Igikorwa Imana ishima, ni uko mwemera uwo yatumye

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 3 cya Pasika, C, 2013

Ku wa 15 Mata 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Igikorwa Imana ishima, ni uko mwemera uwo yatumye(Yh 6, 22-29)

Bakristu bavandimwe,

Ubushize twabonye uburyo Yezu yatubuye imigati n’amafi, abantu barenga ibihumbi bitanu bakarya bakanabisigaza. Bashatse kumugira umwami ku ngufu kugira ngo ajye abaha umugati igihe bawushakiye batavunitse. Twabonye ko Yezu yabahunze akigira ku musozi ari wenyine. Nyuma yaje kugendera hejuru y’amazi asanga intumwa ze hakurya y’inyanja. Abo Yezu yagaburiye bakomeje kumushakisha.

Dukurikira ikiganiro bagiranye na Yezu bamusanze hakurya y’inyanja.

  • Nyagasani wageze hano ryari ?

  • Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga.Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.

  • Twagenza dute kugira ngo dukora ibyo Imana ishima?”

  • Igikorwa Imana ishima, ni uko mwemera uwo yatumye.

Yezu arabasobanurira ko kuba yaratubuye imigati bakarya bagahaga, bidasobanura ko yazanywe no gukemura ibibazo by’imirire n’imibereho y’abantu hano ku isi. Cyari kimenyetso kugira ngo bemere ko atari umuntu usanzwe ko ari umwana w’Imana. Hari ubwo umuntu umwereka ijuru, aho kugira ngo arirebe, akirebera urutoki. Na bariya bantu babonye ikimenyetso ntibatera intambwe ngo barebe icyo gishushanya, hirya y’ibigaragara barebe ukuri bishushanya. Yezu araheraho abaha inyigisho irambuye ku kwemera no kuri Ukaristiya umuburiwe, umugati utanga ubugingo bw’iteka.

Icyo Imana ishaka ni uko twemera uwo yatumye Yezu Kristu, tukemera ko ari Umwana wayo, ko ari Umukiza, ko ariwe Nzira Ukuri n’ubugingo, ko ntawe ugera ku Mana atamunyuzeho.

Mu rwandiko yise “Irembo ry’ukwemera”, (Porta Fidei mu rurimi rw’ikilatini), papa Benedigito wa cumi na batandatu, yatangaje umwaka w’ukwemera mu rwego rwo guhimbaza yubile y’imyaka 50 Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri itangiye (1962-1965). Iyo nama yatanze umurongo Kiliziya igenderaho muri iki gihe. Ni no guhimbaza isabukuru y’imyaka 20 Gatigisimu ya Kiliziya gatolika isohotse (1992). Umwaka w’ukwemera twawutangiye tariki ya 11 ukwakira 2012, ukazasozwa tariki ya 24 ugushyingo 2013. Mu ngingo ya 13 y’urwo rwandiko, Papa adushishikariza kurangamira Kristu we natangiriro n’iherezo ry’ukwemera (Heb 12,2). Akomeza atwereka ukuntu hari abantu baranzwe n’ukwemera mu mibereho yabo.

Ahera kuri Bikira Mariya wabwiwe na Malayika Gaburiheli ko azaba Nyina w’Imana akabyakira mu kumvira no mu bwiyoroshye. Ubuzima bwe bwose bwaranzwe n’ukwemera no gukora ugushaka kw’Imana.

Kubera ukwemera, Intumwa zasize byose zikurikira Yezu. Amaze gusubira mu ijuru, zagiye kwigisha Inkuru nziza nta bwoba, zitangaza hose ibyishimo by’izuka babereye abahamya.

Ku bw’ukwemera, abigishwa bakoze ikoraniro rya mbere ryabakristu, bagakunda kwigishwa n’Intumwa, gusenga, gutura igitambo cy’Ukaristiya, bagashyira hamwe kivandilwe ibyo batunze (reba Intu 2,42-47).

Ku bw’ukwemera, abahowe Imana batanze ubuzima bwabo, kugira ngo bahamye ukuri kw’Ivanjili yari yarabahinduye bashya, ikabaha ububahsa bwo kwitanga kubera urukundo ruhebuje, no kubabarira abatotezaga.

Ku bw’ukwemera abagabo n’abagore bahaye ubuzima bwabo Kristu, basiga byose kugira ngo babeho mu kumvira, mu bukene no mu busugi, ibimenyetso bigaragza ugutegereza Nyagasani ugiye kuza.

Ku bw’ukwemera, abakristu benshi bitangiye ibikorwa by’ubutabera bashyira mu bikorwa ijambo rya Nyagsani waje kubohora imbohe no gutangaza umwaka w’Impuhwe za Nyagasani (reba Lk 4,18-19).

Ku bw’ukwemera, mu bihe binyuranye, abagabo n’abagore b’ibyiciro byose, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo (reba Ap 7,9 ;13,8), berekanye ubwiza bwo gukurikira Nyagasani Yezu bamubera abahamya mu ngo, ku kazi, mu mibanire n’abandi, mu gukoresha impano bahawe no mu gusohoza neza ubutumwa bahamagariwe.

Aba bakurambere mu kwemera batubere urugero.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho