Inyigisho: Igishimisha Uhoraho ni Ukwamagana icyaha

Inyigisho yo ku wa kabiri – Icyumweru cya 8 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 28 Gicurasi 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Sir 35, 1-12; 2º. Mk 10, 28-31

Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha

Igitabo cya Mwene Siraki kitugera ku mutima kuko gicengera imibereho ya muntu kigamije gushyira ahagaragara imimerere y’abantu imbere y’Imana Ishobora byose. Kimwe n’ibindi bitabo by’Ubuhanga, gikunze kwitiranywa n’inyandiko zibona ibintu cyane cyane mu ruhande rubi rwabyo. Ni uko, nk’urugero, bamwe basoma Umubwiriza bakavuga ko ari umuntu wabihiwe cyangwa basoma Indirimbo ihebuje bagashinja umwanditsi gushyigikira imico y’amarangamutima y’umubiri!

Si uko biteye. Ibitabo by’Ubuhanga bigamije kutwumvisha kamere ya muntu mu by’isi no gusobanura ibintu uko biteye. Umwanzuro wabyo uba uwo kutwereka ko ibintu byose nta kavuro mu gihe bitadufasha kumenya Imana y’ukuri no guharanira kubana na yo mu ijuru ubuziraherezo mu byishimo nyakuri. Bityo rero, igishimisha Uhoraho waturemye ni uko mu izina rye twamagana icyaha kuko ni cyo cyonyine gituma dufata iby’isi uko bitari cyangwa tukemera kugengwa na byo aho kubitegeka ngo bitava aho bituyobya.

Twebwe ababatijwe, turangamiye Imana Data Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU utuyoboye muri ibi bihe bya nyuma akoresheje Roho we Mutagatifu n’ubuvugizi bw’Umubyeyi Bikira Mariya. Ni Nyirubutagatifu rwose. Kumwegera no kubana na We, bisaba kwisukura. Kwemera kumumenyesha abandi bigomba umuhate wo kwiyamaganamo icyaha icyo ari cyo cyose kuko nta kintu na kimwe cyiza twakora twihindanyije. Igitambo cy’intungane ni cyo cyakirwa kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana. Ni uko duhora twibuka abatagatifu kuko imibereho yabo idashobora gusibangana mu gihe ibihangange nyamara bitubashye Imana byibagiranye nk’umuyonga! Nta kwirwanyamo icyaha, ibyo dukora byose ntibyarangwa n’umucyo. Ibyo twatanga byose tugamije gushukana cyangwa twuzuye uburiganya, ntacyo cyatugezaho usibye kutuganisha mu ikozwasoni no kurindagiza abatatuzi. N’iyo twakwiyemeza gukurikira YEZU mu nzira yo kumwiyegurira no kumwamamaza ariko tutiyamaganamo icyaha, ibyacu byaba ari ukugokera ubusa. Mu Ivanjili YEZU yasobanuye ko abazasiga byose kubera we, bazabironka karijana kandi baziturwa ubugingo bw’iteka. Turindwe kubeshya isi ko twasize byose kandi nyamara mu buryarya tubyihambiyeho n’ingeso mbi zitabuze kuducumbikamo! Ni ngombwa gusabira cyane abihayimana mu ngeri zose kugira ngo bahore baronka imbaraga zo kwiyamaganamo icyaha icyo ari cyo cyose bashobore kuba abahamya ba YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka.

Kuko igishimisha Uhoraho ari ukwamagana icyaha, nimucyo tuve mu bujiji. Twitegereze ibikorwa biri mu isi, ibyiza tubishime kandi tubishyigikire maze ibibi byose dutinyuke kubyamagana twihereyeho kuko ibishuko byose bya Sekibi tubona mu isi, nta muntu bishaka kureshya bwa mbere usibye uriya wiyemeje kuba uwa KRISTU igihe cyose amanywa n’ijoro, ahagaragara n’ahatagaragara. Niba wiyumvamo iyo ngabire yo kuryoherwa n’ibya YEZU KRISTU no guharanira ubutagatifu, ugomba kurya uri menge kuko umugambi wa Sekibi ni uko umunsi umwe yazakurindagiza ugakozwa isoni utaretse gusebya Kiliziya Ntagatifu ya YEZU KRISTU! Ibyaha bikomeye bikomeje kwiyamamaza mu isi ya none, ni ubuhakanyi (kurwanya iby’Imana), inda nini ya yindi yishe ukuze, kwikundira iby’isi kurusha iby’ijuru (aho kujya gusenga, bamwe bigira mu miziki, amasenema cyangwa gufuraha batemberana), urwangano n’ubugome, ubusambanyi bugaragara cyangwa butagaragara. Kwiyamaganamo ibyo byose no kubicyaha ku mugaragaro, bikunze kudutera isoni! Kimwe mu bigaragaza ko uwabatijwe yayobye, ni ukubona ibibera ku isi akumva ntacyo bimubwiye kandi akumvira ibishuko ahura na byo yihisha amaso y’abantu. Nyamara nta wihisha ijisho ry’Imana Data Ushoborabyose. Hirya no hino mu bihugu i Burayi, muri Afrika n’ahandi, hagaragara abantu bashaka kwitagatifuza kandi barwana urugamba. Ntitwakwirengagiza ariko ko hagaragara n’abagaragu b’amashitani bamamaza ibya Sekibi ijoro n’umunsi bagamije kuyobya abanyantege nke. Duhagurukire kurangamira YEZU KRISTU tuzatsinda. Dufatanye kandi muri urwo rugamba rwo kwamagana icyaha.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho