Ku wa Gatatu w’Ivu, Umwaka C
13 Gashyantare 2013
Inyigisho iteguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Yow 2, 12-18; 2º. 2 Kor 5, 20-6, 2; 3º.Mt 6, 1-6.16-18
Igihe cyo kugarukira Uhoraho
Dutangiye igisibo. Amasomo atwibukije ko iki ari igihe cyo kugarukira Uhoraho. Ntidufate iyo mpuruza nk’amagambo asanzwe. Twumve ko rwose Uhoraho adufitiye impuhwe. Ntashaka ko duhitanwa n’icyago icyo ari cyo cyose. Turugarijwe, isi imeze nabi kuko igenda irushaho kwitarura Umuremyi wayo ikamusuzugura ikamwigomekaho rwose. Ibimenyetso by’ako gasuzuguro ni byinshi. Uhoraho we nta cyo ubuhemu bwacu bumuhinduraho. Igihangayikishije ni uko uko isi imuhemukira ari yo ubwayo yihemukira.
Ugutana kuri mu isi ya none, gutandukanye n’ukunangira ko mu bihe by’ikubitiro rya Kiliziya. Muri ibyo bihe byo hambere, hari abantu benshi bari bataramenya Inkuru nziza ya YEZU KRISTU. Hari benshi bitwaga abapagani batazi mu kuri ibyabereye i Yeruzalemu. Intumwa n’abakristu ba mbere barwanye inkundura mu kuvunika basobanurira uturere twose Inkuru ikiza. Mu bihe turimo byo, hari abiyemeje gusenya Amategeko y’Imana kandi barabatijwe. Aho ni ho urujijo rushingiye. Buri kanya twumva amategeko atorwa nyamara abangamiye ineza Imana Data Ushoborabyose yageneye isi. Mu muryango w’Imana nyirizina, ubwo buhemu burahari, no hanze yawo bikaba uko. Aho ni ho bigaragarira ko bene muntu bari mu nzira yo kwisenya. Bakeneye kubwirizwa inzira yo kugarukira Imana koko.
Kiliziya ntihwema kwerekana Ukuri gukiza. Ihora ihamagarira abayigize n’abandi bose gushyira ubwenge ku gihe no gushaka ukuri nyako kuronkera isi ibyishimo n’amahoro nyakuri. Abasimbura ba Petero, cyane cyane abo twagize mu binyejana bya vuba kugeza uyu munsi, ntibahwemye guhamagarira isi yose kwemera no gukurikira inzira igeza ku mahoro nyakuri. BENEDIGITO XVI arinze agera ku ruvumba rwa nyuma adahwema kuduhamagarira kugarukira KRISTU. Ntiyahwemye guhamagarira abari imbere mu Kiliziya n’ abari hanze yayo, kwita ku kwemera kwabo no gushaka Ukuri kudashobora kuvuguruza ukwemera kuko Nyir’Ukuri ni We twemera ko atugeza ku buzima nyakuri. Papa wacu yagaragaje ko ahagarariye KRISTU uko Pawulo yavuze. Nta kindi yaharaniye usibye kutwunga n’Umukiza wacu YEZU KRISTU. yaranzwe n’ubudahemuka n’urukundo ruhebuje rwa YEZU na Kiliziya ye kugeza aho imbaraga z’umubiri zimubanye nke kubera ubusaza. Ubudahemuka bwe kuri KRISTU na Kiliziya ni byo bimuhaye imbaraga zo kwigira ahantu hatuje kugira ngo akomeze arangamire YEZU KRISTU kandi adusabire by’umwihariko. YEZU KRISTU asingirizwe urugero rwiza aduhaye rw’umukozi wiyoroshya mu muzabibu wa Nyagasani.
Igisibo cy’uyu mwaka ku buryo bw’umwihariko, nikidukangurire kugarukira Uhoraho twivugururamo URUKUNDO rukomeye rwa YEZU KRISTU na Kiliziya nk’uko Benedigito XVI yabiduhayemo urugero.
Intwaro ikomeye muri iyo nzira yo kugarukira KRISTU, ni ISENGESHO rya rindi rivuye ku mutima kandi rivomwa ku bucuti bukomeye dufitanye na YEZU KRISTU. Iryo sengesho rishobora no kutugeza ku ngabire yo GUSIBA bivuga kwigombwa iby’isi no kwirinda kuba abagaragu babyo, gufungura mu rugero rwiza, kwirinda amaraha n’ibindi byose twirundurira bikadutesha igihe cyo kwita kuri roho zacu. Iryo sengesho n’uko gusiba, bitugeza ku mutima wagutse ufungurira abatishoboye ari byo GUFASHA bivuye ku mutima bitagize aho bihuriye n’ibikorwa byuje uburyarya n’ubwibone.
Uru rugendo rw’igisibo dutangiye rudutere imbaraga mu isengesho dutsinde ibitwugarije n’amakuba aterwa no kwitandukanya n’Umubyeyi wacu udukunda.
YEZU KRISTU ASINGIZWE
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE