Igirayo, ndi umunyabyaha!

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka C. Ku ya  7 Gashyantare 2016.

Amasomo .Iz 6,1-8; 1Kor15,1-11; Lk 5,1-11

Bavandimwe, Kristu Yezu wapfuye, akazukira kudukiza nakuzwe mu buzima bwacu bwose! Kuri iki cyumweru cya gatanu gisanzwe, amasomo matagatifu aratwibutsa umuhamagaro wacu.

 Imana iraduhamagara twese.  Ese Iduhamagara tumeze dute? Tuyisubizi iki? Iduhamagarira iki?Imana iraduhamagara. Mu isomo rya mbere  twumvise itorwa rya Izayi, umuhanuzi. Iryo torwa riratwumvisha neza uko Imana iduhamagara iteye: ni Nyirubutagatifu. Uwo ihamagara ni umuntu w’iminwa yanduye, agatura mu muryango wahumanye. Imana rero iduhamagarira ubutagatifu bwayo. Ntawayegera itamuhamagaye kandi uwo ihamagaye iramusukura,  ikamukiza ibyaha nk’uko yahumanuye umuhanuzi Izayi.

Isomo rya kabiri ritwibutsa ko twahamagawe muri Yezu Kristu. Ko uwakiriye umuhamagaro wa Nyirubutagatifu ahora yibuka Yezu. Kwibuka Yezu ni ukwibuka urupfu rwe n’izuka rye ryadukijije. Hanyuma ibyo yibuka akaba ari na byo ahamya: turamamaza urupfu rwawe Nyagasani, tugahamya n’izuka ryawe kugeza igihe uzagarukira mu ikuzo. Mu Isezerano rya Kera ni Imana yahamagaye Izayi, mu Isezerano rishya ni Yezu uhamagara. Nk’uko yahamagaye Petero, Andreya, Yakobo na Yohani, Pawulo n’abandi benshi natwe araduhamagara. Yaduhamagaye twiga Gatigisimu, adutora tubatizwa, dukomezwa, dushyingirwa, tuba abasaserdoti cyangwa twiyegurira Imana. Aduhamagara buri gihe cyane cyane mu ikoraniro ryo ku cyumweru, ku munsi wa Nyagasani. Azakomeza kandi aduhamagarire kuzicarana nawe Ijabiro mu Bwami bwe.

 Imana iduhamagara uko turi. Ingero twumva mu masomo matagatifu y’uyu munsi ziratwereka uko uhamagarwa aba ateye: Izayi ati:” Ndagowe! Binshikiyeho! Ndi umuntu w’iminwa yanduye”. Petero ati: “Igirayo Nyagasani , kuko ndi umunyabyaha”! Pawulo ati: “Sinkwiriye kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya”. Koko rero ni nde wakwihandagaza akavuga ko abikwiye? N’uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa! Izi mpamvu -nakwita ingorane mu muhamagaro- z’izi ntore Izayi, Petero na Pawulo ni zo mpamvu zacu. Ndetse twe turabarusha.

Iminwa yanduye, umuryango wahumanye; muri ibi bihe byacu amahumane y’umunwa n’ururimi ni menshi: amagambo mabi, kutagira ibanga, kuzimura, kubeshya no kubeshyera abandi, gukeka abandi no kubateranya, kujya impaka za ngo turwane, gutsimbarara ku bitekerezo, kurimanganya, kuvugaguzwa…mbese kuvuga byose usibye icyo wibagiwe!

Igirayo Nyagasani, ndi umunyabyaha: muri iki gihe icyaha kiriganza cyane, ikibi kigahabwa intebe no kuwo utagikekeragaho. Ubu noneho ubona atari ugukora ibyaha gusa , ni ukubigotomera, ni ukubimira bunguri ndetse  harimo no kubikonoza.Sinkwiriye kuba intumwa natoteje Kiliziya. Kiliziya ni umuryango w’Imana, ingingo za Kristu, Kristu abereye umutwe, Kiliziya ni ingoro ya Roho Mutagatifu. Muri iki gihe bimwe mu byaha bibangamiye iyo Kiliziya ni itotezwa. Gutoteza mugenzi wacu, gutoteza umuvandimwe, gutoteza umukristu, gutoteza abayobozi ba Kiliziya. Ibi nta n’ubwo bikorwa n’abanyamahanga batazi Imana gusa. Hari n’abatoteza Kiliziya, barayibatirijwemo, bayirimo rwagati nka ka kamasa kazaca inka kazivukamo. Ibi nabyo ntacyo byari bitwaye iyo tumenya byibuze kuvuga nka Izayi: ndagowe, binshikiyeho maze Nyagasani akadukoza ikara ku munwa akaduhumanura. Iyo tumenya kuvuga nka Petero: igirayo Nyagasani ndi umunyabyaha. Sinkwiye kukwegera, mbabarira. Maze Nyagasani akatubwira ati: “Humura, witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu”.

Kuroba abantu si ukubagira abawe, si ukubigarurira. Ni ukuberekeza kuri Kristu Umushumba mwiza no kubabera urugero.  Iyo uba wemeraga itoteza abandi ryawe nka Pawulo haba mu buryo bugaragara n’ubutagaragarira amaso y’abantu. Ha handi wigira umujyanama kandi uri gatanya miryango, ukigaragaza nk’umuntu mwiza kandi warashegeshwe, maze Nyagasani  ngo akubwire ati: “uko uri kose ubikesha ingabire y’Imana kandi ntizakubamo imfabusa”. Ukabona utyo gukorera kubarusha nka Pawulo.

Uwahamagawe atsinda ubwoba: Birumvikana ko aya magambo ya Izayi, Petero na Pawulo agaragaza ukuntu abantu dutinya. Koko kandi tubanza gutinya. Ese nzabishobora? Abantu batinya kubatizwa, bagatinya gushyingirwa, bagatinya kwiha Imana cyangwa kuba abasaseridoti, agatinya guba umukuru w’ umuryangoremeze, w’inama cyangwa wa Santrali, abantu bagatinya kwigisha abandi no kwamagana ikibi. Amasomo y’uyu munsi aranatwigisha gutsinda ubwoba nka Izayi tukagira tuti: “Ndi hano, ntuma!”. Ukamenya gusiga ubwato bwawe nka Petero, ugakurikira Yezu. Ubwato bwe ni cyo yaratunze gihenze, ni wo mwuga we, ni byo bimutunze n’umugore we n’abana. Ariko yemera kubusiga aramukurikira. Gushira ubwoba ni ukumenya kuvuga nka Pawulo uti: “ingabire Imana yampaye ntizambera imfabusa”.

Imana iduhamagarira kudutuma: Nkuko Imana yatumye Izayi muri bene wabo, igatuma Petero kuroba abantu, igatuma Pawulo kwigisha amahanga, natwe tufite ubutumwa. Nta mukristu udafite ubutumwa. Kandi ubwo butumwa ni umukiro wawe n’uw’abandi no kubona Imana ikuzwa. Aho uri hose ugomba kwera imbuto kandi ukazanira Kristu abigishwa: “Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi mukaba n’abigishwa banjye” (Yh 15,8).

Ese ubutumwa twatorewe ni ubuhe? Ubutumwa dushinzwe kandi tugomba gushyikiriza abandi ni uko Kristu yapfiriye ibyaha byacu, Kristu yarazutse, Kristu yabonekeye abantu none dore natwe aratubonekeye mu Ijambo rye no mu mubiri we n’amaraso ye, Kristu ni muzima. Nitumwera tuzaba bazima ubu n’iteka ryose. Amen! Nidutware ubu butumwa tubushyikirize abo tubana n’abo dukorana.

Bikira Mariya, Umwamikazi w’intumwa adusabire!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho