Inyigisho y’uwa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Pasika, ku wa 08 Mata 2016
« Intumwa zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu (Intu 5,34-42)
Bavandimwe,
Turakomeza guhimbaza munsi mukuru wa Pasika. Kristu yarazutse, ni muzima. Alleluya Alleluya. Koko yadukoreye ibitangza, yatuvanye mu mwijima, aratumurikira, yatuvanye mu gahinda adusendereza ibyishimo, yadukuye ahabi adushyira aheza, yadukuye mu rupfu rw’icyaha aduha ubuzima bw’abana b’Imana. Guhimbaza Pasika k’uko mubizi birimo intera eshatu : Kristu yarazutse, kuzukana na Kristu, kuzura abapfuye.
- Kristu yarazutse
Umukristu ni umuntu wemera ko Yezu Kristu yazutse. Ni byo koko Kristu yarazutse. N’ubwo azuka nta banyamakuru bari bahari ngo bafate amajwi n’amashusho, hari abamubonye maze kuzuka nk’uko byari byaranditswe. Hari abagabo n’abagore bahamya ko Kristu yazutse kuko bamubonye bagasangira nawe aho amariye kuzuka mu bapfuye. Abo ni Mariya Madalena, Petero na Yohani, Tomasi n’izindi ntumwa, abigishwa bajyaga Emawusi n’abandi. Tugendera rero ku buhamya bwabo. Koko rero hahirwa abemera batabanje kwirebera nk’uko Yezu yabibwiye Tomasi. Turi muri abo Yezu yavugaga bemera Yezu bataramubonye n’amaso y’umubiri. Twe tumubonesha amaso y’umutima, amaso y’ukwemera. Umukristu rero ni uwemera ko Kristu yazutse. Akaba ari nayo mpamvu duhimbaza icyumweru, umunsi Nyagasani Yezu yazutseho. Ku cyumweru, abakristu bateranira hamwe, bagasangira Ijambo ry’Imana n’ukaristiya umubiri wa Kristu. Nk’uko Yzeu yigaragarije abigishwa be ku cyumweru, natwe ku cyumweru aba ari hagati muri twe mu Ijambo rye no mu Ukaristiya.
- Kuzukana na Kristu
Kwemera ko Kristu yazutse ni byiza ariko ntibihagije. Ntabwo Yezu yazutse agamije kutweraka ko kuzuka bibaho. Nk’uko tubihamya mu ndangakwemera (Credo), “icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire”. Ni byiza kuririmba Aleluya, ndetse tugacinya n’akadiho ariko hari intambwe ya kabiri tugomba gutera: kuzukana na Kristu. Yezu wazutse arashaka kudukura mu mva Sekibi yadushyizemo, arashaka kutubohora ku ngoyi zose atubohesha ahereye ku ngoyi y’ubwoba. Guhimbaza Pasika ni ukwemera ko Yezu wazutse yinjira mu buzima bwacu akabuvugurura akabuhindura bushya. Urugero nabaha rw’umuntu wahimbaje by’ukuri izuka rya Kristu ni Petero. Muramwibuka kuwa gatanu mutagatifu uburyo yihakanye Yezu gatatu. Ati “simuzi, sinzi ibyo murimo kuvuga”. Isake ibitse nibwo yamenye ko yakoze ishyano. Aho kwiyahura nka Yuda, yasohotse aririra ibyaha bye.
Tumurebe Yezu amaze kuzuka. Yaramubonekeye bariyunga, nk’uko Petero yamwihakanye gatatu yongera guhamya gatatu ko amukunda. Dushobora gukeka ko ari amagambo. Oya. Urukundo rwa Petero ruzira uuryarya. Kuri pentekosti, Petero yuzuye Roho Mutagatifu, asohoka mu nzu bari bifungiranyemo, atangira kwigisha ko Yezu ari muzima. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Luka atubwira ukuntu Petero na Yohani bafunzwe. Babuze icyo babarega babakubita ibiboko, babatera ubwoba bati “Turabarekuye. Ariko ntimuzongere kwigisha mu izina rya Yezu”. Uzi uko Petero yashubije: “Tugomba kumvira Imana kuruta uko twumvira abantu”. Iri jambo rirakomeye. Kuzukana na Kristu ni ukuva mu bwoba, tukamenya ko tugomba kumvira Imana mbere y’abandi bose, ububasha baba bafite bwose. Mu isomo ry’uyu munsi mwumvishe ukuntu Petero n’izindi ntumwa bagiye bishimye kuko bagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, bazira izina rya Yezu. Kuzukana na Kristu ni ukubaho mu buzima bushya burangwa nibyishimo, amahoro n’amizero bikomoka kuri Kristu wazutse. Ubigezeho, hari indi ntambwe ya gatatu ahamagarirwa gutera: kuzura abapfuye.
- Kuzura abapfuye
Ese birashoka? None se ko ari Yezu ubidusaba, birashoboka. Mwibuke yohereza ba Cumu na babiri mu butumwa. “Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi” (Mt 10, 7-8). Nk’uko mubizi, izuka riri ukubiri. Hari iyuka ry’imibiri, rizaba ku munsi w’imperuka, hari n’izuka ry’imitima, riba buri munsi.
Abanyarwanda mu bushishozi bwabo bavuga ko urupfu ruri ukubiri. Hari upfa bagahamba. Ngo nirwo rupfu rwiza. Hari n’upfa ahagaze. Uwo rero niwe Yezu atwoherezaho ngo tumukure mu imva. Koko rero imva ni agahinda kadashira, ni ukwiheba. Imva ni ishyari, ni inzika ni nda nini. Imva ni ingeso y’ubujura, ubusambanyi, ikinyoma, ubuhemu… Kuzura abapfuye ni ukubafasha kugira amahoro n’ibyishimo bikomoka ku Mana. Ni ukubafasha kuva mu byaha kuko burya ngo nta mahoro y’umunyabyaha.
Bavandimwe, dukomeze duhimbaze izuka rya Kristu. Twemerere Kristu atuvane ma gahinda, adusendereze ibyishimo, atuvane mu mwijima atumiurikire, atuvane mu rupfu adusendereze ubuzima nya buzima. Bityo natwe tube umunyu n’urumuri mu ngo zacu, ku kazi n’ahandi. Dusabirane kugira ngo mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abakristu dukomere mu kwemera kandi dukomeze abandi.
“Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva” (Ef 4,29)
Padiri Alexandre UWIZEYE