Igisibo si igihe cyo kwigunga, ni igihe cyo kunywana na Yezu Kristu Umukunzi wacu

Inyigisho yo ku wa Gatanu nyuma y’uwa Gatatu w’Ivu, 20 Gashyantare 2015

Amasomo: Izayi 58, 1-9a; Z50; Mt9, 14-15

Igisibo si igihe cyo kwigunga, ni igihe cyo kunywana na Yezu Kristu Umukunzi wacu

Bavandimwe, abayisraheli bari bafite umuco wo kwibabaza cyane, kwizirika umukanda kubera ubushikamirwe barimo, basaba Imana ngo izabakize abakoloni b’Abaromani. Birindaga kudamarara no gusagayuka kuko babonaga ko nta mpamvu yo kurengwa kandi bari ku ngoyi y’abakoloni. Ibi kandi koko birumvikana. Biragoye gushinjagira gitore kandi ushira! Uko kwizirika umukanda byajyanaga no gusaba Imana ngo izaboherereze Mesiya, umukiza. Kubirengaho cyari icyaha kuko byari nko gutinza isezerano ry’Imana cyangwa kwerekana ko wishimiye kuguma mu ubucakara.

Ibi nibyo twumvise mu Ivanjili. Abigishwa ba Yohani begereye Yezu bamubaza impamvu adatoza abigishwa be gusiba ibyo kurya ngo nabo bategereze Mesiya (Umukiza) nk’abandi. Mbese muri make, niba Yezu adatoza abe gutegereza Umukiza, ubwo arimo kugumura abaturage no kwica amategeko cyangwa gutinza isezerano ry’Imana ryo kuzaboherereza Umukiza n’Umucunguzi.

Yezu ababwiye mu marenga ko ari we Mesiya, Umukiza n’umucunguzi woherejwe n’Imana. Ati “Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo nibwo bazasiba” (Mt9, 15). None se mu by’ukuri wategereza umukwe kandi muri kumwe? Wategereza umukiza kandi yaraje? Wakwizirika umukanda kandi ibirori birimbanyije n’abateguriwe amazimano bahageze kare? Waba uri kumwe n’umukunzi wawe akaba aribwo ujunjama, ukigunga, ugatwarwa n’ishavu nk’uwapfushije? None se wakwishima agiye? Iyo uri kumwe n’inshuti nyanshuti murasabana ndetse ukibagirwa n’ibibazo wari usanganywe. Igisibo si igihe cy’ishavu n’agahinda. Igisibo si icyunamo. Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwishimana n’Imana. Ni igihe cyo gutaramana nayo mu isengesho ryimbitse, mu bikorwa by’urukundo. Ni igihe cyo cyo kunywana burundu na Yezu Kristu; ibyishimo byo kubana na we bikaduha gutera intamwe y’ indi umubanira. Igisibo ni igihe cyo kunoza, gushimangira no gukuza umubano wacu na Yezu Kristu, ndetse ibi bigatuma tumubanira neza no muri bagenzi bacu. Uko tubanira bagenzi bacu, tubafasha, tubatabara, tubamenyesha Kristu, tubitangira, bihamya ko “twashatse” neza: “Uwashakanye” (uwabaye umwe ) na Kristu yashatse neza.

Dusabirane maze ugusiba kwacu kube koko ubumwe cyangwa ubusabane nyabwo bw’abakundanye (Njye na Yezu Kristu). Iyo uganira n’umukunzi nta mpaka za ngo turwane n’amahane bihabwa umwanya. Nta matiku, ubucabiranya n’ubudodi. Nta guhekenya amenyo uri kumwe n’Umukunzi ukesha byose ndetse wemera kugupfira ngo nazuka aguhe ubuzima busagambye. Nta kuba wageze mu rwawe no mu byawe kwa Yezu Kristu ngo ukomeze ube umunyabugugu. Uwamenye Yezu koko aba yageze mu bye. Aba yashyikiriye. Uwashyikiriye,- umwe abanyarwanda bita uwagashize (agahinda)-, nta mpamvu yo kubaho agatera abandi. Agomba guhambura iminyururu y’uburetwa, akarwanya ubushikamirwe, akimika amahoro, agasangira n’abandi. Nyagasani duhe kunyurwa n’uko tugufite nk’Umukiza n’Umucunguzi wacu, bitume dukiza n’abandi maze bose bamenye kandi bemere umukiro utanga. Amina.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho