Ku wa 3 w’Ivu, C, 6/3/2019
Amasomo: 1º. Yow 2, 12-18; Zab 50 (49), 3-6.12-14.17; 2 Kor 5, 20-6, 2; Mt 6, 1-6.16-18
Twongeye kwinjira mu gisibo. Igihe ngarukamwaka. Iminsi 40 yo gusenga, gusiba no gususurutsa abakene. Izo ni ingingo z’ingenzi zigarukwaho mu nyigisho zigamije gufasha abayoboke ba Kirisitu kuvugurura ubukirisitu bwabo. Igisibo ni igihe-shingiro mu mateka yose ya Kiliziya ya Yezu Kirisitu. Kwita kuri izo nyigisho z’ingenzi ni ko guhamya ibirindiro muri Kirisitu mu bihe byose.
Gusenga ni uguhuza umutima n’uwadutoje gusenga. Yezu Kirisitu yatwigishije gusenga. Yatubwiye ko ibyo atari ugusukiranya amagambo. Ngo burya gusukiranya amagambo ni iby’abatazi Imana, abo bose “bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza”. Mu bihe bikomeye byakunze kuranga amateka y’isi, hagaragara amatwara abiri mu bijyanye no gusenga.
Ku ruhande rumwe, habaho gushyira ku ruhande iby’Imana n’iby’amasengesho. Ababigenza batyo bashobora kubiterwa no gucika intege bananijwe na byinshi. Abagera mu bibazo by’urudubi bagatakaza icyizere cyose bakumva ko n’isengesho nta kamaro. Abo bavuga ko basenze ariko Imana ntiyumva. Abahagarika amasengesho ariko bashobora no kubiterwa n’umurengwe. Nk’abakize bakumva ko nta kindi bakeneye. Bene abo bazi ko gusenga ari ugusaba ibintu bakeneye. Kuba barabibonye nta bukene bundi, bumva ko bitakiri ngombwa gusenga.
Ku rundi ruhande, hagaragara ibibazo bikomeye by’imyemerere n’imisengere. Na none mu bihe by’ingorane n’ibibazo by’urudubi, haboneka abantu bashyira isengesho imbere. Ni byiza cyane. Cyakora rero, kimwe mu bimenyetso by’ibihe by’amage isi iba igezemo, ni ubusinzi mu masengesho. Amasengesho y’urudaca aranga ibihe nk’ibyo. Uburwayi bw’amasengesho burigaragaza. Isengesho ntiriba rikiri ugushyikirana na Yezu mu bwiyoroshye. Isengesho rihinduka urubuga rwo kwishakira indonke n’abayoboke. Habaho gukabya mu masengesho no kugaragaza ubuhengekerane hagati y’isengesho n’ubuzima bw’umuyoboke. Mu bihe by’ibibazo, haduka inyigisho z’urujijo zidashobora kwerekeza umuyoboke ku kuri k’Umushumba Mukuru Yezu Kirisitu. Uzabona udukoraniro tw’uruhuri duhuza abavuga ko basenga. Uzumva urusaku no gusakabaka mu misengere. Uzumva abantu babwejagura ngo barasenga. Uzumva abafata isengesho ryo gusingiza uko ritari. Uzabona ibikorwa n’imigirire koko biteye urujijo mu bantu.
Isengesho rigororotse ni ryo rikenewe igihe cyose. Iryo ni iry’abatagatifu badusigiye. Iryo ni irirangwa n’ubuzima bwuje urukundo rwa Yezu n’abantu bose nta buryarya.
Usenga koko ni na we ushobora gusiba neza. Kwa kwitarura iby’isi no kurangamira Yezu nta kubyiruka inyuma, ni aho ugusenga n’ugusiba bishingiye. Gufasha abatishoboye na byo ni amatwara aranga umuntu w’isengesho.
Iryo sengesho, uko kwigomwa n’uko gufasha abakene bijyana no kuba maso. Kureba ibiri ku isi bihabanye n’icyo Yezu Kirisitu ashaka, ni ko kumvikanisha ijwi rivugira abarengana. Yezu yahetse umusaraba kubera ibyaha by’abanangiye bakomeza guhakana ko ari We Mwana w’Imana Nzima. N’uyu munsi uwo musaraba arawuhetse kuko hari abakimuhakana. Abo bahakanyi bakoreye imisaraba itabarika inzirakarengane zipfukiranwa muri iyi si.
Dusabe imbaraga zo gusenga bigororotse. Tubihabwa no gutega amatwi Roho Mutagatifu tutabeshya. Turebe indushyi n’abananijwe dutobore dutangaze ukuri twamagane inabi iyo ari yo yose, duhamagarire abagira nabi kuva i buzimu bajya i buntu. Cyane cyane ariko duhore twisuzuma kugira ngo umutima wacu ugarukire Imana buri munsi.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Koleta, Roza wa Viterbe, Kalawudiyani, Olegariyo, Yuliyani wa Toledo na Anyesi wa Praga badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana