Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 1,1-31 ; 2, 1- 2
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo.
Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!», Urumuri rubaho. Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» Imana ihanga ikirere, maze itandukanya amazi ari munsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.Imana iravuga iti «Amazi ari munsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti!» Biba bityo. Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.
Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi, no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane.
Imana iravuga iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, munsi y’ikirere cy’ijuru!» Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. Imana ibiha umugisha ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!» Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.
Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo.Imana ibona ari byiza.
Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!» Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!»
Imana iravuga, iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama ; bizaba ibiryo byanyu. Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.
Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.
Zaburi 103 (104) 1-2a, 5-6, 10.12, 13-14b, 24.35c
R/Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,
maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
wambaye urumuri nk’igishura.
Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,
Ntizigera na rimwe ihungabana.
Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,
amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.
Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,
agatemba hagati y’imisozi.
Hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,
zikaririmba zibereye mu mashami.
Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo,
isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe.
Umeza ubwatsi bw’amatungo,
n’imyaka muntu ahinga.
Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!
Byose wabikoranye ubwitonzi,
isi yuzuye ibiremwa byawe!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 22, 1-13.15-18
Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.»
Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana.
Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we.
Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»
Zaburi ya 15 (16),5.8, 9-10, 1b.11
R/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze,
kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
Mana yanjye, ni wowe buhungiro bwanjye,
uzamenyesha inzira y’ubugingo.
Hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 14, 15-31; 15, 1a
Uhoraho abwira Musa, ati «Igituma ukabya kuntakambira ni iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.»
Umumalayika w’Imana wari urangaje imbere y’ingabo z’Abayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijoro ryose.
Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye.
Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!» Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo!» Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye, atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.
Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati
R/ Ndaririmba Uhoraho kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja! (Iyimukamisiri 15, 2-3, 4-5, 6.10a.11, 17)
Uhoraho ni we mbaraga zanjye, ni we ndirimba.
Ni we wankijije!
Ni we Mana yanjye reka musingize,
ni we Imana ya data reka mushimagize.
Uhoraho ni intwari ku rugamba, izina rye ni Uhoraho!
Amagare ya Farawo hamwe n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja,
Abanyamafarasi be b’imena, bamirwa n’Inyanja y’Urufunzo.
Ibizenga by’ikuzimu birabatwikira,
barigita mu mazi ikuzimu boshye ibuye!
Uhoraho, indyo yawe irangwa n’ububasha,
indyo yawe, Uhoraho, yajanjaguye umwanzi.
Wabyukije umuyaga wawe maze inyanja irabatwikira.
Uhoraho, mbese ni iyihe mana yahwana nawe ?
Ni iyihe ihwanye nawe, wowe urabagirana ubutungane ?
Ugatera ubwoba mu byo ukora bitangaje?
Ugakora ibintu bihebuje ?
Abawe uzabijyanira,
maze ubatuze ku musozi wagize ubukonde bwawe,
ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho,
mu Ngoro wiyubakiye n’amaboko yawe, Nyagasani.
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 54,5-14
Nimwumve ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe Yeruzalemu. Uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo ; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, yitwa Imana y’isi yose! Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye agira ati «Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa ?» Iyo ni Imana yawe ibivuze. Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira ngiye kugucyura. Mu burakari bwinshi nagize naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye ubivuze. Bizamera nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi ; nko muri icyo gihe cya Nowa, ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi.
N’iyo imisozi yava mu myanya yayo ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. Wagize ibyago, uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza, none dore amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako, bityo nkubake ku masarabwayi abengerana. Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura, inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye. Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagira amahoro atagira uko angana. Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira nta cyo uzatinya ; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazongera kukwegera.
Zaburi ya 29 (30) 3-4, 5-6ab, 6cd. 12, 13
R/Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.
Uhoraho Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza,
Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
maze ungarurira kure nenda gupfa.
Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,
Mumwogeze muririmba ubutungane bwe ;
kuko uburakari bwe butamara akanya,
naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka.
Ijoro ryose riba amarira gusa,
ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,
ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.
Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,
Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 55,1-11
Yemwe abafite inyota nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze rnwese ! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu ; nimuze kandi munywe amata na divayi, nta feza nta n’ubwishyu! Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza ? Nimutege amatwi rero munyumve kandi murye ikiri cyiza ; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi. Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. Nawe ihanga utazi uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikumenya rizakwirukira, ku mpamvu y’Uhoraho ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli waguhaye ikuzo rye. Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. Na none kandi nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye ritangarukaho amara masa, ritarangiie ugushaka kwanjye ngo risohoze icyo naritumye.
Indirimbo: Izayi 12, 12, 2, 4b-e, 5-6
R/ Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza mwishimye.
Dore Imana Umukiza wanjye,
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,
kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,
ni we wambereye agakiza.
Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
Nimubisubiremo muti «Izina rye ni ikirangirire.»
Nimuririmbe Uhoraho kuko yakoze ibintu by’agatangaza,
kandi mubyamamaze mu nsi hose.
Rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,
kuko Nyir’ubutagatifu wa Israheli,
utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Baruki 3, 9-15.32-38 ; 4,1-4
Israheli, umva amategeko atanga ubuzima, tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza. Bite se Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi, ukaba uriho usazira mu gihugu cy’amahanga? Dore warihumanyije wegera intumbi, none urabarirwa mu bajya ikuzimu. Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’Isoko y’Ubuhanga ! Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana, uba uriho mu mahoro adashira.
Ngaho siganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi, kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo, n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye. Ariko se ni nde wabonye aho ubuhanga butuye, akinjira mu bubiko bwabwo? Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi, yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe, we waremye isi ngo ibeho iteka ryose, akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose, we wohereza urumuri maze rukagenda. Yaruhamagara rukamwumvira rudagadwa, inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye; yazihamagara zikitaba zigira ziti «Turi hano», zinejejwe no kumurikira Uwaziremye. Uwo ni we Mana yacu, kandi nta n’undi wagereranywa na we ! Yaciye inzira zose ziganisha ku bumenyi, azereka Yakobo umugaragu we, na Israheli inkoramutima ye ; nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu.
Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana, bukaba n’Itegeko rizahoraho iteka. Ababwiziritseho bose bazaronka ubugingo, naho ababucaho bazapfe nabi. Yakobo, garuka ubwakire, ugendere mu nzira izakugeza ku mucyo, umurikiwe n’urumuri rwabwo. Wigira undi wegurira ikuzo ryawe, cyangwa ngo ibyiza warazwe ubigabize igihugu cy’abanyamahanga. Turahirwa twebwe Abayisraheli, kuko twahishuriwe igishimisha Imana !
Zaburi ya 18 (19),8, 9, 10, 11
R/Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.
Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.
Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima.
Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.
Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.
Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,
kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye.
Biryohereye kurusha ubuki,
kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli 36, 16-17a. 18-28
Uhoraho ambwira iri jambo ati «Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo. None rero ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, kimwe n’ibigirwamana bacyandurishije. Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ‘Uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye.’ Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo.
Ngaho rero bwira umuryango wa Israheli uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo. Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure ; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya, mbasbyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva.
Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.’»
Zaburi ya 50 (51),12-13,14-15,18-19
R/Mana yanjye, ndemamo umutima mushya!
Mana yanjye,ndemamo umutima usukuye,
Maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.
Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana.
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 6,3-11
Bavandimwe, ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.
Zaburi y 117(118),1.4,16-17,22-23
R/Alleluya, Alleluya, Alleluya !
Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !
Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,
bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»
Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,
maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !
Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,
maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.
Ibuye abubatsi bari barajugunye,
ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !
Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,
maze biba agatangaza mu maso yacu.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24,1-12
Ku wa mbere ukurikira isabato mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye. Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. Ariko binjiye ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu. Barumirwa bayoberwa ibyo ari byo ; nuko abagabo babiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana. Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso ; ba bagabo ni ko kubabwira bati “Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye ? Ntari hano ahubwo yazutse. Nimwibuke uko yababwiye akiri mu Galileya, ngo ‘Umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu’.” Nuko abagore bibuka ayo magambo ye.
Bavuye ku mva bajya kubitekerereza ba Cumi n’umwe n’abandi bose. Hari Mariya Madalena na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo ni ko babwiraga intumwa. Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi ntibabemera. Nyamara Petero we arahaguruka yiruka ajya ku mva. Yunamye abona udutambaro twonyine. Nuko asubira imuhira atangazwa cyane n’ibyari byabaye.