Ariko se bite n’ijambo ‘gukunda’ ? Naba ndyumva nte?

Kuzirikana ku ivanjili ya Lk 10, 25-37, ku wa mbere w’icyumweru cya 27 bisanzwe / C,

Taliki ya 03 Ukwakira 2016

Mukristu muvandimwe, Ivanjiri ya none itangira igira, iti:“Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” Iki kibazo umwigishamategeko abaza Yezu ni ikibazo cy’ingenzi buri mukristu wese yari akwiye kwibaza buri munsi. Igisubizo wowe ubwawe utanga kuri iki kibazo, ku ruhande rumwe, gishobora gutuma uyobora intambwe zawe mu buzima bwuje ibyishimo bihoraho iteka, cyangwa se ku rundi ruhande, ukaba waziyobora hahandi Yezu avuga ko abiberaho bitaza ugushaka kw’Imana ko gufasha abari mu kaga bazababara iteka (Mt 25,46).

Mu ivanjiri , igisubizo umwigishamategeko atanze, kandi Nyagasani Yezu akaba acyemeye akagishima, ni ugukunda Imana na mugenzi wawe. Muri make, gukunda by’ukuri ni yo nzira yonyine yakuyobora ku ihirwe ridashira.

Ngo “aho ubukungu bwawe buri niho werekeza umutima wawe” ( Mt 6, 21). None mukristu muvandimwe, waba uwerekeje ku rukundo nyarwo? Muri iki igihe, ijambo urukundo hari abaritwara intambike, ni ukuvuga uko bishakiye, bakariha ibisobanuro bibaganisha ku nyungu bifuza, zitambamiye ivanjiri ya Yezu Kristu. Ariko se njye bite n’iryo jambo gukunda? Naba ndyumva nte? Nkunda Imana ? Kuba mvuga ko nyikunda, hari uburyo bufatika mu buzima bwanjye bwa buri munsi ngaragarizamo ko koko nyikunda? Igisubizo cyanjye bwite ni cyo cy’ingenzi kugira ngo mbe na fata umugambi ukwiye ngahinduka niba nari ntangiye gutana, cyangwa se ngakomeza njya mbere, niba nari mu nzira nziza!

Mukristu muvandimwe, gukunda Imana ni imbaraga zawe zose ni cyo Nyagasani agusaba uyu munsi kugira ngo nubikora uzaronke ubugingo buhoraho iteka. Ugomba gukunda Imana kuko ari yo yabanje kugukunda mbere. Yezu atwigisha ko iryo ari ryo tegeko ry’ingenzi, hamwe no gukunda mugenzi wawe (Mt 22,37). Mu gukunda mugenzi wawe, cyane cyane uwo ari we wese uri mu kaga cg mu bibazo by’inzitane bitajya bibura mu buzima bwa buri munsi, ni ho ukwiye kwihatira kugaragariza bya nyabyo, uko bwije n’uko bukeye, ko ukunda Imana. Kandi mu ivanjiri ya none, Yezu abwira umwigishamategeko, ati “ushubije neza”; nukunda Imana na mugenzi wawe mu kuri nta buryarya uzagira ubugingo ( Lk 10, 28).

Umwigishamategeko abaza Yezu ati “mugenzi wanjye ni nde? ( Lk 10,29), yari asanzwe azi ko mugenzi we ari umuntu wese wo mu muryango wa Israeli, ariko bikanashoboka ko mu kuzirikana kwe yaba yarasanze bidahagije, bityo akaba yari ashaka kugira icyo yunguka. Yezu rero mu kumucira umugani w’umunyasamariya w’impuhwe, amwereka ko agomba kwagura umutima we, maze, nk’umuyahudi, akarenga gukunda gusa uwo basangiye igihugu, ubwoko cyangwa bahuje amaraso. Yanamufashije kwiyumvisha ko umuherezabitambo n’umulevi, bombi bari bategetswe gukurikiza itegeko ry’urukundo kurusha abandi bayahudi, batagaragaje igikorwa cy’urukundo-nyampuhwe, ahubwo ko umunyasamariya wari insuzugurwa mu bayahudi, ndetse agafatwa nk’umunyamahanga udasenga Imana uko bikwiye, ari we wagaragarije urukundo n’impuhwe zihebuje uriya muntu wari uvuye i Yeruzaremu maze akagwa mu gico cy’abajura( ( Lk 10, 30-36). Ibi bikaba bikubiyemo inyigisho ikomeye cyane!

Mukristu muvandimwe, ntawe wari ukwiye kugira uwo usuzugura, cyane cyane cyane witwaje ko atarabatizwa, witwaje ko mudasangiye igihugu, ubwoko, akarere cyangwa se ko mudasangiye idini. Ukwiye kumwubaha, kumukunda, kumuha agaciro no kukamuhesha. Abitwa ko batoranyijwe mu bandi, bakigishwa iby’Imana kandi bagatumwa kubyamamaza, bari bakwiye kuba urumuri, ibyo bigisha bikajyana n’ingiro.Twese twari dukwiye kumva ko turi mu muryango mugari w’Imana ishakira umukiro abantu bose, ko nta tegeko ritubuza gukora icyiza cyubaka. Ntabwo twari dukwiye kwihugiraho tutita ku bandi. Nibwo ibibi bibera ahadukikije nta ruhare tubifitemo, ntabwo bikwiye ko tubaho tubihunza amaso cyangwa turebera gusa, cyane cyane ko tubona ko bibabaza cyangwa bibuza amahoro bagenzi bacu. Duhamagariwe gutanga ikiganza kigahagurutsa abazikamye mu bubabare, duhamagariwe kugenera umwanya ufite ishavu n’agahinda tukamwumva kandi tukamuhumuriza, tukamusabira mu izina rya Yezu, maze,we soko y’amahoro n’ibyishimo nyabyo akabimusendereza.

Bikira Mariya Mwamikazi wa Rozari tumwiyambaze adufashe gukunda Imana n’abayo bose, cyane cyane abafite ibibazo bitandukanye, dutangiriye aho turi, maze YEZU UMUKIZA WACU arusheho gukurizwa mu mibereho yacu ya buri munsi.

Mwafashijwe kuzirikana iyi vanjiri na Padiri Grégoire HAKIZIMANA, uri mu masomo no mu butumwa bwa Kiliziya muri Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho