“Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye” (Yh 6,29)

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Pasika, Kuwa 11 mata 2016

Amasomo tuzirikana : 1) Intu 6,8-16; 2) Yh 6,22-29

Mu gace k’Ivanjili kabanziriza Ivanjili tuzirikana uyu munsi (Yh 6,1-15), baradutekerereza uburyo Yezu agaburira abantu barenga ibihumbi bitanu akoresheje imigati itanu n’amafi abiri. Mbere y’uko Yezu agaburira abo bantu barengaga ibihumbi bitanu, abantu bari aho ngaho babonaga ko bidashoboka, ariko koko ngo nta kinanira Imana.  Abantu bamaze kubona igitangaza Yezu akoze, baravuze bati “ kudatunga umuntu nk’uyu iwacu byaba ari igihombo gikomeye”, ni bwo bigiriye inama yo kujya kumwimika ku ngufu, ariko Yezu abaca mu myanya y’intoki arabacika.

Mu gice cy’ivanjili, Kiliziya yaduteguriye none (Yh 6,22-29), turabona ya mbaga y’abantu ikomeza gushakashaka Yezu ikagera aho imubona. Yezu ni ko kwerura akababwiza ukuri kose ati “ ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo murashakira ko mwariye imigati mugahanga”.

Iyi myitwarire y’iyi mbaga tubona mu ivanjili, no mu buzima bwacu bwa buri munsi irigaragaza: umuntu Kanaka azakubwira ko akunda Kanaka, ariko iyo ushishoje usanga atari we akunda ahubwo akunda ibyo atunze cyangwa ibyo yamuhaye.

Bakristu bavandimwe, twinjire muri Kiliziya yacu dukunda cyane, turebe uburyo abantu bitabira guhabwa amasakaramentu: ni iki gituma abantu babatirisha abana babo? Ni iki gituma abantu bitabira Isakaramentu ryo gushyingirwa? Ni iki gituma abantu bahabwa Ukaristiya? Ni iki gituma abantu bahabwa Isakaramentu…. Ni uko bemeye Yezu bakemera no kumwakira mu buzima bwabo se? Niba ari byo dushimire Imana kandi tuyisabe idukomereze imbaraga. Ndakeka ko bamwe babikora kuko babonye abandi babikora cyangwa abandi bakabikora kuko babonye uburyo bwo gukoresha umunsi mukuru, abandi ngo batabikoze basekwa!

None se abo tubona buzuye mu makorali, mu miryango y’Agisiyo Gatolika, mu makoraniro y’abasenga, abasomyi b’Ijambo ry’Imana, abahereza ba Missa, abagabuzi b’Ukaristiya, Abihayimana, n’abandi bigaragara inyuma ko bashaka Yezu, abo bose hari ibyo wahagarika muri Kiliziya( ndavuga inyungu zifatika) ariko ntuhagarike Imana kuko nta muntu ubishobora, bose bagahita bagabanya umurego!

None se ayo madini, mbona yaduka uko bwije n’uko bukeye, kandi akabona abayoboke, azabe ari ikimenyetso cy’uko abantu benshi bashakashaka Imana?  Niba bashaka Imana nta buryarya, Nyasani Yezu akomeze abagwirize imbaraga nk’uko yazigwirije Stefano twumvise mu isomo rya mbere; ariko niba bakomoka kuri Sekibi Imana ibadutsindire mu izina rya Yezu Kristu watsinze urupfu!

Yezu we ntabwo ajya arya iminwa avugisha ukuri kandi ni umunyakuri. Amaze kwitegereza mu mitima yabo yarababwiye ati “ ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga”(Yh 6,26). Yezu yaboneyeho kubahumura ubwenge arababwira ati “nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira,ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka”(Yh 6,27). Umuhanga umwe yaravuze ati “byose birahita”(Tout passe), undi muhanzi arongera ati “ byose bizashira hasigare urukundo”. Urukundo ni irindi zina ry’Imana, ni Mutagatifu Yohani ubitubwira agira ati “Imana ni urukundo”. Umwami umwe wabona ibintu ukundi,we yabaririje mu bwami bwe, ikintu kizajya gituma yishima akareka kubabara, n’ikintu kizajya gituma ababara akareka kwishima, Umunyabugeni w’umuhanga yamukoreye impeta yanditseho ngo “byose bizashira”. Ni byo koko, iyo yabaga yahimbawe yishimye cyane akareba amagambo yanditse kuri ya mpeta yahitaga yongera kubababara; iyo yabaga yababaye cyane, yasomaga ya magambo yanditse kuri ya mpeta agahita yongera kwishimira. Imana ni yo yonyine itagira intangiriro kandi ni yo yonyine itagira iherezo. “igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye”(Yh 6,29).

Mbifurije gukomeza gushakashaka Yezu Kristu nta buryarya, kandi nta kabuza abamushakashakana umutima utaryarya baramubona.

Namwe muhora mwiruka ku by’isi (ku biribwa bishira), mwubure amaso mumenye ubwenge: burya ngo hari ibindi biribwa bidashira. Ibyo bidashira ni ukwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka, twamara kumwakira tukamukurikira kandi tukamukurikiza n’abandi.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire tubone ibidutunga nyabyo!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho