Ku wa 5 w’icya mbere cy’Igisibo, B, 23/02/2018
Amasomo matagatifu: Ezekiyeli 18, 21-28; Zab 130 (129), 1-8; Matayo 5, 20-25
Bavandimwe,amasomo matagatifu y’uyu munsi aragaruka neza Kuri imwe mu ngingo z’ingenzi ziranga inyigisho y’Igisibo: kwigorora n’Imana no kwigorora n’Abavandimwe. Umuhanuzi Ezekiyeli aragaruka ku buryo bunoze ku mubano wacu n’Imana Umubyeyi wacu. Imana iduhamagarira kuba intungane nk’uko na yo ubwayo ari Intungane. Ntako bisa kubona Imana iduhamagarira gusa na yo kandi ikabidufashamo. Ni ingabire itagereranywa dukwiye guharanira kandi tukayikomeraho. Kandi ni mu gihe ngo “umwambari w’umwana agenda nka se (cg nka Shebuja)” kandi ukwibyara bitera ababyeyi ineza. Imana yishimira kutugira abayo ikadusangiza ku byiza byayo. Uwagize amahirwe yo kubona urumuri rw’ijuru akarwakira akagendera mu butungane, nabukomereho yirinde gusubira mu mwijima w’ibyaha n’ingeso mbi. Kuko kuba kure y’Imana ni rwo rupfu rubi. Uri mu bibi na we niyumve ko Imana imuhamaharira guhinduka akava ibuzimu akajya ibuntu. Kuko Imana ntabwo yishimira urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo yishimira ko ahindura imyifatire ye maze akabaho. Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze, agakora ibitunganye agakurikiza ubutabera, azabaho ntabwo azapfa. Ariko niba uwari intungane aretse ubutungane bwe agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Kubera ubuhemu bwe n’ibyaha bye azapfa.
Bavandimwe, Nyagasani aratwibutsa ko tudakwiriye kwirara, ko tugomba kumukomeraho kugira ngo adukomeze mu nzira ze kugera ku ndunduro. N’uwaba yaraheranywe n’ikibi kandi, nta rirarenga, Nyagasani aramuhamagarira kukireka agaca ukubiri na cyo kugira ngo agire ubuzima.Yezu Kristu kandi arabinonosora neza mu Ivanjiri y’uyu munsi aho atwereka ko kubana n’Imana bidusaba no kubana neza n’abavandimwe bacu, kandi tukabaha agaciro kuko twese twaremwe mu ishusho y’Imana. Niba kandi tugize icyo dupfa twihutire kwigorora hato bitazatuviramo impamvu y’urubanza n’ubucibwe. Abantu ntibabura ibyo bapfa mu mibanire yabo, kuko burya ngo nta zibana zidakomanya amahembe kandi ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu. Gusa uburyo tubyitwaramo ni byo bigaragaza ko turi aba Kristu koko. Kumenya gusaba imbabazi no kuzitanga tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi dufashijwe n’isengesho.Twibuke ko turiho kubera imbabazi z’Imana kuko yatubabariye muri Yezu Kristu ikadusubiza ubugingo twari twaricuje kubera ibyaha byacu, n’ubu ikaba ikomeza kuturwaza iyo tuyirumbiye twagarura agatima ko kwicuza ikatwakirana impuhwe zitagira urugero. Imbabazi zayo rero zigomba kuturanga mu mibanire yacu nk’uko tugira tuti: utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.Gusaba imbabazi igihe twahemutse no kuzitanga igihe twahemukiwe ni bimwe mu by’ingenzi biranga abari mu nzira y’ijuru. Ibi kandi bigomba gushinga imizi mu mutima ukeye utarangwamo inabi,indishyi, induru, inda y’umujinya, inkomanga, ishyari, urwango cyangwa izindi ndwara z’umutima w’ababuramana (abadatuwemo n’Imana). Bityo tukagira ibitekerezo n’amagambo bifite ubuziranenge nk’uko Nyagasani yabitwibukije. Niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi ntabwo muzinjira mu ngoma y’Ijuru. Bivuze rero ko ubukristu, ubutungane bwacu butagomba kuba ubw’imihango gusa cyangwa imyifatire y’inyuma gusa idahuye n’ibiri mu mutima,ahubwo ibi byagombye kuba akuzuye umutima gasesekara n’inyuma. Dukwiye rero gusuzuma n’ibitekerezo byacu n’amagambo tubwira abandi cyangwa tubavugaho tukareba niba byujuje ubuziranenge. Burya ngo akarenze umunwa karushya ihamagara, umutavu w’ururimi iyo uciye ikiziriko ntugarurwa, utazi irengero ry’amagambo agira ngo umuyaga ni igaju.Yezu aradusaba kwirinda n’amagambo mabi ashobora kwangiza ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu, ku mutima cyangwa no ku mubiri.
Bavandimwe, iki gihe cy’Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwiyunga n’Imana n’abana bayo. Ntikizadusige uko cyadusanze. Ijambo ry’Imana rijye ribidufashamo. Ntibibe nka bimwe abanyarwanda bagira bati: aho guhana umupfu wayobya umuvu, ntawe uhana uwahanutse, ni ugutokora ifuku, ni uguta inyuma ya Huye, kugosorera mu rucaca n’izindi mvugo zigaragaza ko hari igihe twumva inyigisho n’impanuro bikadupfira ubusa.
Dusabe inema yo kugarukira Imana, Kwanga ibyaha n’izindi nyinshi ari izigaragara mu Isengesho rya Rozari n’izindi. Muri iki gihe cy’Igisibo Nyagasani azitubuganizamo ku buryo bw’umwihariko iyo dukurikije inyigisho y’Igisibo Kiliziya itugezaho. Kuri uyu wa 5 kandi twifatanye n’umushumba wacu Nyirubutungane Papa Fransisko nk’uko yabisabye Kiliziya y’isi yose, mu gusiba no gusenga cyane dusabira isi amahoro by’umwihariko abana b’Imana bugarijwe n’urugomo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani y’Amajyepfo hamwe mu hagaragara cyane umutekano muke muri iki gihe.
Yezu wacu, tubabarire ibyaha byacu uturinde umuriro w’iteka, igarurire roho z’abantu bose maze uziyobore inzira y’Ijuru, cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe. Amen.
Padiri Felicien HARINDINTWARI, Espagne