Ku wa 6 nyuma y’uwa 3 w’Ivu, C, 9/3/2019
Amasomo: Iz 58, 9b-14; Zab 86 (85), 1-6; Lk 5, 27-32
Uyu munsi tuzirikane ko igisibo kitwibutsa ko ari ngombwa kurwanya akarengane n’amabi yose. Erega Ivanjili ubwayo itangaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu utanga umurongo nyakuri abantu bose bakwiye kugenderaho. Kwigisha iyo Nkuru Nziza ariko bijyana no kuba maso tukirinda ubujiji butuma tuzindara tukivugira amagambo gusa maze ibicika tukabirenza amaso. Ijambo ry’inkuru Nziza rimurikira abantu bakirinda ibyo bicika.
Iyo ahantu hagwiriye akarengane, iyo nta byishimo biriho kubera kurenganywa no gusuzugurwa, burya inyigisho zose zigomba gukangurira abantu kureka inzira y’akarenganyo. Gusiba bishimishije ni ukwitegereza abamerewe nabi no kubunganira. Umuntu ni ikiremwa cyahawe uburenganzira mu byo gikora. Iyo umuntu ariho yubaha Imana Data Ushoborabyose, akunda by’ukuri Yezu Kirisitu n’umusaraba we kandi yiyambaza Roho Mutagatifu mbere ya byose, burya agenda atera intambwe mu busabaniramana. Ababatijwe bose bahamagarirwa gusiba by’ukuri. Bigishwa gutsinda akarengane n’inabi yose. Abashonji bari mu isi bakomeza kwiyongera bitewe n’akarengane kagwiriye. Abashinzwe guteza imbere abaturage bitangira uwo murimo iyo ari abantu koko bumvira Imana. Baharanira guhembura abashonji n’abazahaye bose. Izayi umuhanuzi arondora ibihembo biteganyirijwe abazaba barabaye kuri iyi si bagendera kure akarengane. Ngo bazamera nk’ubusutani buvomererwa. Nyagasani Uhoraho azabitaho ku buryo bwose.
Kurwanya akarengane mu gusiba mu gisibo no mu gihe cyose cy’ubukirisitu bijyana n’umuhate mu isengesho. Ni yo mpamvu Izayi Umuhanuzi yibutsa umwanya kujya mu Ngoro bifitiye umuntu wese wemera Imana kandi ashaka no kuzabana na yo ubuziraherezo. Yezu Kirisitu yaje kwereka abantu aho icyanzu cyerekeza amarembo y’ijuru giherereye. Ni yo mpamvu tumubona mu Ivanjili aganira kandi asangira n’abanyabyaha. Abafarizayi n’Abigishamategeko bakanuye amaso karahava. Nyamara Yezu we yiyegerezaga abanyabyaha akabagaragariza urukundo. Abo bose bemeraga kugenda na we, rwose bahindukaga abigishwa be.
Kwanga akarengane, nibibe intego yacu. Kwirinda inabi yose mu magambo no mu bikorwa, na byo tubiharanire.
Yezu Kirisitu ubwe ntahwema kutwegera ngo atuyobore inzira nziza. Bikira Mariya aduhakirwa amanywa n’ijoro. Twizeye n’isengesho Abatagatifu batuvugira bari mu birori bidashira bya Ntama w’ Imana. Aba duhimbaza none, Fransiska w’i Roma, Alivera, Dominico Savio, Pasiani na Bruno batuzirikane mu isengesho ryabo imbere y’Umusumbabyose.
Padiri Cyprien Bizimana