Inyigisho: Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha

Inyigisho yo ku wa kane, 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 05 Nzeri 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Kol 1, 9-14, 2º. Lk 5,1-11

Ni Petero watangaye arataraka avuga iyi nteruro twumvishe mu Ivanjili: “Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha”. We na bagenzi be biboneye ububasha bwa YEZU bahita biyumvisha ko atuwe n’ubutungane n’ubutagatifu rwose butuma akora ibikorwa bihanitse ndetse binateye ubwoba! Kwegera YEZU ukibonera ububasha bwe, ni amahirwe kuko iyo ni intangiriro yo kujijuka no kugira ubwenge nyakuri bw’ibyo Imana ishaka, bwa bundi Pawulo yiyemeje gusabira ataretsa ababatijwe b’i Kolosi nk’uko twabyumvishe mu isomo rya mbere. Abo na bo bari baremeye ububasha bwa YEZU KRISTU bagomba gukomeza kurerwa kugira ngo batere imbere mu bumenyi nyakuri.

Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha”, ni igitekerezo cyacu twese kandi ni na cyo gishobora kutwizeza kugendera mu nzira nziza izatugeza mu ijuru. Ni igitekerezo kigaragaza ko twinjiye mu bumenyi buhanitse, ko twatangiye kumva neza icyo Imana idushakaho. Kwitegereza YEZU KRISTU, gutangarira ubutungane bwe no kwibona tukiri kure y’urwo rwererane rw’ijuru, ngicyo ikimenyetso cy’ikerebuka ry’ubwenge bwacu. Iyo umuntu atangiye kubura amaso y’umutima akerekeza imibereho ye kuri YEZU KRISTU kandi akimenya mu bugufi bwe no mu byaha bye, kaba kabaye, aba yinjiye mu bumenyi nyakuri bw’ibyo Imama ishaka. Imana ishaka ko tuyegera twicuza ibyaha byacu. Ntidushobora kwicuza turi mu icuraburindi twitiranya ibintu ndetse tunyuzamo tukumva ko ibyo dufitiye inyota byose ari byo bidufitie akamaro!

Ndi umunyabyaha, nkeneye gukira”. Nta kintu na kiwmwe cyankiza: ari ubwiza bw’umubiri, ari ububasha bw’imitungo y’amafaranga n’ibindi, ari ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse, ari amashuri naminuje, nta na kimwe muri ibyo gishobora kumpa gusobanukirwa n’icyo Imana inshakaho. Ahubwo ibyo byose bishobora kunyumvisha ko nakize nta kibazo kindi. Muri ibyo byose twarondoye, nta na kimwe kibera umuntu nk’urumuri rumurikira amateka ye yose kugira ngo yishushanye n’ibyiza Imana yamuremeye. Amahirwe yo guhura na YEZU KRISTU ukibonera ibikorwa bye ugatangara ugataraka, ni yo yonyine atuzahura tukava mu bujiji bwadupfukiranye umutima. Ni muri We turonka inyota y’ iby’ijuru maze tukabiharanira twihatira kwisukura imbere mu mutima. Aduha ubwenge bwo kumenya agaciro k’ibyaremwe byose kandi tugahora tubishyira ku munzani kugira ngo bitava aho biturutira ibyiza by’ijuru bidutegereje. Ubwenge YEZU KRISTU aduha ni bwo butuma tumenya neza aho urushinge rupima iby’ijuru n’iby’isi rugarukira: tubona ko iby’isi umuyaga ubirusha kuremera maze tugakurikirana iby’ijuru bifite ireme. Duhore dusabirana kandi dufashanya kugera ku bumenyi nyakuri, bwa bundi intumwa zagezeho ziboneye YEZU KRISTU ari na bwo Pawulo asabira Abanyakolosi natwe atatwibagiwe.

YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none, Beritini, Lawurenti Yusitiniyani, Urubano, Petero Nguyeni Tu na Bagenzi be bahowe Imana, Umuhire Tereza w’i Kalikuta, bose badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho