Ijambo ry’Imana n’ibyo kugabura

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA UMWAKA A

Amasomo : Intu 6,1-7;      Zab 33,1.2b-3a.4-5,18-19;      1Pet 2,4-9;         Yh14,1-12

Bakristu bavandimwe, Ncuti z’Imana, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru cya Gatanu  cya Pasika araturarikira kugira uruhare mu bikorwa byiza kuko na Yezu yahamije ko bishoboka ubwo yavugaga ati: “Unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho kuko ngiye kwa Data” (Yh14,12). 

Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura (Intu 6,3).

Namwe nimube nk’amabuye mazima mwubakwemo ingoro ndengakamere. (1Pet 2,5)

Ntimugakuke umutima.(Yh 14,1) Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi.(Yh14,2) Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo.(Yh 14,6). Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho (Zaburi). Aya ni amwe mu magambo ashyigikiye ubutumwa bwo kuri iki Cyumweru bugamije gukomeza ukwizera, ubumwe n’ubufatanye mu nzira yacu ya Gikristu nta gusigana no kuvunishanya, cyangwa se kwibagirwa ibikwiye kandi abakabaye babikora batarabuze.

Mu Isomo rya mbere  ryo  mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, twabwiwe uburyo abigishwa bakomeje kwiyongera; bikaza gutuma havuka ikibazo cy’Uko hari bamwe mu bapfakazi batari bakibasha kwitabwaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. Nuko ba Cumi na babiri  bahamagaza ikoraniro ngo icyo kibazo bagikemure. Bagize neza kuba barasanze bidakwiye ko bareka kwamamaza Ijambo ry’Imana ngo bajye mu byo kugabura n’ubwo bwose na byo  byari bikwiye. Bagize neza kwiyemeza bati: Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho, no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana”(Intu 6,4). Kuri ubu, mu bo twagereranya n’intumwa, harimo n’Abapadiri. Ubusanzwe umurimo wabo ni uwo kwigisha, Kuyobora, no Gutagatifuza Imbaga y’Imana. Kubasaba ibijya hanze y’ibyo, n’ubwo bwose byaba bikwiye, ntibitana no kuba hari kimwe muri ibyo byavuzwe , ni ukuvuga Kuyobora, kwigisha no gutagatifuza, kihahungabanira.  Aha rero umuntu yakwibaza niba rwose abameze nka bariya bagabo barindwi, b’inyangamugayo, buzuye Roho Mutagatifu n’Ubuhanga baba babuze kugira ngo bijye bibaho ko hari aho usanga ubutumwa bwabuze ababwitangira bugakomatanywa n’abafite ubundi. Tuge tunibuka kandi ko buri gihe, aho umuntu afite ubutumwa burenze ubwo abashije iyo atabwishe bumwica ari bwo, maze twirwanyemo agasigane cyangwa se kurebera abari mu butumwa nyamara hari icyo wajyaga kubasha kubafasha, bityo abitangira Ijambo ry’Imana babibonere umwanya, n’abagomba gufashwa mu bindi babone ababyitangira bishimye kandi batagononwa cyangwa se binuba, nk’uko bijya bigenda. Kuki wabura kugira uruhare mu bikorwa byiza kandi wenda hari n’ibiciriritse ujya ujyamo? Ikimenyetso intumwa zakoze cyo kubaramburiraho ibiganza ni ingenzi kandi n’Isengesho babaturiye ni iry’agaciro kuko byose bishimangira ubumwe, ubufatanye n’ubutumwa bumvaga ko bakomoye ku Ntumwa bityo ntibazigere na rimwe biyumva nk’abagize ubutumwa akarima kabo. Ubumwe bushingiye ku Cyiciro cy’abo mukurikirana mu butumwa ni indasimburwa muri Kiliziya.

Mu Isomo rya Kabiri ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Petero Intumwa, turahumva andi magambo atsindagira uruhare buri wese agomba kugira muri Kiliziya. “Namwe nimube nk’amabuye mazima mwubakwemo ingoro ndengakamere”. (1Pet 2,5). Ese uwakubaza ngo Ni ubuhe butumwa ushinzwe muri Kiliziya wasubiza ngo iki? Niba gihari, Yezu abisingirizwe. Niba se ariko kandi nta cyo ubashije kubona kandi uri mukuru, ni uko nta mirimo ihari? Icyo ni kimwe mu bibazo iri somo risembuye. Hanyuma se, uwakubaza ati mu butumwa ushinzwe urimo urubaka nk’ariya mabuye yavuzwe , wasubiza ngo iki ? Niba ari byiza shimira Imana. Ariko rero haramutse hari abasiganya abandi mu butumwa, twizere  ko wowe utarimo,  abanga gufasha abandi mu butumwa, ababaho bajora cyangwa banegura abandi cyane cyane ababakuriye, ariko wabasaba kubunganira bagashaka kubara inyungu bazabikuramo zo muri iki gihe,  bazibura bagashungera gusa, haramutse hariho bene abo, yaba ari iyindi ngingo yo gusabirwa nta kujenjeka.

Ivanjiri na yo y’uyu munsi, iragaruka ku mirimo Yezu akora kandi ikadusaba kumwigana. Iradusaba kumukurikira kuko ari Inzira, n’Ukuri, n’Ubugingo(Yh14,6). Iraturarikira kwizera ko buri wese yateguriwe umwanya we kugeza no mu Ijuru. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi. Ngiye Kubategurira umwanya. (Yh 14,2-3). Aya magambo yakagombye gutuma nta bifuza guhirika abandi ku bw’ishyari kuko nta wuzicara mu mwanya w’Undi mu Ijuru. Nta wukwiye gusenya no gusenyera uwundi kuko nta wukwirwa mu mwanya w’Undi ngo bibe mahwi. Umwanya wawe ni uwawe, uwanjye ni uwanjye, uwe ni uwe buri wese yagakwiye kwiga kubaka  neza aho ahagaze byamukundira agafasha n’abandi kuko nta wusimbura undi mu mutima w’Imana, cyangwa se ngo abe yabasha kugurisha umwanya w’Undi wo mu Ijuru.

Dufashijwe n’Aya Masomo matagatifu, dusabe Yezu aduhe kumenya igikwiye tugomba kubanza gukora mbere y’ibindi mu butumwa kandi aturinde kunyanyagizwa n’ibitari iby’ibanze muri icyo gihe. Tumusabe kuronka ubwitange bwisumbuye, butuma twubaka ibyiza mu bandi anaturinda icyitwa gusenya cyose. Tumusabe aturinde guhimba izindi nzira zitari mu kuri, cyangwa se zimwe zatuma duhusha ubugingo kandi ubundi ari we Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo.

Nyagasani Yezu nabane namwe  Abarinde kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu                    

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M./ Paruwasi Gihara – Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho