Igisibo kinyura Imana

Ku wa 5 nyuma y’uwa 3 w’ivu:

Amasomo matagatifu: Iz 58, 1-9a; Zab 51 (50), 3-6.18-19; Mt 9, 14-15

Bavandimwe,

Twatangiye igisibo. Igisibo ni igihe cy’urugendo rw’iminsi mirongo ine rutwinjiza mu byishimo bya Pasika. Ni igihe buri mukristu asabwa gufata umugambi uhamye wo guhinduka akava mu nzira z’umwijima w’icyaha ahubwo akagendera mu nzira ituganisha mu Ijuru. Hari ibikorwa byinshi byo kwitagatifuza bigenda bidufasha muri iki gihe. Gusiba kurya ni umwe muri iyo migenzo iranga abakristu.

Amasomo y’uyu munsi aratugira inama zadufasha gusiba maze bikatugirira akamaro. Twumvise mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Izayi akoresha imvugo ityaye yamagana imigenzo iranga bamwe biyerekana gusa ngo barasiba ariko basa n’abiyamamaza. Aratubwira igisibo cy’ukuri kandi kinyura Imana. Gusiba bijyana n’imigenzo myiza: guca ingoyi z’akarengane, kuvuganira abarengana, gusangira n’umushonji, gucumbikira abatagira aho barambika umusaya, kwambika abatagira icyo kwambara, n’indi myinshi. Ngicyo igisibo gishimisha Imana maze natwe tukaboneraho tukaronka urumuri rw’agatangaza maze tukinjira mu byishimo bya Pasika dufite umutima usukuye.

Zabuli iratubwira ko ibitambo byonyine ntacyo bimaze kuko bitanyura Imana. Ikiyinyura ni umutima washenguwe. Umutima wemera icyaha ariko ushaka kwisubiraho. Umutima wisuzuma ukabona utari miseke igoroye maze ugasaba imbabazi, ukiragiza impuhwe z’Imana.

Mu Ivanjili, Yezu arakemura impaka zashojwe n’abigishwa ba Yohani babaza impamvu bo n’abafarizayi bubahiriza umugenzo wo gusiba mu gihe abigishwa be bo batabikora. Yezu aratanga igisubizo cyihuse, cyumvikana ariko gihatse inyigisho nyinshi. Ese abakwe basiba mu gihe bakiri kumwe n’umukwe mukuru? Umunsi mukuru urarimbanyije ni yo mpamvu bagomba gutegereza umunsi umukwe azabavanwamo maze bazabone gusiba. Igihe cy’ukwigira umuntu kwa Jambo ni igihe cy’umunsi mukuru. Igihe yari kumwe natwe isi yose yari mu munsi mukuru. Ibyo bigashushanya igihe tuzataha ubwo bukwe ubuziraherezo mu bwami bw’Ijuru twibereye hamwe na we mu byishimo bidashira. Ariko kandi twebwe abakristu duhora duhimbaza uwo munsi mukuru igihe duhimbaza Igitambo cy’ukaristiya. Tujye tuzirikana aya magambo: “Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani …” None se impamvu tugomba gusiba se ni iyihe? Dusiba tugamije iki? Ahubwo se dusiba iki?

Gusiba ni ngombwa. Cyane cyane ariko muri iki gihe cy’igisibo ndetse no ku minsi Kiliziya yateganyije ndetse no mu kindi gihe biri ngombwa ariko icy’ingenzi cyane ni impamvu ituma dusiba. Mu by’ukuri, gusiba kurya bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye ariko twebwe igisibo cyacu kigomba kujyana no guhindura imitima yacu, gufasha abavandimwe babikeneye ndetse no gushimangira umubano wacu n’Imana. Ntibihagije gusiba kurya ariko umutima wawe warasaritswe n’inabi, waramunzwe n’icyaha. Icyo gihe gusiba ntacyo bikumarira rwose!

Gusiba nibidufashe kubura amaso maze turebane impuhwe umuvandimwe wacu uri mu kaga: ushonje, ufunze, utagira icyo kwambara, umurwayi, umwimukira, impunzi, …. Nitureke kurenganya abandi ahubwo twamagane akarengane, dutinyuke kuvuganira abarengana. Nimucyo rero muri izi ntangiriro z’igisibo tubifatemo umugambi.

Gusiba kandi bigomba kutugirira umumaro twebwe ubwacu. Byaba bimaze iki se gusiba ibyo kurya ariko ugakomeza kwibera rutare? Gusiba bidufashe guca ukubiri na muntu w’igisazira maze twimike muntu mushya. Mbere na mbere dusibe icyaha. Ngaho buri wese nafate umugambi wo kureka ya ngeso mbi yamwokamye! Buri wese nareke cya cyaha cyamubayeho akarande, natsinde ya ngusho ye!

Gusiba bidufashe gushimangira umubano wacu n’Imana. Imana Umubyeyi wacu yaradukunze adushyira kuri iyi si ndetse n’igihe tuyobye yohereza Umwana we w’ikinege kugira ngo adukure mu rwobo maze adusangize kuri kamere ye. Ndetse Imana ni yo yaduhaye ibyo dutunze byose iyo biva bikagera. Iyo turirimba ko ibyo dutunze byose ari ibye se tuba twibeshya? Ntitukamurutishe rero ibyo dutunze kuko uwaguhaye ahora akurutira icyo aguhaye ndetse by’agahebuzo Umwana we yaratwihaye aranatwitangira. Gusiba bidufasha kongera kuzirikana iyo neza y’Imana ndetse tugahamya tudashidikanya ko n’ibyo dutunze bitariho Imana ubwayo yonyine iduhagije.

Tureke rero gusiba by’imigenzo gusa ahubwo tubikore tureba imbere. Dusibe dufasha umuvandimwe kubona ikimutunga; dusibe tugamije guhinduka kandi dukuza Imana yaduhaye byose.

Dusabe ingabire zo gusiba by’ukuri maze iki gisibo twatangiye kitubere umwanya mwiza wo guhinduka no kwitagatifuza maze tuzinjire mu byishimo bya Pasika tuzukana na Yezu watsinze urupfu n’icyaha.

Amen.

Padiri Leonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho