Igihe kirageze

KU CYA 1 CY’IGISIBO 21/02/2021

Amasomo: Intg 9, 8-15; Zab 25 (24); 1 Pet 3, 18-22; Mk 1, 12-15.

Igihe kirageze

Dutangiye Igisibo. Ni iminsi mirongo ine. Ntizadupfire ubusa. Reka tuzirikane icyo amasomo ya none atubwira tugire isomo dukuramo ridufitiye akamaro. Tunarebe hirya no hino abantu duturanye. Twumve n’ibivugwa twitegereze ibikorwa aho dutuye, mu gihugu cyacu ndetse no mu mahanga. Aho abantu bari bamenye ko igihe cyo gukanguka ari iki? Ingoma y’Imana, gutsinda urupfu kugira ngo tuyinjiremo, bigomba imbaraga zo kwicuza nta buryarya.

1.Ingoma y’Imana

Igihe Yezu atangira kwigisha iby’Ingoma y’Imana yaranguruye ijwi abwira bose ko igihe cy’Ingoma y’Imana cyageze. Imana Data Ushoborabyose yamwohereje kuvukira i Betelehemu abantu ntibabimenya. Uko yakuraga, ntacyo isi yasobanukiwe. Yarinze agera ku myaka mirongo itatu abo mu isi bakibereye mu byabo. Yemwe, na n’ubu hariho abantu bakiri mu bujiji, abize n’abatarize, abategetsi biyumvamo ubuhanganye n’aborohoje. Ni akaga: aho hose uhasanga abantu bakiri mu bujiji bataramenya ko Yezu ari Umwana w’Imana udushakira twese ibyiza bizahoraho.

Abategetsi n’abaherezabitambo bagiye gushiduka basanga Yezu yamaze kwigarurira imitima y’abatari bake. Kuki? Yaje atamurura igihu cyari kibundikiye ubwenge bw’Abayahudi. Bariho ariko batariho. Bibazaga ku byo ku isi n’amaherezo yabyo bikabayobera. Yezu yabavanye mu bujiji abagaragariza ko ari We Nzira Ukuri n’Ubugingo. Yaberetse ko Data ariho kandi abategereje. Yabatoje kuva mu burangare bagahugukira iby’ijuru. Abikundira iby’isi ariko ntacyo batoragamo. Aho rero ababwiriye kureka icyitwa icyaha cyose bakarangwa n’Urukundo ruzima, batangiye kugononwa kuko bumvaga aje kubabuza ibyabaryoheraga bamenyereye.

Iyo Yezu ageze ku muntu akamwimenyekanisha, amusaba kurekura ibintu byose bitamuganisha mu ijuru. Kubirekura, ni ko kurokoka. Kubyihambiraho ni ko kwibera mu bujiji. Tumenye ko iyo tubayeho ku isi tutitaye ku byo Yezu atubwira cyangwa tukabipinga, burya iyo aka kuka duhumeka gahagaraye, roho yacu yinjira mu gihe cy’amarira. Irashenguka bikomeye. Yicuza uburyo umubiri yaremewe wayirangaje ikajijwa. Yibona yasandaye byarangiye ikibaza impamvu itigeze itahura amayeri y’iyi si! Baragorwa ababa muri Purugatori igihe kirekire. Abanangira burundu bo reka nta wagira icyo avuga! Ni agahinda kuba ku isi Ingoma y’Ijuru yamamazwa nyamara umuntu ntiyumve iryo jwi ry’Umubyeyi umukunda akamushakisha igihe cyose.

Igihe Yezu asohotse mu butayu yamazemo iminsi 40 n’amajoro 40, ubwo yari amaze gushwishuriza Sekibi yari yihaye kumushuka akayitsinda ruhenu, ni bwo yatangiye kwigisha abantu. Yabashishikarije kwisubiraho bakareka ibintu byose bidahuje n’amategeko y’Imana. Yabahamagariye gusenga no kwigomwa kugira ngo batsinde Shitani.

Niba iyo nkenya yaratinyutse gushuka umwana w’Imana, twe nitugeraho izasya itanzitse! Ni ko bimeze kandi koko, duhora ducubangana! Ariko izagenda amara masa nitwemera gukora uko Yezu yakoze. Iryo sengesho yatwigishije ryo kwitarura kenshi tugasenga, ni ryo tuzaronkeramo imbaraga zo gutsinda imitego yose ya Sekibi. Nitwirangaraho ntidusenge umutima wacu ntituwuganishe ku byo Yezu atwereka, usibye no guhendrwa ubwenge na Sekibi, dushobora kuzidumbura aho tutazigera twishima na rimwe. Ni ukuba maso rero, iki ni cyo gihe cyo kwemera Yezu nta kuryarya. Tugenze dute ariko kugira ngo twinjire mu Ngoma y’Imana?

2.Dutsinde urupfu muri Kirisitu

Petero Intumwa aratwibutsa ko umutsindo wacu uri mu rupfu rwa Kirisitu. Twumvireho twitegereze uko tubayeho. Aho ntiturangwa n’ubwoba bw’urupfu! Aho ntidutinya kwinjira mu Ngoma y’ijuru kubera kwikundira iby’isi n’ab’isi? Aho ntitwanywanye n’abakomeye bo mu isi tugahinduka ibiragi tukananirwa kwigisha Inkuru Nziza igera ku mutima w’abantu bose ngo bakire? Ese kuva tubatijwe twari twajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu? Shitani yigeze igushukira mu butayu? Ko wari wagiye gusenga yagushoboje iki? Yezu we yarayitsinze kandi yatweretse ko natwe twayitsinda. Yanakomeje kutwereka ko umubano ukomeye na Data ari wo utuma umutima wacu udatengurwa n’amacumu ya Sekibi. Twe akenshi tuzatsindrwa kubera ubujiji butuma tutamenya neza ko turi hano ku isi mu rugendo. Mu nzira turangazwa na byinshi. Nta kindi cyakumvikanisha ukuntu umuntu wabatijwe ashobora guhinduka icyambu cya Sekibi. Kurangara no kudatekereza ko aho tuzatura iteka ari ho dukwiye guha agaciro, ni akaga! None se aho ubukungu bwacu buri si ho tugomba kwitaho cyane? None se aho twajishe igisabo dushobora kuhatera ibuye? Keretse ibyo tutabizi. Amayeri ya Shitani ni menshi cyane kandi uyu mubiri wacu washegeshwe n’icyaha cya Adamu na Eva dukomokaho. Ni yo mpamvu uhora ushotorwa n’utuntu Shitani itunopfesha.

Petero yatwibukije ko kuva Imana yarema abantu yababereye umubyeyi. Ariko kandi bo bakomeje kuyicumuraho. Barayisuzuguye bihangira ibyabo byishimo. Imico yabo bayihinduye ico babana hagati yabo bumva ko Uwabaremye nta jambo abafiteho. Petero ati: “mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato…maze bagakizwa n’amazi. Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye”.

Tuzirikane ko uwabatijwe wese afite inshingano yo kudakururira isi imihengeri n’umwuzure. Uraretera isi umwuzure, igihe ukora ibyaha ntacyo wikopa. Cyane cyane ariko ibyaha by’ubugome, umukirisitu wese agomba kubyirinda no kubyamagana ashize amanga. Ubwo Imana yari imaze kurokora Nowa n’abandi bake bo mu muryango we, yagiranye na bo isezerano ibihanangiriza kutazigera bamena amaraso y’umuntu: “Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije” (Intg 9, 6).

Mu byaha byose bibaho, icyo kumena amaraso y’abantu, ni cyo kironkera isi umuvumo cyane. Icyo gitangirira ku rwango kikagana ku kuvutsa abandi uburenganzira bwabo, kubapfukirana no kubabuza kwishyira bakizana, kikazabyara no kubamenera amaraso. Abarozi, abicanyi ku buryo bwose, abagirira nabi mwene muntu, abo bose bikoreye intosho izabatura mu muriro w’iteka.

Muri iyi minsi turimo kimwe no mu bihe bya Nowa, icyaha kigaragara cyane kandi gikorwa na benshi cyane, ni ubusambanyi. Bufite n’ingaruka nyinshi nko gutanya abantu, gusenya ingo, kwica abana bataravuka, kudindiza ibihugu, kugwiza abana bashavuye kuko batagira ba se bazwi, gupyinagaza abana bafatwa ku ngufu n’ibindi. Ni cyo cyaha kiryohera benshi kikoreka imbaga ku bwinshi. Ariko kandi cya kindi kibangamira muntu kikamubuza kwinyagambura agakeneshwa agacunaguzwa akicwa, ni icyaha Nyagasani yanga cyane kuko umuntu yaremye ahora amushakira ibyiza n’amahoro bimuganisha mu ijuru ryayo. Tubyifatemo dute?

3.Twicuze Yezu aratubabarira

Iki ni igihe cyo kwicuza. Iki gisibo kitubere igihe cyo gukanguka. Dusenge. Twumve ko ari igihe cy’Ingoma y’Imana. Amarembo yayo arakinguye. Tuyinjire dore Kirisitu yaratubimburiye. Duhirimbane kandi turwanye icyo ari cyo cyose cyatubuza iyo Nzira. Duhirimbane twitwaje intwaro z’urumuri. Iz’ingenzi ni ukwemera Yezu, ukwizera ijuru n’Urukundo ruvomwa mu mutima wa Yezu na Bikira Mariya rugaterwa nk’urubuto rw’igiciro, tukera imbuto zihembura abantu bose nta vangura iryo ari ryo ryose. Kugira ngo tumenye ko turi muri urwo rukundo, ni uko ibyo tuvuga kandi dukora bigirira akamaro abantu bose cyane cyane abamerewe nabi bose. Abazanga ibyiza by’urwo rukundo rwa Yezu, azaba ari abanangizi nka ba bandi bishe Yezu n’ubwo yari Umwana w’Imana utigeze akosa. Iyo twifatanyije n’abakene, abarengana n’abapfukiranwa bose bose nta kuvangura, ubwo tuba turi mu nzira ya Yezu Kirisitu wadupfiriye ku musaraba.

Nasingizwe iteka. Bikira Mariya wemeye kumutwara neza mu nda ye ni umubyeyi wacu atuba hafi. Abatagatifu, Petero Damiyani, Pepini, Jerimani na Roberi Southwell, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho