“Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo”

Ku wa mbere w’icyumweru cya 12

Amasomo: Intg 12,1-9 Z 32 Mt 7,1-5

Mu nyigisho yatangiwe ku musozi, uyu munsi turumva Yezu Kristu adushishikariza kudacira abandi imanza. Ni kenshi dushobora kugwa mu gishuko cyo kunenga no kunegura abandi imyitwarire, ibitekerezo cyangwa ibyifuzo byabo.
Tuzi neza ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira. Buri wese akagira uko abona ibintu bitewe n’impamvu nyinshi: aho akomoka, aho aba, amateka ye, ibyo yize, imyaka ye, ibyo akora n’ibindi. Ibi bitwereka ko tunyuranye.
Ikindi kandi nta muntu wagombye kumvako ari kamara, ngo yibwire ko ariwe utuma izuba rirasa rikarenga cyangwa isi izenguruka. Iyo umuntu ari mu bintu runaka, mu itsinda cyangwa mu ikipe hari ubwo yibwira ko ari we w’ingenzi. Nyamara iyo arwaye cyangwa akagira impamvu ituma ataboneka igihe kirekire, aragaruka agasanga ntacyapfuye, ubuzima bwarakomeje ndetse ahubwo byarakozwe neza kurusha igihe yari ahari.
Akenshi burya igishuko cyo gucira abandi imanza kiza iyo twaryohewe n’ibiganiro tukibwira ko nidusesengura neza iby’abandi ibyacu birashimwa.
Kumva ko tutari kamara, kwemera ko natwe dufite inenge zacu, ko ubushobozi bw’umuntu muri rusange bugira aho bugarukira bituma twikuca mu byo tuvuga, tukirinda gucira imanza no kunegura abandi.
Nta mukristu wakagombye gucira imanza abandi no kubanegura kuko ntibikwiye. Mu gihe tubonye umuvandimwe ugize intege nke, ugize imyitwarire idahwitse twakagombye kumusabira ku Mana ngo imugirire ubuntu imukure mu bibi. Twagombye guharanira kudakora ibisa nka byo. Igihe ugiye mu misa cyangwa mu rindi sengesho jya wibuka gutura Imana abo waneguye cyangwa waciriye imanza.
Kuki wamamaza imbaraga nke za mugenzi wawe wifashishije itumanaho. Naseba urunguka iki? Mutagatifu Agustini ni we wagiraga ati “Muharanire kugira imigenzo myiza mubona ko bagenzi banyu babuze, ntimuzongera kubona inenge zabo kuko ntazo muzaba mugifite”. Aha yashakaga kumvikanisha ko akenshi inenge tuvuga ku bandi mu by’ukuri tuba tuzifitemo natwe. Ibyo umuntu yifitemo ni byo abona. Ingeso afitemo uburambe akazisesengura neza. Birashoboka ko yaba na none yifitemo ibikomere by’ibyo yigeze kubamo bibi. Ntibikabe ibya wa mugani ngo “ukize ububwa abukubitira undi”.
Kunenga no gusenya biratworohera. Ikigoye ni ukugira inama abandi no kubaka ibyiza tubabonamo, kubabwira ijambo ribahumuriza, ribubaka cyangwa ribashyigikira.
Ubumuntu, ubutabera n’impuhwe bigomba kuranga abemeye Kristu bishobokera ababona muri buri wese ishusho y’Imana; idashobora gusibanganwa n’inenge, ububi, cyangwa icyaha.
Muhorane ubumuntu, ubutabera, n’impuhwe dukesha Imana umucamanza utabera.

Padiri Hakorimana K.
Madrid/Españe

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho