Ijambo ry’Imana niryo ritubeshaho

Inyigisho yo ku wa Kabiri, 06 Mutarama 2015

Turacyari mu bihe bya Noheli. Ibihe byo kuzirikana rya banga rikomeye ryo mu mateka yo gucungurwa kwa bene muntu: Imana yigize umuntu.

Yezu Kristu Imana kuri twe ni ikimenyetso cy’impuhwe zayo. Mu bimenyetso bibiri arerekana ko yazanywe no kugira ngo tugire ubugingo busagambye. Ahuriza hamwe abamukurikiraga: abahuriza mu ijambo rye no ku mafunguro basangira.

  1. Yohereje Umwana wayo w’ikinege kugira ngo tubeshweho na We”.

Impamvu yo kohereza Umwana wayo ni ukugira ngo tubeshweho na We. Kubeshwaho na Kristu bisobanuye ibintu byinshi. Duhereye ku mvugo isanzwe. Umuntu abeshwaho n’amafunguro anyuranye. Bityo , umuntu utuma tubona amafunguro n’ibindi umubiri ukenera by’ibanze tukavuga ko adutunze. Mbese twavuga ko hari abantu baba babeshejeho abandi mu mibereho yo kuri iyi si. Abo babeshejeho abandi ariko na bo hari aho ubushobozi bwabo bugarukira. Imibereho batanga ntabwo igera ku nyota y’ubuzima. Birumvikana neza; cyane ko ibyo byose bituma twemeza ko bafite ubushobozi bwo gutunga abandi hari ababigira ariko ugasanga basa n’ abatariho. Imibereho itangwa n’abantu rero ugasanga ari igicagate.

Iyo umuntu afite icyo arangamiye, intego aharanira tuvuga ko imubeshejeho, ko ariyo ituma ari aho ari. Nta musaruro ubaho umuhinzi ntiyabaho, ubuhinzi ntibwabaho. Umuhinzi agirwa icyo aricyo no guhinga; guhinga bikagirwa n’umusaruro uba utegerejwe. Nta musaruro guhinga byaba ibindi. Imbaraga zituma guhinga bikunda zituruka ku musaruro utegerejwe. Tukaba twakwemeza ko ubuhinzi bubeshwaho n’umusaruro. Bikumvikana neza muri uyu mugani ngo igihanga umugenzi kiba iyo agiye.

Kubeshwaho na Kristu rero na byo byumvikana muri uru rwego rw’aho turangamiye. Ya ndirimbo bakunda kuririmba mu ishyingura ikabisobanura neza “ Twaremewe kuzajya mu ijuru”. Iyo niyo mpamvu yacu yo kubaho. Ibi rero biha icyerecyezo imibereho y’abakristu, kuko bazi neza impamvu yabo yo kubaho nk’umuhinzi ujya mu murima agengwa n’umusaruro uzava mu byo ahinga. N’ubwo umusaruro ugaragara nyuma nyamara ni wo ujyana umuhinzi mu murima. Ngiyo intego y’ubuzima bw’abakristu, tukaba ariyo tugomba kurangamira.

Mu nzira turimo rero duhura na byinshi dushobora kwibwira ko aribyo bitubeshejeho. Tubana n’abantu benshi dukorana n’abantu benshi dushobora kwibwira ko aribo batugize, aribo batubeshejeho. Bakatubuza ubwigenge bw’abana b’Imana, bakatwigarurira bakadutesha inzira. Turi aba Kristu ni We utubeshejeho, ibindi ni ukuduhenda ubwenge by’akanya gato. Ubugingo bw’ukuri ubugingo busagambye bukomoka kuri We.

  1. Abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba”

Umugenzi udafite iyo ajya , urimagura atazi ibyo ahinga, bateye agahinda nk’intama zitagira umushumba. Intama zibura umushumba iyo yarangaye akajya mu bindi cyangwa agakora ibindi, bitandukanye no gukenura ubushyo. Bityo ubushyo bukicwa n’umukeno. Mu by’ukuri kimwe n’umuhinzi twavugaga uwo si umushumba kuko ubundi umushumba abeshejweho n’intama aragiye. Nta ntama zihari yakwitwa ikindi kitari umushumba. Ubushumba bwe burushaho gusagamba iyo akora umurimo we w’ubushumba. Yezu arebye iyo mbaga abonye icyo ikeneye “ atangira kubisha byinshi”. Ijambo rye ni ryo ribarema.

Ubuntu abagiriye ntabwo bugarukira ku ijambo rye, gusa ahubwo abatungishije n’umugati ushushanya umubiri we uzahaza imbaga.

Kuri Yezu ibigaragara ko ari bike mu maso y’abantu bihaza imbaga. Ibyo dutunze by’iyi si iyo tubyeretse Yezu arabitubura. Ukwikunda no kwikanyiza bitera ubukene. Abigishwa bibwiraga ko rubanda nigenda barasaranganya ibyo bafite bagahaga. Twibuke ko bari babuze umwanya wo kugira icyo basamura. Bafata ubwato bashaka kujya aho biherereye rubanda ikabasangayo. Mu by’ukuri ntabwo ari rubanda bafitiye impuhwe ahubwo na bo ubwabo barashonje.

Bafite ubwoba ko badahaga ari nayo mpamvu bagize bati None sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsinsiro za hafi kwigurira ibyo kurya, na twe twirwaneho. Yezu Umwami w’impuhwe nyinshi azi neza ko ahari urukundo byose bitubuka.

Ubwoba bw’uko ibyo dutunze ari bike ni bwo butera ihungabana ry’ubukungu. Abafite byinshi niko bakomeza gukora imibare kugeza no mu myaka igihumbi iri mbere barushaho kurunda ubutunzi.

None se buriya ziriya nkangara cumi n’ebyiri bajyaga kuzigira Yezu atagaburiye imbaga. Ndahamya ko bamaze kwegeranya ziriya nkangara ubwoba bwashize. Ibyo dusangiye n’abandi mu izina rya Yezu biratubuka.

Yezu ugira impuhwe aduhe umutima uzirikana abandi ; dusangira nabo kuko ari abavandimwe.

Padiri Karoli HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho