Igihe cya Adiventi kitwibutsa iki?

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 1 cya Adiventi, 2013

Ku ya 02 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Théoneste Nzayisenga

Igihe cya Adiventi kitwibutsa iki?:

Adventi ni ijambo ry’ikilatini risobanura ukuza cyangwa gutegereza ukuza. Ese ni nde uza? Ni nde dutegereza? Ni Yezu Kristu. Yezu kristu yaraje, ahora aza kandi azaza nk’Umukiza kuri Noheli. Azaza ku munsi wo gupfa kwacu, ndetse azagaruka ku munsi w’imperuka nk’Umucamanza. Ukuza kwa mbere nk’umukiza kurazwi. Ariko ukuza kwa kabiri mu gupfa kwacu no ku munsi w’imperuka ntitukuzi. Dusabwa gusa guhora twiteguye. Mu guhimbaza imihango mitagatifu y’igihe cy’adiventi hatakwa kandi hakambarwa ibara ry’isine risobanura icyizere no gusukurwa cyane cyane hitegurwa guhimbaza iminsi mikuru ikomeye mu mateka y’ugucungurwa kwacu. Ibara ry’isine ni n’ibara rikoreshwa mu gihe cy’igisibo, mu gusabira abacu bapfuye no mu masakramentu arebana n’isukurwa (Penetensiya n’Ugusigwa kw’abarwayi).

Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu.

Icyumweru cya 1 cy’Adiventi kirangwa n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma: amaza n’ihindukira rya Nyagasani. Mu cyumweru cya 2 n’icya gatatu, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batista integuza ya Yezu Kristu: «Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera» (Yh 1, 6). Icyumweru cya gatatu ariko gifite umwihariko wo kubaicyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica): kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe. Naho icyumweru cya 4, kigaruka cyane ku ivuka rya Yezu, bikagaragazwa n’Umumalayika usura Mariya na Yozefu : Malayika aramubwira ati: ” Wigira ubwoba Mariya kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu(Lk 1,30-31). Igihe yari akibitekerezaho, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati: « Yozefu mwana wa Dawudi witinya kuzana Umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu» (Mt 1,20).

Muri iki gihe cy’Adiventi ni bwo hizihizwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, uba ku ya 8 Ukuboza. Bikira Mariya rero ashushanya Yeruzalemu yishimiye kubona umukiro maze igatera akamo k’ibyishimo igira iti: «Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho. Umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye, kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye cyangwa umugeni witatse imirimbo ye» (Iz 61,10).

  • Icyo Nyagasani adusaba:

Muri iki gihe cy’Adiventi Imana iradusaba kwemera gukira ubumuga bwacu no gukora urugendo ngo dusanganire Umukiza twishimye, gukurikiza amategeko y’Imana n’aya Kiliziya, twirinda ingeso mbi, twivugurura mu byo dukora no kugaragaza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe( umuntu Yezu yabonekeye ko azamusura).

Bikira Mariya utarasamanywe icyaha aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho