Ku wa mbere w’icya II cy’Igisibo, 18/3/2019
“Igipimisho tugeresha ni cyo tuzasubirizwamo”
Daniyeli 9,4b-10; Luka 6, 36-38
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, Ubundi uretse kwirengangiza, kwigira katabirora cyangwa bizengarame, nta n’umwe wakwishimira gukorerwa ibibi yakoze. Iyo twese tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, buri wese yishimira kubona umucira akari urutega, umurasanaho, umutabara, umugirira neza kabone n’ubwo we aba yarahemutse. Yewe ni ngerere bakumva bageze mu byago ngo binemfaguzwe ubutabazi, ubufasha cyangwa ubuvugizi kabone n’ubwo uwo ubisaba we waba waramuhemukiye. Nibwo dutabaza tuti: “Girira Imana Usenga, wibagirwe ibyo nagukoreye, unkure muri aya mage cyangwa muri aka kangaratete”. “Ndagupfukamiye, ngirira imbabazi, narahemutse sinzongera”…n’izindi mvugo nziza zisabana impuhwe.
Ni byiza ko uwacumuye asaba imbabazi kandi akazihabwa, tukiga kugenza nk’ Imana yacu, kuko ari Inyampuhwe igihe cyose tuyisanze tukicuza, itubabarira ibicumuro byacu, kuko muri yo hatarangwa inzika ahubwo urukundo ruzira icyasha. Ni yo mpamvu uko itugenzereza ari ko natwe dukwiye kugenzereza abandi: “Nimube abanyampuhwe nkuko So ari Umunyampuhwe”.
Bavandimwe muri iki gihe cy’igisibo ndetse nagira nti mu gihe duteruye isengesho ryacu tujye twigana umuhanuzi Daniyeli wateruye ati: “Nyagasani Mana Isumba byose, kandi y’igihangange, wowe ukomereza isezerano n’ineza abagukunda (…): Dore twaracumuye, turagoma, dukora ibibi, tuba abagambanyi, kandi twirengagiza nkana amategeko n’amatangazo yawe. Twimye amatwi abagaragu bawe (…). Rwose Nyagasani ukwiye guharirwa ubutungane na ho twe tugatahira ikimwaro”. Iri sengesho ryakatubereye akabarore igihe cyose duteruye gusenga. Gusenga utireba wenyine ahubwo unazirikana abandi uhereye ku muryango wawe, abemera n’abatemera, maze ukabanza ugasabira ibibi dukorera Imana, ni uko ukabihereza Nyagasani wiyoroheje. Dore ko kenshi dusenga nk’abafarizayi, aho kubona amakosa n’ibyaha byacu, ahubwo tugatangira kuvugaguzwa inenge twabonye ku bandi nk’aho twe turi ba miseke igoroye. Imana yacu ni Umunyampuhwe n’umunyembabazi nitumwitwaraho azatugirira impuhwe kandi ahe umugisha ibikorwa byacu. Muvandimwe rero, igihe uteruye isengesho ryawe ntukirebe wenyine, ngo uture ubukene bwabwe gusa, ahubwo ujye wibuka n’abandi bose musangiye gupfa no gukira, ese wagira ngo isi irasakaye, ashwi buri wese ashobora kunyagirwa, akaga cyangwa ingorane ubona kuri mugenzi wawe, burya nawe bishobora kukubaho. Ni ho abakuru bagize bati.: “Ubamba isi ntakurura”. Oroha kandi woroshye kuko ineza yiturwa indi, inabi ikagaruka uyikoze ntiyicuze.
Ivanjili ya Luka tumaze kumva iradutekerereza neza uko dukwiye kwifata, mu buzima bwa buri munsi n’aho turi hose. Niduce ukubiri no gushinja ibinyoma, kubeshyera abandi, kwishyira ejuru dukandagira umunyantege nke, gusuzugura no gutera ipfunwe umuzigirizwa. Ibi byose kubera iki? Kuko igipimisho tugeresha ari cyo tuzasubirizwamo. Ibikorwa tugirira abandi, ntibizimira ahubwo biratugarukira n’ubwo bitaza mu buryo bumwe. Ineza ugize abakuru baravuze ngo “Ikurenza impinga utinya”, na ho inabi aho unyuze hose haba aho utinya n’aho udatinya uyisanga igutegerereje mu kayira ufashe.
Nitwihatire kugira neza kuko, ineza ibiba amahoro, ibyishimo mu mutima w’uyikoze n’uyigiriwe kandi uyibonye na we ikamutera gusingiza Imana. Na ho inabi ishavuza abawe n’abakubona kandi igatera umuhangayiko no kwiburamo amahoro y’Umutima.
Yezu ati: “Icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzurizamo”…iki cyibo kivugwa hano nakigereranya n’umutima mwiza, urangwa no gutanga kandi ukitangira abandi, ukabifuriza guhirwa, gutunga no gutunganirwa. Hari uburyo bwinshi bwo kuba abanyampuhwe: Hari kubabarira uwaguhemukiye, yagusaba imbabazi cyangwa atazigusaba, ugahora umuhereza Imana ngo imugarure mu nzira nziza ave mu mwijima w’ikibi. Kwirinda kugira inzika n’ishyari. Kumenya gufatanya no kuba hafi y’ingorwa n’abarengana. Kwigomwa ku byo utunze ukibuka utagira urwara rwo kwishima, byaba ibiribwa, ibyambarwa n’ibikoresho ubona utunze kandi udakeneye nyamara ugasanga undi byamufasha mu mibereho ye. Gufata umwanya ukaganira n’uwo mwashakanye utibagiwe n’urubyaro, gusura abarwayi, abasaza n’abakecuru batakigera aho abandi bari. Ibi n’ibindi bikorwa byiza Roho wa Nyagasani akwereka aho ukora, unyura, utuye ukabikora byose ugirira Ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abo muhuje kubaho no gupfa.
Kwigana, kureba no kurebera ku Mana umubyeyi wacu ibyo ahora adukorera ni igikorwa cy’inyamibwa kandi cy’indashyikirwa. Muntu akunze kubangukirwa no kwihora, gusubiza mu kebo yagerewemo, kwihimura, kutishimira ko uwamuhemukiye cyangwa uwahemutse na we ari umuntu kimwe na we, kandi ko iyo ababariwe akora ibyiza. Ni yo mpamvu twasabwe kwirinda gukora ibikorwa bibi kuko ntaho biganisha ubikoze uretse kumuzanira akaga n’umuvumo no gusigira abe urugero rutuma batishimira kumva ko bafitanye isano.
Mubyeyi BIKIRA MARIYA, wowe wanyuze Imana muri byose utaretse no guhura n’ibigeragezo, uradusabire iteka guhora dutsinda kamere yacu, idukurura ikadutera guhemuka no guhemukira Imana twarahiriye Gukunda, gukurikira no kwamamaza ineza, urukundo n’impuhwe byayo. Amina
Padiri Anselimi Musafiri (Espanye)