Ihame ukwemera gushingiyeho

Ku wa 5 w’icya 3 cya Pasika, 23 Mata 2021.

Amasomo: Hoz 14, 2-10; Mk 12, 28b-34

Bavandimwe, muri iki gihe cya pasika ni umwanya abemera Kristu wazutse mu bapfuye duhamya iryo hame rikomeye ukwemera kwacu gushingiraho. Ni ukuvuga izuka rya Kristu risobanura izuka ry’abapfuye. Yezu wazutse avugurura ubuzima bwacu azura n’abapfuye kuri roho akabaha imbaraga zo guhinduka no kumwamamaza hose bashize amanga.

Mu ijambo ry’Imana tuzirikana none, cyane mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa turumva ububasha bukomeye bwa Yezu wazutse. Ni we utanga ubuzima bushya.Yahinduye Sawuli aba intumwa ihamye mu mahanga yose yamamaza Inkuru Nziza y’izuka. Kugeza na n’ubu, inyandiko ze ziratuyobora. Iyo dutekereje ukuntu ari we wari ufite umwete udasanzwe mu kurwanya no kwica abakirisitu, twahamya tudashidikanya ko nta kinanira Imana. Pawulo (Sawuli) yari mu nzira ajya i Damasi “nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota “. Nk’uko tubibona muri iri somo, Pawulo amaze guhura na Yezu yagize ingabire zikomeye aba intumwa itijana ya Yezu. Yasobanukiwe neza Yezu uwo ari we, amenya n’icyo amushakaho. Iyi ngabire Pawulo yagabiwe itwereka ko Imana irema bushya, mbese izura abapfuye.

Pawulo ataramenya Kristu yari ameze nk’uwapfuye atumva atabona Yezu by’ukuri. Nuko aho amariye kumumenya ahinduka ubudasubira inyuma aba intumwa mu zindi ku buryo budashikanywaho. Ni ukujya tutiheba twibwira ko hari uwageze kure ku buryo Imana itashobora kumugarura. Mutagatifu Agustini,  umukurambere wa Kiliziya wo mu gisekuru cya kane hari aho agira ati: “iyo mutagatifu Sitefano adasabira Sawuli (Pawulo) ntituba twarabonye mutagatifu Pawulo”. Twibuke ko igihe bica Sitefano Sawuli ari mu bishimiye urwo rupfu kuko icyo gihe yari atarahura na Yezu wazutse. Ibi biratwereka ko ihinduka rya Pawulo ari ikimenyetso gikomeye ko Kristu wazutse ari kumwe natwe kandi akaba yiteguye kudukiza. Natwe tugire imbaraga no kwizera umukiro muri bagenzi bacu.

Turumva kandi ko uhuye na Yezu wazutse yumvira Kiliziya. Ntashidikanya kuyishakiramo umukio utangwa na Yezu ubwe. Pawulo yasanze Ananiya yemera kubatizwa, yemera gutozwa ukwemera….”yongera kubona maze aherako arabatizwa“. Ubutumwa duhabwa na Yezu tubusohoreza muri Kiliziya ye. Ni yo iduha umubiri n’amaraso bya Yezu. Nk’uko ivanjili ya none ibitwibukije “nimutarya umubiri w’umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye ntimuzagira ubugingo muri mwe”. Yezu akomeza kubana natwe mu masakaramentu ye, cyane cyane muri Ukaristiya duhabwa. Ntago ari kure yacu ahubwo ahora adushakashaka.

Tumwizere tumube hafi adukize. Tugire ukwemera n’umutima witangira Inkuru Nziza azabidufashamo. Umubyeyi Bikira Mariya we wemeye mbere aduhakirwe kuri Kristu.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho