Ihamagarwa ni ubuhamya bw’ukuri

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 11 Gicurasi 2014 – Umunsi Mpuzamahanga wa 51 wo gusabira Ihamagarwa ry’Abiyeguririmana

Amasomo: Intumwa 2, 14a.36-41; Zab 22(23); 1Petero 2, 20b-25; Yh 10, 1-10

Turi ku Cyumweru cya kane cya Pasika tumenyereye kwita Icyumweru cy’Umushumba Mwiza. Kuri iki cyumweru kandi, ni Umunsi Mpuzamahanga wo gusabira Ihamagarwa ry’Abiyeguririrmana ku ncuro ya 51, aho Kiliziya y’isi yose izirikana ijambo rya Yezu yabwiye abigishwa be ati: “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye” (Mt 9, 35-38). Uyu munsi hari ubutumwa bwihariye Nyirubutungane Papa Fransisko yawugeneye bufite interuro igira iti: “Ihamagarwa ni ubuhamya bw’ukuri”.

Yezu Kristu niwe Mushumba mwiza koko. Umushumba umenya intama ze zose buri yose mu izina ryayo. Nazo zikamumenya zikanamumenyera, zikamenya aho anyura azisanga, zikamenya ijwi rye kandi yazihamagara zikamukurikira zishimye.

…. Maze agahamagara intama ze mu mazina yazo …”

Bavandimwe, buri wese muri twe Yezu, Umushumba mwiza, amuzi mu izina rye. Ibi bitwereka urukundo rw’Imana, kandi bikanatwibutsa ko mu umubano wacu nayo, tudakwiye kugarukira ku bya rusange. Yego ibya rusange muri Kiliziya ni byiza kandi ni ngombwa. Isengesho n’ibikorwa biduhuza n’abandi ni indasimburwa mu kwemera kwacu. Intama zigomba kugira urugo umushumba azisangamo, kandi ntiziba mu bwigunge, ahubwo aziragira ari umukumbi umwe. Ariko ibyo ntibikuraho umubano wihariye na Yezu, kuko muri twe nta n’umwe uhwanye n’undi mu miterere karemano no mu mateka. Kuba Yezu atuzi twese kandi adukunda nka Kiliziya, ntibikuraho ko amenya na buri rugingo rwa Kiliziya. Yezu yaratwitangiye twese, ariko kandi yaranyitangiye jyewe ku giti cyanjye. Mu buzima bwacu ibyo byombi tugomba kumenya kubihuza. Iki ni kimwe mu bituma urukundo rw’Imana rutubera iyobera: “Yaradukunze aratwitangira” na “Yarankunze aranyitangira” byose ni ukuri ku buryo bumwe. Kudukunda twese hamwe ntibigabanya urukundo ankunda jyewe ku giti cyanjye, kandi kunkunda ntibivuga ko adakunda naka ku mpamvu iyo ari yo yose. Kuri twebwe abantu si ko bikunze kumera, kuko hari igihe gukunda runaka byumvikanisha ko nta wundi ushobora guhwana na we. Yezu adukunda nk’abantu, nka Kiliziya, bitagabanyije urukundo akunda buri muntu mu mwihariko we, mu byo adahuje n’abandi. Niba dushaka kuba nka Yezu, twagombye guhora ducengera ibanga ry’urwo rukundo kandi tugahora tumusaba ngo arutwongerere.

Intama zanjye zimenya ijwi ryanjye zikankurikira

Kumenya ijwi rya Yezu bisaba kubyimenyereza. Uko umwumva kenshi, uko uzirikana ibyo avuga, ugenda umenya ijwi rye kandi ukamenya icyo yavuga n’icyo adashobora kuvuga. Ni ko bigenda mu mibanire. Hari ijambo bakubwira bati ni naka warivuze, ukaba warahira uti muramubeshyera si we, kuko umuzi neza. Yego abantu dushobora guhindika, ariko Yezu we ntahinduka, Ijambo rye ntirihinduka. By’akarusho, uwo uzi neza iyo bibaye ngombwa uranamuvugira, kuko uba uzi ko iyo ahibera atari gutandukanya cyane n’ibyo umuvugiye. Yezu aratuzi, ashaka ko natwe tumumenya. Kumva ko kumumenya ari byiza gusa ntibihagije, tugomba gushira ubute tukiga kumumenya, kandi niwe utwiyigishiriza, icya ngombwa ni ukumwemerera, tugakorana icyizere icyo atubwira cyose.

Nazanywe no kugira ngo intama zanjye zigire ubugingo

Yezu Umushumba mwiza, ubushumba bwe bugamije kandi gutanga ubugingo. Ntashakisha ubuzima muri twe, kuko niwe Nyirubugingo na Buzima. Ahubwo atanga ubugingo bwe kugira ngo tugire ubugingo, nitwe tugomba kubumushakishamo. Kwiyita umushumba ni ikigereranyo kiza gituma dutera intambwe mu kumumenya. Ariko aranadusobanurira kugirango tutamwitiranya n’abiyita abashumba. Hari abatungwa n’izo baragiye, bagahora batekereza uburyo bazinyunyuzamo ubuzima. Igisanzwe kuri twebwe abantu ni uko umushumba atungwa ubushumba bwe. Habaho abashumba beza bakunda izo baragiye, bakazishakira ikiza, zamererwa neza bakishima, bidatewe gusa n’inyungu bazitegerejeho, ahubwo gusa kuko bazikunda, ariko nyuma aka muntu kakazamo, kuko n’iyo wazikunda ute, ugomba kuzishakishamo ikigutunga. Ubushumba nk’ubwo bujyanye n’urukundo imyumvire y’isi ya none, aho inyungu igenga byose, bushobora gutuma tutumva neza ubushumba buhebuje bwa Yezu. We ntashakisha aho akura ubuzima, ahubwo niwe buzima bwacu. Ni umushumba utagereranywa kuko icyamuzanye ni ukuduha ubuzima atageruye kandi atitangiriye. Ikimushimisha ni uko tubwakira, tukabugira. Nta cyo atakora kugira ngo tugire ubuzima, we wemeye kwitanga wese, ku musaraba kugira ngo tugire ubuzima.

Ukwitanga atitangiriye kandi atinuba nibyo Intumwa ye Petero Mutagatifu adusobanurira mu isomo rya kabiri kandi akadusaba kubyigana. Ibyiza byose tubwirwa ku Butatu Butagatifu, mu bikorwa byabwo byose, byo kurema gucungura no kuyobora mu nzira igana ijuru, tugomba kubona uburyo bwo kubigiraho uruhare mu buzima bwacu bwite no mu mibanire n’abandi. Kumva Umushumba Mwiza, tukamumenya, ntacyo byaba bimaze nta n’ubwo byashoboka tutiyemeje kumwigana ingiro, tutifuje gusa nawe. Ni we rembo rigana mu Mana dukomokaho kandi twifuza kuganaho.

Ihamagarwa ni ubuhamya bw’ukuri

Ni cyo uyu Munsi Mpuzamahanga wo gusabira Ihamagarwa ry’abiyeguririmana ugarukaho. Muri twebwe hari bamwe biyemeza kwigana Umushumba mwiza ku buryo bukomeye kandi butaziguye, babikesha mbere na mbere ingabire y’Imana muri Batisimu Ntagatifu yabakinguriye irembo. Mu kwigana Umushumba Mwiza icy’ingenzi ni ukwiyemeza kwitanga utitangiriye nka We, noneho nyuma, bitewe n’ingabire Nyagasani yaremanye buri wese, nk’umugabo cyangwa umugore, akaberaho abavandimwe. Bityo mu guhara amagara bwite, akaronka ibyishimo n’ubugingo bitari ibya hano ku isi, ndetse utanasobanura ku buryo bwuzuye wifashishije indangagaciro ziranga ubuzima bwa hano ku isi. Uyu munsi turasaba ngo bene abo biyongere mu rubyiruko rwacu. Abasore n’inkumi biyemeza gushushanya ubuzima bwabo ku bwa Kristu, baha isi ubuhamya bukomeye bwa Kristu we Kuri k’ubuzima. Mu bihe turimo kumenya ukuri birakomeye, kuko muntu waremwe ku buryo afite kamere ihinduka yiyumva kurushaho nk’urugero rwa byose, ku buryo bamwe twumva ko aho kugirango tubereho Imana, ahubwo ari yo ibereyeho twe. Umuntu ugeze mu kigero cyo gua icyerekezo ubuzima bwe, kugira ngo ahitemo kuberaho Imana kubera abavandimwe, ni ikimenyetso gikomeye cy’Ukuri kw’Imana. Uyu munsi bene abo bajyambere tubahe inkunga y’isengesho, kuko gukurikira umuhamagaro w’ubuzima bwo kwiha Imana, n’ubwo bishimisha kandi bigafasha bose kumenya Imana, ubuzima rusange bwo mu isi butaborohereza gukurikira nta nkomyi icyo cyerekezo cy’ubuzima ndengakamere.

Umushumba mwiza tumukunde, turusheho kumumenya, tumenyere ijwi rye, tumwigane mu kwitangira abandi, kandi nadutorera umuhamagaro wo guhorana nawe kuryo budasanzwe twe kumwima amatwi. Cyane dusabire abato bageze igihe cyo guhitamo ubuzima bwazabafasha hano ku isi gukunda Imana, kuyimenya no kuyikorera, bamenye ko kwitanga bifite agaciro kanini, kandi babyigire kuri Yezu, we Mushumba mwiza.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho