Igorore n’uwo muva inda imwe

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’Igisibo, tariki ya 19/2/2016

Amasomo:  Ezk 18,21-28  ; Zab 130(129);   Mt 5,20-26

 Banza ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe. (Mt 5,24)

Bavandimwe, Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riradufasha  kumva ko Yezu adusaba kuba beza imbere n’inyuma, bikagaragarira mu kubana neza no gukundana  birushije uko twabigenzaga.

Ahereye ku mategeko amwe namwe yari asanzwe yubahirizwa,  nk’iritubuza kwicana, Yezu ararenga icyo  gikorwa kibi;  ahubwo  adusabe no kwirinda impamvu iyo ari yo yose yatugeza aho ngaho.  Ntabwo ari igikorwa cy’inyuma gusa kerekana ko wishe umuntu ;  ahubwo kwica bifite umuzi  mu mujinya, ibitutsi, intonganya,… Uwo uzakorera ibyo, uzamenye ko watangiye kumwica muri wowe. Ese njya ndakara ? ndasuzugura ? Mvuga amagambo mabi akomeretsa ? Ibyo mbwirwa na Yezu, muri iki gisibo, ndasaba kugira ngo bimurikire imyitwarire yanjye.

Ikindi bavandimwe,  ni uko igihe abantu bahora bashwana, n’umubano wabo n’Imana uba wahashiriye. Imana ntiyemera ibikorwa byose nashaka kuyereka  igihe ntakunda abavandimwe banjye. « Igihe uzaniye Imana ituro ryawe, ukibuka ko hari uwo mufitanye akabazo, rirambike aho, ubanze ujye kwigorora na we » (Mt 5,24). Wenda wibutse ko hari uwo mwaraye mutonganye ,  uwo mutakivugana,.. Kandi burya, ntabwo  ngomba kwibwira ko  ari undi ugomba kubanza kuza kunshaka , ahubwo ninjye ubona ko umubano utameze neza nkafata iya mbere  nkajya kumusaba ubwiyunge. Ese ntawe nkeneye kwiyunga na we uyu munsi ? Menya ko kugira ngo guhinduka kwawe byakirwe n’Imana, bikwiye no  kuba  bibonwa n’abantu.

Hari ubwo wagira uti : « Njye nta mwanzi  ngira ». Ariko se koko nibyo ? Nta muntu tutabona ibintu kimwe bityo nkumva ambangamiye ? Nta muntu umbwiza ukuri bikambabaza, cyane iyo ndi mu murongo utari mwiza, nkumva ndamwanze ? Ivanjili iransaba gufata iya mbere, niba hari ikibi yankoreye;  kuko akenshi tubangukirwa no kutihanganira ibibi byakozwe n’abandi.

Nyagasani arifuza ko imibanire yacu n’abandi yaba myiza : «  Umugiranabi  niyanga ibyaha byose yakoze akisubiraho, azabaho… » (Ezk 18,21,28) . Ntiyifuza ko twahura n’ingaruka mbi z’ibibi dukora : « Uwari intungane niyishora mu bicumuro, azapfa nabi » (Ezk 18,26). Arashaka ko twubaka sosiyete y’abantu bakundana kandi beza :  «  Banza ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe, ubone kuza kwegera Imana » (Mt 5,24) .

Tubisabirane ! Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Arkidiyosezi  ya Kigali

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho