru none ni yo nkuru mu zindi z’i Roma kuko ari yo yeguriwe Imana kw’ikubitiro mu mwaka wa 324, ubwo itotezwa ry’abakristu ryari rimaze imyaka irengaho gato 10 rihagaritswe burundu mu butegetsi bwa Roma.

Inzu y’Imana hagati y’amazu y’abantu ni ikimenyetso cy’uko Imana yashatse kubana natwe. Ntabwo ari mo iba honyine cyangwa ituye nk’uko bimeze ku bantu mu mazu yabo, ku buryo ushatse gusenga ari ho honyine ayisanga nk’uko abayisraheli bajyaga gusengera i Yeruzalemu. Ibyo Yezu yabisobanuye ubwo yahuraga n’umunyasamariyakazi, akamubwira ko igihe cyegereje ngo abasenga by’ukuri ntibabe bagikeneye gusengera ku musozi wa Gerizim cyangwa i Yeruzalemu, ahubwo bagasenga bayobowe na Roho (Reba Yh 4, 19-24).

Gusa ibyo ntibyamubujije kutwumvisha icyubahiro gikwiye ingoro y’Imana nk’uko tubisoma mu Ivanjili ya none : « Inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi ». Abemera bayihuriramo bagasenga, bakanahimbaza imihango itandukanye ijyanye n’ukwemera, cyane cyane Ukalisitiya n’andi masakaramantu, ikababera ikimenyetso cy’ubumwe kibibutsa ko ntawukora urugendo rw’ukwemera ari nyakamwe, ahubwo ko duhamagariwe kuba imbaga iterana inkunga mu kumenya, gukunda no gukurikira uwaduhamagaye atuvana mu mwijima akatwinjiza mu rumuri rw’ukwemera. Muri make iriya nzu yubakishijwe amabuye ishushanya indi nzu buri wese muri twe abereye ibuye nyabuzima, Kristu we akaba iry’insanganyarukuta riyigize ku buryo ribuze itahagarara.

Buri wese muri twe ni ibuye ryubatse Kiliziya. Buri wese muri twe ni ngoro ya Roho Mutagatifu. Amasomo matagatifu aratwibutsa icyubahiro tugomba kugirira  ingoro y’Imana, akanatuma dutekereza ko uwemera wese ahamagariwe kuba ingoro y’Imana, kandi tukamugirira icyubahiro kimukwiye nk’ingoro y’Imana.

Ingoro y’Imana rero nyayo, Kiliziya, ni twebwe abemera. Iyo dukora umunsi mukuru nk’uyu ntituba tuwukorera inzu nziza nini yubatse mu mabuye n’amatafari n’ubwo twibukije icyubahiro kiyikwiye. Ingoro nyakuri ni twe abemera. Tudahari izi kiliziya dusengeramo ntizaba Kiliziya. Ariko duhari, n’iyo zitahaba, Kiliziya iba ihari. Ingoro y’imana rero ikwiye icyubahiro koko ni ikoraniro ry’abakristu. Iyo ribaye ikoraniro ry’abana b’Imana bunze ubumwe koko, ritanga ubuzima nk’uko tubyumva mu isomo rya mbere. Iyo isengesho n’imihimbazo itandukanye ibera muri kiliziya bitabaye isibaniro ryo kwikunda kwa buri muntu ku giti cye, ahubwo abasenga bagahura bahuje umugambi wo kugororokera Imana no kubana nk’abana b’umubyeyi umwe, kiliziya ivubukamo isoko y’amazi atanga ubuzima, amazi y’inyanja y’umunyu agahinduka urubogobogo kandi aho anyuze agatanga ubuzima. Iyo inzu y’Imana itabaye « inzu y’ubucuruzi » abakristu mu muryango mugari w’abantu bahinduka nka ruriya ruzi, aho banyuze bakaba umusemburo w’ukwemera, w’amahoro n’ibindi byiza bitanga ubuzima nyabwo.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho