Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XVIII gisanzwe
Kuwa 11 Kanama 2017
Amasomo Ivug 4,32-40 Z 76,12-16.21 Mt 16,24-28
Nyuma yo gucyaha Petero uko twabibonaga ejo , kuko ibitekerezo bye bitari biturutse ku Mana Yezu aributsa abigishwa be n’abazamukurikira bose icyo kuba abe bisaba. Mu ivanjili ya none Yezu aradusaba ibintu bitatu byuzuzanya: Kwiyibagirwa, guheka umusaraba wacu, no kumukurikira.
Kwiyibagirwa: bivuze kureka imishinga yacu n’imibare yacu. Kuko hari ubwo ubukristu bwacu bwaba gukurikira ibyo twiyumvamo, inyungu zacu, ibidushimisha. Bishobora kuba kandi kwigana abandi, kubashimisha kubagusha neza mu rwego rw’imibanire myiza. Mbese tukubakira ku bandi cyangwa ku migambi n’imishinga yacu. Kwiyibagirwa Nyagasani atubwiye si ukwiyanga cyangwa kwiyibagirwa mu bumuntu bwacu, mu mibereho yacu ahubwo ni ukwibagirwa ibindi byose twakubakiraho ubukristu bwacu , uretse Kristu ubwe.
Guheka umusaraba wacu: kubaho uko isi ibishaka dukurikiye ibyifuzo byacu ni byo byoroshye kandi byadushimisha n’ubwo biduha ibyishimo by’igihe gito. Gukurikira Yezu ni ukwibabaza kuko tuba tugomba kureka ibyo byose. Bisaba kwitsinda. Uko kwitsinda bikaba guhozaho. Umusaraba bikavuga urwo rugamba turwana muri twe niyo mpamvu buri wese agira uwe musaraba ntawe uwutwaza undi. Yezu wenyine ni we ushobora kudufasha gutwara umusaraba wacu igihe tumurebeyeho.
Gukurikira Yezu: ibi bitwibutsa ko turi mu rugendo kandi ko ubugingo bw’ukuri buri aho Yezu atujyana. Kwibwira ko twe ubwacu twaronka ubugingo muri iyi si tubukesha imbaraga zacu, byaba kwitiranya aho utaha n’aho ucumbika.
Mu migenzereze yacu rero hari ubwo dufata kimwe muri biriya bitatu. Nyamara iyo kimwe kibuze ntituba turi abe koko. Bshobora kumukurikira nyamara bakigumira mu byabo, kwitsinda bikabananira bakibabarira. Bagahabwa amasakramentu nyamara ntihagire igihinduka mu mibereho yabo. Burya amasakramentu ni intangiriro nshya cyangwa ivugurura rihoraho. Ntitwakagombye kumera nk’uko twari tumeze mbere yo guhabwa isakramentu kuko ridutagatifuza.
Ukaristiya duhabwa mu misa ni iyo kuduha imbaraga nshya.Muri buri misa turonkamo ubutumwa bushya bwo kuba abakristu b’ukuri. Byaba ari ukwikinira niba uko tugiye mu misa ariko tugarutse, tukigumira mu bisanzwe. Burya buri cyumweru dusanga Yezu ngo aduhe imbaraga nshya.
Izo mbaraga zagombye kugaragarira mu migirire yacu ariyo izaduha kuronka ubugingo Kristu yadusezeranije, aho tuzasangira ikuzo na we.
Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/España