Amasomo yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 20,7-9

Uhoraho, wantwaye umutima, nanjye nemera gutwarwa.

Warangwatiriye, maze undusha amaboko.

Umunsi wose nahindutse urw’amenyo,

bose bangize iciro ry’imigani.

Igihe cyose ngize ngo ndavuze,

ngomba kurangurura ijwi,

nkamagana ububisha n’ubusahuzi.

Ijambo ry’Uhoraho ryambereye impamvu

yo gutukwa no kunnyegwa umunsi wose.

Ubwo nkibwira nti «Sinzongera kumucisha mu ijwi

kandi sinzasubira kuvuga mu izina rye»,

ariko mu mutima wanjye risa n’umuriro utwika

uvumbitse mu magufa yanjye;

nkagerageza kwipfukirana, ariko simbishobore.

Zaburi ya 62(63), 2, 3-4, 5-6, 8-9

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,

mpora ngushaka uko bukeye!

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,

mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;

ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,

umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,

izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.

Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,

maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

kuko utahwemye kuntabara,

nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,

ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 12,1-2

Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.

Publié le