Ijambo ry’Imana rituremamo ubuvandimwe

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 25, C  20 Nzeri 2016

Amasomo Imig 21,1-6.10-13      Zab 118,1.27.30.34.35.44.    Lk 8,19.21

 

Uko Yezu zagendaga yigisha niko abantu benshi bagendaga bamukurikira.

Ni nako inyigisho ze zarushagaho gutangaza rubanda. Ivanjili itubwira ko abantu benshi bifuzaga kumukoraho kubera ububasha bwamuvagamo. Abavandimwe be rero nabo bakumva uwo mugisha utabacika. Ahandi ivanjili itubwira ko bari bababwiyeko umwana wabo yahanzweho, yarwaye bo baza batabaye ( Mk 3, 20-35). Yezu aboneyeho yibutsa rubanda ko yazanye ubuvandimwe busumba ubusanzwe. Ubuvandimwe bukura ubuvandimwe bunozwa no kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza.

Kimwe mu byibanze umuntu yigaragarizamo  ni ijambo rye. Biba ibyishimo cyangwa akababaro mbese kumwe abanyarwanda bagize bati “akuzuye umutima gasesekara ku munwa”. Kandi tuzi neza ko uko umuntu ameze abyanduza abandi. Yaba azanye ineza igakongera bigatera umwuka mwiza mu bo bari kumwe. Ni ukuvuga ngo umuntu waramukanye umunabi iyo agukundiye ntagarambe ushobora kumuremamo ibyishimo igihe uzanye ineza. Ahari kuba amahane hakaba ubwumvikane bushobora gusumba n’ubuvandimwe, kubera ijambo ryiza.

Niba umuntu ashobora kuremamo undi ubuvandimwe, bimeze bite ku Mana yo yuje ibyiza byose. Ijambo ry’Imana rituruka ku busendere bw’ubwiza n’ubutungane bwayo. Bityo kuryakira bikaturemamo bwa buvandimwe ndengakamere. Tukaba abavandimwe ba Jambo w’Imana wuje ubwiza n’ubutungane bwayo by’ihabu.

Yezu ntavuze ko Nyina n’abavandimwe be batumva ijambo ry’Imana. Kuko tuzi neza ko Umubyeyi Bikiramariya yakiye ubutumwa yagejejweho na Malayika maze isi ikabikesha kuremwa bundi bushya. Ahubwo arashaka kurarikira rubanda guharanira ubwo buvandimwe dukesha kwakira Ijambo ry’Imana no kurikurikiza.

Ni byinshi bikocamye, byaremaye, byumaganye cyangwa byahengamye mu mibereho yawe. Akira Ijamabo ry’Imana rikureme bundi bushya. Imana ntirambirwa ihora ishaka kutunagura. Ereka Uwiteka Imana yawe uruhande rwangiritse, irakuvura. Maze ukere kuba umuevandimwe wa Yezu n’uw’abandi.

 

Padiri Karoli Hakorimana

Madrid/Espagne

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho