Ku wa 3 w’icya 31 Gisanzwe A, 4/11/2020
Amasomo: Fil 2, 12-18; Zab 26, 1, 4abcd, 13-14; Lk 14, 25-33
Bavandimwe, ijambo ry’Imana ryo kuri uyu munsi rirongera kutwibutsa ko Imana ari yo igomba kugira umwanya wa mbere mu buzima bwacu. Usanga Yezu agomba guhara ababyeyi, abavandimwe n’inshuti akamukurikira. Ubuzima bwa gikiristu ni ukunywana na Kiristu tukagirana igihango gisumbye ibihango byose dushobora kugira kuri iyi si. Umukiristu ufite ukwemera guhamye abohoka ku kwizirika ku by’isi bihita. Uwamenye Yezu by’ukuri abona ko ubu buzima butegura ubugingo buhoraho dutegereje. Uwakiriye iryo hame nta gishobora kumuzitira mu rugendo rugana Imana. Agira imbaraga zo guheka umusaraba we agakomeza urugendo.
Nk’uko ivanjili yabigarutseho ubuzima bw’ukwemera ni nko gukora umushinga. Ni ukubaka, kandi tuzi ko ushaka kubaka ibikomeye abanza kumenya aho yubaka agashaka Ibikoresho bikomeye akitegura neza akoresheje imbaraga. No mu kwemera kwacu dusabwa kugira imbaraga tugashirika ubute tugashaka umukiro uturuka ku Mana. Ubukiristu kandi, Yezu atweretse ko ari urugamba. Ntidukwiye kwirara inzira iracyari ndende ndetse n’intwaro dufite ziracyari nkeya. Ni igihe cyo guhaguruka tugahamya ukwemera tudashidikanya. Iyaba uko dushyira imbaraga dushaka ubuzima bwa hano ku isi ari ko twazikoreshaga dushaka umukiro uturuka ku Mana, hari ibibazo byinshi byakemuka. Dukorere Imana ntawe uduhagarikiye twigane abakiristu bi’Filipi Pawulo ashimira uburyo bakomeje kumvira Imana n’igihe atari abari iruhande. Ukwemera kwacu kutubere umuco uturanga aho turi hose n’igihe cyose.
Dusabe Imana itwongerere imbaraga n’ubushishozi turwane urugamba rwayo. Nyina wa Jambo aduhakirwe.
Padiri Sindayigaya Emmanuel.