Igihe byose bizamuyoboka

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI                                   

AMASOMO: Ezk.34,11-12.15-17; Zab.22; 1Kor.15,20-26.28; Mt.25.31-46

“Nuko byose igihe bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurira se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose”

Bavandimwe muri Kristu mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho mutagatifu.

Uyu munsi ku cyumweru cya nyuma cy’umwaka wa liturujiya, turahimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami. Amasomo matagatifu tuzirikana, ntabwo avuga ku buryo  bweruye ko Kristu ari umwami nyamara tuyasesenguye neza ubwami bwe burayagaragaramo kuko n’ubundi ubwami bwe bisaba kubwinjiramo kugira ngo tubwumve.

Bitewe n’imiterere yabwo itandukanye n’iy’ubwami busanzwe buzwi, ntibwamenyekanye, bushidikanywaho kugeza ubwo bubaye kimwe mu birego Yezu yerezwe. Pilato ati: “Noneho rero uri umwami?” Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye: ndi umwami”.

Bavandimwe, ubwami bwa Kristu ni ubwami bwahozeho, buriho kandi buzahoraho. Ubwo malayika Gaburiheli yatumwaga kuri Mariya yamubwiye ko uwo azabyara bazamwita mwene Nyir’ijuru, Nyagasani akazamwegurira ingoma ya se Dawudi, akazategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo (Lk.1,30-34). Aha birumvikana neza ko Yezu ari umwami nka Mwene Imana (basangiye kamere) akaba kandi umwami nka mwene muntu kuko akomoka ku mwami Dawudi kandi akaba ari we ugomba kuzayobora umuryango wa Yakobo ubuziraherezo.

Ni na byo twumva muri zaburi ngo: “we azanyiyambaza agiri ati: Uri Data, uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza! Nanjye nzamugira imfura yanjye, n’ikirenga mu bami b’isi.(…) Ingoma ye nzayikomeza iteka, n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru” (Zab.88,27-30). Ubwo yavukaga abanyabwenge baturutse i burasirazuba baza babaza bati: “Umwami w’abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya” (Mt.2,2).

Abami baratanga abandi bakima ariko ingoma ya Kristu ihoraho. Gusa ni ngombwa kumva neza iyo ngoma kuko itandukanye n’izisanzwe. Nk’uko ubwe yabisubije Pilato  ingoma ye ntabwo ari iy’iyi si. Ubwami bwe ni ubw’urundi rwego.

Gusobanukirwa n’ubwami bwa Kristu ntabwo ari ibintu byari byoroshye, byagombaga kumenywa n’uwabihawemo ingabire. Nyuma yuko abami baturutse mu burasirazuba baje kuramya umwami wari wavutse, Herode yamwikanzemo uje kumwaka ingoma, amarira abana b’abayahudi ku nkota.

Bene Zebedeyi bari intumwa za Yezu, baramusanze bari kumwe na nyina bisabira ko umunsi yimye ingoma umwe yazicazwa iburyo undi akicazwa ibumoso bwe; abayahudi muri rusange bari bamwiteze nk’uzabakiza ingoma y’abaromani. Ubwo yinjiraga muri Yeruzalemu yakiriwe nk’umwami, asasirwa amashami, … Yezu we ati: “Ibya Kayezari mubihe Kayezari n’iby’Imana mubihe Imana”.

Bavandimwe, ingoma ya Kristu ni iy’urukundo, iy’ubutabera n’amahoro, ni yo umuhanuzi Ezekiyeli yavugaga mu isomo rya mbere. Mu buzima bwe Yezu yagaragaye nk’umushumba mwiza, witangira intama ze. Ntiyigeze ashaka kubaho mu rwego rw’abakomeye kandi nk’uko abyivugira atari uko yari abiburiye ubushobozi. Yagize ati: “nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi”(Mt.28,18).

Yezu yahisemo kuba ku ruhande rw’abakene, abababaye n’abaciye bugufi kuva akivuka akavukira mu kiraro kugeza apfuye agapfira ku musaraba nk’umugome usuzuguritse.

Ubwami bwa Kristu bugaragara mu bihe bitatu bitandukanye. Icya mbere ni igihe yabanaga natwe hano munsi, akatwigisha, akatwereka Imana, akaduhishurira ko ari umubyeyi udukunda, akaduhuza na yo ariko by’umwihariko akatwitangiraho igitambo kugira ngo dukire.

Igihe cya kabiri ni cyo turimo uyu munsi aho Kristu ari rwagati muri twe mu muryango w’Imana Kiliziya. Ni umwami mu ikuzo, iburyo bw’Imana Data, akaba rwagati mu bavandimwe be akomeza gutungisha amasakaramentu. Ari kandi mu bavandimwe be b’abashonji, bafite inyota, b’abagenzi, bambaye ubusa, barwaye, b’imbohe; mbese abo bose bazamura ijwi batakambira uwabatabara.

Igihe cya gatatu ni cyo Pawulo mutagatifu avuga mu isomo rya kabiri aho avuga ukugaruka kwa Nyagasani Yezu asenyagura ikitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose mbere yo kwegurira ubwami  Imana Se. Muri iki gihe nk’uko twabyumvise mu Ivanjili ya none, atetse ku ntebe y’ikuzo ashagawe n’abamalayika azacira imanza abantu bose; nk’uko tubivuga mu ndangakwemera, abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye; abeza bahemberwe ibyiza bakoze, ababi na bo bahanirwe ibibi bakoze.

Ubwami bwa Kristu ni ubwami buzahoraho kandi ni ubwami bw’imitsindo kuko iherezo rya byose ni ugutsinda kwa Kristu. Pawulo ati:“Nuko byose igihe bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurira se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose”.

Bavandimwe, abakristu ntitugomba kwirinda ikibi cyangwa gukora ikiza tubiterwa no gutinya ibihano cyangwa kuko tugamije kuzahembwa ku munsi w’urubanza. Tugomba kubikora duharanira ko ubwami bwa Kristu bwaganza, tugomba kubikora tuzirikana ko ari inshingano yacu kuko muri batisimu twagizwe hamwe na Kristu abasaserdoti, abahanuzi n’abami.

Ni ngombwa guhora tuzirikana iyo sano dufitanye na Kristu, tukazirikana no ku nshingano zijyana na yo. Turi abami, ntitwemerewe kubaho uko twishakiye. Ni ngombwa iteka guhanga amaso Umwami utubereye urugero tukamwiga ingiro n’ingendo kandi tukamusaba ingabire yo kumukomeraho.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru aduhore hafi kandi adusabire.

Nyagasani Yezu nabane na mwe.

Padiri Oswald SIBOMANA, Umusaseridoti wa Diyoseze ya Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho