Ijambo rikwiye kwizerwa

Ku wa 6 w’icya 23 Gisanzwe B, 011/09/2021.

Amasomo: 1Tim 1, 15-17; Zab 112; Lk 6, 43-49.

Dore Ijambo rikwiye kwizerwa

Ijambo rikwiye kwizerwa ni irihe? Pawulo Intumwa arabwira umwana we Timote iryo jambo. Ryerekeye Yezu Kirisitu waje mu isi kugira ngo akize abanyabyaha. Abo banyabyaha ni abameze bate?

Pawulo Intumwa ahamya yeruye ko na we yari muri abo banyabyaha. Tuzi ubuzima bwe. Yari umuntu ukomeye ku idini ya kiyahudi. Yakurikizaga amategeko yayo yose uko yakabaye. None se ubwo yari umunyabyaha ate? Ubundi Yezu Kirisitu ataraza, abantu bose cyane cyane abayahudi bibwiraga ko batunganye kandi batunganya byose neza. Nyamara igihe Yezu atangiriye kwigisha ashimangira ibyavuzwe na Musa n’abahanuzi, bamwe bakanuye amaso batangira kumurwanya! Na Pawulo yamaze igihe arwanya Yezu ndetse agatoteza bikomeye aba-Kirisitu.

Aho ni ho tumenyera icyaha aho gishingiye: Ni ukunangira umuntu akanga kwemera ukuri Yezu yaje kudushyikiriza. Yezu Kirisitu ni we utwereka inzira y’ukuri n’ubugingo. Kumuhakanya, ni ko kuyoba. Kwanga kumwemera, ni ko kwihamya ibyaha. Icyaha cy’isi ni ukudakunda Imana y’ukuri yatwigaragarije muri Yezu Kirisitu. Ntama w’Imana ni we ukiza ibyaha by’abantu. Kumwemera, kumwizera no kumukunda, ni ko gukira icyaha cyigaruriye isi. Isi ishakisha umukiro n’amahoro ahandi hatari muri Yezu Kirisitu. Ni yo mpamvu yahagira. Benshi bagwa buguni iminsi yabo ikarangira ntacyo bagezeho kubera ubunangizi bwabo.

Kwemera Yezu kirisitu, kumwizera no kumukunda, ni yo nzira ituvana mu byaha. Buri munsi tuzirikana urukundo rwe, tugakomera. Ni we twubakaho inzu yacu igakomera. Iyo haje ibigeragezo ibyo ari byo byose, turatsinda mu izina rya Yezu. Iyo tutari muri we, kubaha amategeko y’Imana biratugora akantu kose kabaye kakaduhungabanya. Kubana na we buri munsi biduha kwera imbuto nziza z’ubutungane n’ubutagatifu. Igiti cyiza cyera imbuto nziza kuko gishamikiye ku giti gitoshye cyacunguye isi, Yezu Kirisitu. Igiti kibi ni wa muntu wanze urumuri rwa Kirisitu maze mu magambo no mu bikorwa agakora ibyo byose byica urukundo.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho