Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?

Ku wa mbere w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

21 GICURASI 2012 

AMASOMO:

1º. Intu 19, 1-8

2º. Yh 16, 29-33 

Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?

(Intu 19, 2). 

Tugeze ku munsi wa kane dukora noveni yo kwitegura guhimbaza Penekositi. Iki kibazo Pawulo yabajije abigishwa b’i Efezi, ni cyo kibaye umurongo w’inyigisho y’uyu munsi. Buri wese muri twe yari akwiye kwibaza niba yarahawe Roho Mutagatifu. Nta Roho Mutagatifu, nta kintu na kimwe twashobora. Ese guhabwa Roho Mutagatifu bivuga iki?

Umuntu wese wigishijwe Inkuru Nziza akemera YEZU KRISTU ashimishwa no kuyobora ubuzima bwe mu nzira y’Ivanjili ya KRISTU. Inyigisho zose zitangwa za gatigisimu, zigamije kumvisha umwigishwa ubuzima bwa YEZU no kumugeza ku masakaramentu matagatifu. Muri ayo masakaramentu, turonka imbaraga zidutagatifuza. Ikintu cy’ingenzi kigamijwe muri gahunda zose, ni ugufasha umwigishwa kugera ku MEZA MATAGATIFU. Inzira y’ubukristu iganisha kuri UKARISITIYA. Ni yo yubaka Kiliziya, ni yo igize ubuzima bw’uwemera wese. Ni yo tuboneramo YEZU KRISTU MUZIMA. Amakoraniro yose yavukaga hirya no hino, yashishikazwaga no kumanyurira umugati hamwe, ari byo nyine guhuzwa n’Ukarisitiya (reba Intu 2, 42-47). Ikimenyetso gikomeye cyigaragazaga gishimangira ubuyoboke bwabo, ni ukumanukirwaho na Roho Mutagatifu. Intumwa ni zo zabaramburiragaho ibiganza zisaba ko Roho Mutagatifu abamanukiraho. Ibimenyetso by’uko koko bahawe Roho Mutagatifu, byari ukwiyumvamo ibyishimo by’igisagirane no kubasha gusingiza Imana mu buryo bwo kuvuga mu ndimi. Imbaraga z’Uwazutse, ni uko zabasenderagamo. Ntidushobora gusobanura ijana ku ijana uko ubwo buzima bushya bwabatemberagamo nk’uko na n’ubu umuntu wakiriye YEZU agahinduka mushya koko adashobora gusobanura ijana ku ijana uko yiyumva. Ubuzima Roho Mutagatifu adukongezamo ntibusobanuzwa amagambo. Nyir’ukubwakira arabunyungutira maze abari basanzwe bamuzi bagasigara bibaza uko byamugendekeye. Iryo ni ihirwe rihambaye. Ni ibanga rihanitse rya YEZU KRISTU.

Ni ngombwa ko dusaba izo mbaraga za Roho Mutagatifu. Kiliziya ibidufashamo idutegurira Isakaramentu ry’ugukomezwa. Ariko tuzirikane ko umuntu atakiriye muri we Roho Mutagatifu adashobora kuzuza umurimo ashinzwe. Ni yo mpamvu natwe twese dufite ubutumwa bwo kuyobora amakoraniro y’abakristu hirya no hino, tugomba guhora twisuzuma kugira ngo tumenye niba ibyo dukora tubikorana imbaraga za Roho Mutagatifu. Ni imbaraga z’Imana ubwayo muri twe. Dupfukame twambaze Roho Mutagatifu atumanukireho. Penekositi duhimbaza buri mwaka ijye itubera penekositi nshya mbese nk’igihe Roho Mutagatifu amanukiye ku ntumwa bwa mbere.

Yezu ashaka ko twakira Roho Mutagatifu kugira ngo atubere imbaraga zitsinda amakuba yatubwiye tuzagirira hano mu isi. Nta muntu n’umwe ushobora gutsinda isi adatuwemo na Roho Mutagatifu. Isi ntituyitsinda kubera ko dufite ingufu nk’iz’intare, ntituyitsinda kubera ko twize menshi, ntituyitsinda kubera ko turi abanyacyubahiro. Tuzatsinda ku bw’imbaraga YEZU atubuganizamo za Roho Mutagatifu. Yatubwiye ati: “…nimukomere: isi narayitsinze”. Ni nko kutubwira ati: muzatsindira muri jye, ni imbaraga zanjye zizabaha gutsinda.

Dukomeze gutegura Penekositi kandi dusabirane kumvira Roho Mutagatifu twahawe. Ntitukamushavuze cyangwa ngo tumupfushe ubusa. Nitureke adukoreremo duhore tuvuga ibisingizo by’Uhoraho amanywa n’ijoro mu mvugo no mu ngiro, mu mashyi no mu mudiho.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA