Igisingizo cya Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 06 Nzeri 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Kol 1, 15-20; 2º. Lk 5, 33-39

Pawulo intumwa yabaye inshuti nyanshuti ya YEZU KRISTU agakunda kumuhimbira ibisingizo biryoshye. Mu nyandiko ze yakunze gukoresha kenshi uburyo bwo gutaka no gusingiza YEZU KRISTU. Twibuke igisingizo kiri mu ntangiriro y’ibaruwa yandikiye Abanyefezi: umugambi Imana yagize wo kuducungura muri YEZU KRISTU (Ef 1, 3-14). Hari n’ikindi gisingizo dusanga mu ibaruwa yandikiye Abanyafilipi cyo gisingiza YEZU KRISTU wigize umugaragu agakuzwa (Fil 2, 5-11). Muri iki twasomewe mu isomo rya mbere, Pawulo agamije kurata KRISTU nk’ishusho rishyitse ry’Imana n’umurimo yakoze wo kunga abantu n’Imana akababumbira mu mubiri umwe ari wo Kiliziya.

Icyo ibyo bisingizo byose bigamije kutwigisha, ni uguhugura ubwenge bwacu maze tukiyumvisha ko nta kintu na kimwe cyaturonkera ibyishimo hirya ya KRISTU, ko nta n’muntu n’umwe usumbye YEZU KRISTU watuvanye mu mwijima akadukiza. Ni ukuvuga ko ubuzima bwacu bwose bushingiye kuri KRISTU. Ni We ukomeza kudusanasana muri Kiliziya ye. Iyo twabaye inshuti ze koko, duhora tumurata aho turi hose. Ni We twibuka kenshi maze impumeko yacu ikaba iye mu bihe byose haba mu ngorane haba mu byishimo. Ni We dusanga muri Ukarisitiya tukazindukira kumushengerera. Ku wa gatanu w’imboneka nka none, abakristu bakunze kumushengera bamwizeye. Ni We ejo tuzarangamira twifatanyije na Papa wacu twigomwa dusabira Siriya n’isi yose amahoro. Ni We abategetsi b’ibihugu bagomba kugarukira aho kwishongora bishora mu ntambara zica inzirakarengane. Ni YEZU KRISTU bagomba kwitegereza ngo abasakazemo amahoro.

Kuba inshuti ya YEZU KRISTU no kumuhimbira ibisingizo, nta kindi bivuze usibye kwemera kuyoborwa n’inyigisho ze zose uko yazitugejejeho. Abafarizayi bo bihitiyemo kwizirika ku nyigisho za kera banga kwakira inyigisho nshyashya za YEZU KRISTU waje ashaka kuvugurura byose ngo bishingire ku Mana y’ukuri Se wamwohereje. Ibigereranyo yabahaye by’ikiremo gishya cyaterwa ku gishura gishaje ntibigire icyo bitanga, cyangwa divayi nshya idashyirwa mu masaho ashaje ngo atava aho asandara, byose birumvikanisha ukuntu inyigisho ze ari nshyashya ku buryo kuzakira bisaba kureka imyigisho z’imihango ya kera idafite aho ihuriye n’Umukiro nyakuri muri YEZU KRISTU. Hari abadashaka kureka divayi yabo ya kera ngo basogongere inshya izanywe na YEZU KRISTU. Abo ni abavuga ko bemera ariko bagakomeza imibereho ishaje y’icyaha ivuguruza Amategeko y’Imana. Kwakira YEZU no kumuvuga ibigwi bigomba kujyana no kwemera inyigisho ze zose n’aho zaba zibangamiye ibyiyumviro byacu. Si Ivanjili igomba guhindurwa ngo yorohere amarangamutima ya muntu, ahubwo ni ibyiyumviro bya kimuntu bigomba kuva ku kabyo bikemera ukuri kw’Inkuru Nziza ya KRISTU. Erega ni We Muvukambere mu bapfuye, bisobanura ko ari We wa mbere wazutse mu bapfuye akaba ari We natwe dukesha kuzazuka. Ni ngombwa rero guhuza imibereho yacu n’inyigisho ze. Iyo tubanye na We, turangwa n’amahoro n’ibyishimo, dusa n’abari mu biriri bidashira ku buryo tudahangayikishwa n’imihango gusa y’idini rya kera nka bariyea Bafarizayi bumvaga ko gusiba kurya bisumbye gukurikiza inyigisho za YEZU KRISTU!

YEZU KRISTU naharirwe ikuzo n’ibisingizo, Umubyeyi we Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Eva, Onesiforo, Zakariya na Bega, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho