Igihe cy’Isezerano Rishya kiregereje

Ku cya 5 cy’Igisibo, B/18/03/2018:

Isomo rya 1: Yer 31, 31-34

Zab 51 (50), 3-4.12-19

Isomo rya 2: Heb 5, 7-9

Ivanjili:Yh 12, 20-33

1.Mbere ya Mashami

Iki cyumweru cya gatanu cy’Igisibo ni cyo kibanziriza icy’ububabare bwa Nyagasani ari na cyo cya Mashami gitaha. Isomo rya mbere n’irya kabiri ndetse n’Ivanjili, yose araturema agatima. Yose aganisha ku Byiza biri imbere ubwo Uhoraho azaba amaze gushyira umukono ku Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka.

  1. Imana ikomera ku Isezerano

Mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya harimo ahace gatoya ariko urebye kazingiyemo Isezerano ryose Imana yazigamiye umuryango wayo (Yer 31, 31-34). Tuzi amateka y’umuryango w’Imana. Yakunze kunyurwamo n’ubuhemu. Umuryango w’Imana kenshi na kenshi wagiye urangara ukiyibagiza Isezerano Imana yari yarawugiriye. Bahungiye mu Misiri barapfa barapfukera Abanyamisiri babaserereza. Bacupijwe n’ubucakara maze batakaza amizero yose yo kubaho. Nyamara Imana yabakuye kuri iyo ngoyi ibaha Isezerano rikomeye ku musozi wa Horebu (Sinayi). Ibinyujije kuri Musa, yabahaye amategeko ntarengwa kugira ngo ibabere Imana na bo bayibere umuryango koko. Mu butayu bamazemo imyaka mirongo ine babuyera bicwa n’isari n’umudari. Imana yarabakomeje ibageza mu Gihugu cy’Isezerano. Bagezeyo ntibatinze kwirarika. Imana yakomeje kubahendahenda. Yabatumyeho abahanuzi. Yabagaragarije urukundo ititaye ku burindagizi n’ubuhemu byabo. Iyo neza ihebuje yigaragaje by’agahebuzo igihe Imana ibabwiye ko izababarira ibicumuro byabo maze Amategeko yayo ikayandika mu mitima yabo ku buryo ntawe uzongera kwijijisha ngo ntazi Amategeko y’Imana. Ngo ntazongera kwibuka icyaha cyabo ukundi. Igiehe cyaranageze Imana iboherereza Umwana wayo.

  1. Yezu Kirisitu ntiyigeze ahemuka

Isomo rya kabiri na ryo ni impamvu yacu yo kwizera. Ryatwibukije uko Yezu Kirisitu yabayeho muri iyi si. Yaje kwereka inyoko muntu uko igomba kwitwara. Nta kwinubira imibabaro. Ni ukwemera byose uko na we yabyemeye. Imibabaro yo ku isi ntiyamubujije kumvira. Ni bwo buryo bwo kutwigisha natwe iyo nzira yo kumvira. Hari ubwo turirimba ngo “Tuzajya mu ijuru nitumera nka Yezu…”. Ni ukuri rero, ni uko kwinjizwa mu Isezerano Rishya.

  1. Kwifuza kubona Yezu Kirisitu

Ubwo Yezu yagiye i Yeruzalemu bwa nyuma, Abanyamahanga bari bahari bifuje kumubona. Bashimye kunyura ku ntumwa ze. Begereye Filipo bamubwira ko bashaka kubona Yezu. Bari bizeye ko rwose abamugezaho kuko bari bamenye ko ari mu bagendana na we bya hafi. Filipo na we ntiyacungiye ku mbaraga ze gusa, Yashimye kubwira Andereya ngo bafatanye kubwira Yezu ko abo banyamahanga bashakaga kubona Yezu.

Aha tuvanyemo isomo rikomeye cyane: abantu bizera ko intumwa za Yezu zishobora kubafasha guhura na we. Ni byo koko. Nta wundi murimo abasimbura b’intumwa n’ababafasha bashinzwe waruta uwo guhuza abantu na Yezu Kirisitu. Ni uko biteye, iyo abantu bafite inyota yo kubona Yezu banyuze ku bashinzwe kwigisha Inkuru Nziza no gutagatifurisha amasakaramentu, nta kabuza baba bagenda baryinjira mu Isezerano Rishya. Abashinzwe ubutumwa bw’Inkuru Nziza nibarusheho guhuguka bihatire kwakira neza ubagana wese ashaka gusobanukirwa n’amabanga y’ijuru. Ntibakarangare, abantu babafitiye icyizere. Aho abantu batakaje icyizere muri Kiliziya no mu bayishinzwe, abafite ubutumwa bwo gukenura ubushyo bwa Nyagasani, bapfukame basenge kugira ngo intama zatatanye kubera impamvu nyinshi zitangire kugaruka gahoro gahoro.

  1. Yezu Kirisitu ashaka kutwinjiza

Yezu Kirisitu ashaka ko twinjira mu Isezerano Rishya. Ni yo mpamvu aduhugura atubwira ko bibaye ngombwa tugomba kwemera urupfu kuko iyo imbuto itaguye mu gitaka ngo ihugute ntishobora kwera izindi nyinshi. N’ubwo isaha ye yegereje, n’ubwo ashenguwe n’agahinda, akomeza kudushishikaza agira ati: “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire”. Mu gihe asaba Se kwihesha ikuzo, ijwi risa n’inkuba zesa ryumvikana ritungura bose. Ryagize riti: “Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha”. Ubwo Isezerano ryari rigiye kuzuzwa maze umutware w’iyi si agasukwa hanze.

  1. Imbaraga z’Isezerano Rishya

Imabaraga z’isezerano Rishya nizitwuzuremo tunyure mu magorwa y’iyi si twumvira Imana Data uko Yezu Kirisitu yabiduhayemo urugero. Nitwihatire guhuza abantu na Yezu Kirisitu tumukomereho maze we na Data na Roho Mutagatifu bahabwe ikuzo mu mitima yacu.

Umubeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Sirilo w’i Yeruzalemu, Saluvatori wa Horuta na Eduwaridi badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho