Igishishikaje Yezu

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 23 Gisanzwe A, 07/09/2020

Igishishikaje Yezu ni ineza igirirwa abababaye

Amasomo: 1 Kor 5, 1-8; Zab 5, 5-6a. 6b-7. 12; Lk 6, 6-11

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe! Nasingizwe mu buzima bwacu kandi yimikwe mu mitima yacu abamuyobotse kuko ari we Mana y’ukuri. Yezu ni we dukwiye kureberaho igikwiye mu buzima bwacu ngo nitugikora tubeho.

Igihe cyose tuzirikanye imigenzereze ya Yezu imbere y’abigishamategeko n’abafarizayi, dutangazwa n’ukuntu yanengaga cyane uburyarya bwabo. Mu maso ya rubanda baharaniraga kugaragara neza, bubahiriza amategeko n’indi migenzo karande, mbese ku buryo bari nta makemwa. Ese ibyo ni byo Yezu yari kubashimira?

Icyo Yezu yagayaga cyane mu migirire yabo ni ubwo buryarya bwatumaga batunganya ibibonwa n’amaso y’abantu nyamara batitaye kuri rya tegeko ry’urukundo ari na ryo rihatse ayandi.

Yezu yakijije umuntu wari ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye, abikorana urukundo n’impuhwe byamurangaga iteka, abikora atitaye ku isabato yari yarahindutse nk’imana kuri bamwe mu bayahudi. Koko rero kuri Yezu nta munota, nta saha nta munsi utari uwo kugira neza. Duhamagarirwa kugira neza igihe n’imburagihe, urwo ni urugero twahawe na Yezu. Ku bafarizayi n’abigishamategeko byari byoroshye kwanga umuntu ariko ntiwice sabato. Imbere ya Yezu ibyo byari ukwibeshya ko bakorera Imana kandi bayiri kure.

Yezu yaje kudukosora no kudufasha kumenya kurangamira iby’ingenzi ngo hato tutaranganzwa n’ibitagira shinge, ibidafite agaciro, bimwe bidutwara uruhu n’uruhande bikatubuza gukura mu busabaniramana ndetse bikazatubuza kugira umwanya mu bugingo bw’iteka.

Imyitwarire y’abafarizayi kenshi iraturanga mu buzima bwacu. Ni hamwe usanga hari ibyo tunoza cyane ngo dushimwe na rubanda ariko nyamara wasuzuma urukundo twabikoranye ukaruheba. Ku bwa Yezu icyo twakora cyose tuyobowe n’urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu, ni cyiza gikwiye kwimikwa, igihe twagikorera cyose. N’aho twakwibeshya tugakora ibinyuranyije n’umuco wacu n’amategeko yashyizweho n’abantu ariko tuyobowe n’urukundo, ntacyo byaba bitwaye.

Bavandimwe, mu kuzirikana kuri Yezu Nyirineza waje kutwigisha ineza n’urukundo, nk’uko ivanjili ya none imuduhishuriye, twongere no kwibaza niba nta gihe twirengagije kugira neza kandi tukumva tubifitiye igisobanuro gifatika. Twibaze niba nta gihe umuntu ubabaye yagiriwe neza maze tukababazwa n’ayo mahirwe agize twitwaje izindi mpavu zishingiye ku rwango n’ubugome biba mu mutima wa muntu. Nyuma yo gukiza uwari warumiranye ikiganza, aho kugira ngo abafarizayi n’abigishamategeko bishime ko umuntu akize ahubwo barushijeho kubisha. Umutima nk’uwo ni mubi.  Yezu ati: “Ari ukugira neza cyangwa kugira nabi, ari  ugukiza umuntu cyangwa se kumwica” icyemewe ni ikihe? Inama Yezu atugira twe abe ni ukugira neza, ni ugukiza igihe tubifitiye ubushobozi kuko hagize uwo twirengagiza gutabara no kuramira kandi twari tubishoboye, Yezu abigereranya no kwica.

Uyu munsi twongere twibaze niba koko tubaho mu rukundo n’ineza, niba tubaho mu kuri tugamije gushimisha Imana atari ukuneza abatubona ngo bajye badukomera amashyi ko twakataje mu butungane.

Kristu Nyirimpuhwe Nyirineza, duhe kukumenya no kugukunda, duhe kukureberaho no kukwigana maze natwe aho tunyuze hose turangwe n’urukundo n’ineza. Duhe kunyurwa n’ineza ugirira abawe ubinyujije mu bantu, baba abo tuzi n’abo tutazi.

Nyagasani, ineza yawe iraduhoreho!

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho